Umuryango w’Umunyamakuru Phocas Ndayizera wa BBC mu gihirahiro nyuma yo kuburirwa irengero

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru wa BBC, Phocas Ndayizera, mu ishami rya BBC Gahuzamiryango, amaze iminsi ine aburiwe irengero umuryango we ukaba usaba inzego z’umutekano kuwufasha kumenya aho yaba aherereye.

Umugore wa Phocas Ndayizera witwa Mukarugira Chantal yabwiye Ijwi rya Amerika ko umugabo we amaze iminsi itatu abuze, aho ngo amuheruka kuwa Gatatu, mu gitondo ubwo yavaga mu rugo iwabo mu karere ka Muhanga yerekeza mu mujyi wa Muhanga.

Yagize ati:” Yavuye hano mu rugo..avuga ngo agiye I Muhanga, ava mu rugo nyine mu ma saa mbiri, twongeye kumushaka nko mu ma saa saba, saa munani, telephone ye irasona ntiyayifata. Mba nde tse gatoya ndongera muhamagara saa cyenda, noneho nsanga telephone ye ntayiriho. Kugeza na n’uyu munsi…natangiye kugira impungenge mu masaha y’umugoroba nko mu ma saa kumi n’ebyiri, kuko ubundi ubusanzwe ntabwo ajya akuraho telephone. Intambwe rero nateye nagerageje kuvugisha abantu b’inshuti ze bakundaga kuba bari kumwe. Uwo mbajije wese akambwira ngo nanjye namuhamagaye ndamubura.”

Yakomeje avuga ko bucyeye bwaho kuwa Kane yegereye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu Mujyi wa Muhanga abwirwa ko iperereza ntacyo rirageraho.

Mukarugira Chantal avuga ko ibura ry’umugabo we ryamubereye urujijo kuko yari asanzwe nta muntu n’umwe bafitanye ikibazo kandi akaba atari n’umuntu unywa inzoga akaba yayobewe aho yashakira.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Umunyamakuru Muhizi Elysee w’ikinyamakuru Umuseke akaba ari inshuti ya hafi ya Phocas, avuga ko kuwa Gatatu mu gitondo bavuganye kuri telephone amubwira ko agiye ku ishuri aho abana be biga bari bubonane agarutse mu kanya gato.

Ati: “ Njye rero nakomeje muri za gahunda zitandukanye …nibwo nahamagaye telephone ye yanga gucamo….kuva uwo munsi kugeza uyu munsi twakomeje kwiyambaza izindi nzego zibishinzwe ariko kugeza aya masaha ndimo kukubwira nta makuru ye nta n’igisubizo twari twabona.”

Yakomeje avuga ko nta kibazo kidasanzwe yari afite, nta n’ikibazo yigeze amubwira ati ‘ ikibazo nimubona habaye iki kibazo muzabikurikirane’,”Ntacyo namba . Ikiduhangayikishije cyane ni ukutamenya niba akiriho? Aho yaba aherereye ni he? Dutegereje hari igisubizo bazabaha kigaragaza aho yaba aherereye. Ariko biraduhangayikishije kandi biduteye impagarara .”

Iyi nkuru iravuga ko hataramenyekana icyaba kihishe inyuma y’ibura ry’uyu munyamakuru ariko umuryango we uvuga ko ukomeje gushakisha nubwo wizeye ko RIB izamenya uko iki kibazo giteye.

Phocas Ndayizera yakoreye ibinyamakuru bitandukanye byandika, akorera Radio Rwanda, kuri ubu akaba yumvikanaga kuri Radio BBC y’Abongereza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *