Nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko yashyingiranwe na Hailey Baldwin, umuhanzi Justin Bieber yashimye intambwe yateye na nyagasani wabimufashijemo.
Uyu muhanzi wāimyaka 24 yāamavuko, yagize ati āburi gihe urukundo ntabwo ruba rworoshyeā akomeza avuga ko yagerageje kubaho nka Yesu, yihangana ndetse anirinda kuba nyamwigendaho.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho nāabasaga miliyoni 120, Bieber yagize ati āIgikorwa cya mbere cyo gushima Imana nkāumugabo wubatse,⦠ubucuti burakomeye ntabwo buba bworoshye, gusa ndashima Yesu wanyeretse inzira, buri gihe ruba ari urugendo rwo kugira icyo umuntu yiyungura, agerageza kwisanisha na we (Yesu), kwiyoroshya, ubwitonzi, kutikunda, musore wanjye, rwari urugendo rurerure gusa inema ya nyagasani irahagijeā.
Byatangiye kuvugwa ko Bieber na Baldwin baba barafashe icyemezo cyo kubana muri Nzeri uyu mwaka, gusa mu cyumweru gishize nibwo uyu musore yise uyu mukobwa umugore we, abicishije kuri Instagram yagize ati āMy wifeā cyangwa se āUmugore wanjyeā.
Justin Bieber ni umuhanzi wāimyaka 24 yāamavuko wamamaye ku ndirimbo nka Sorry nāizindi, Hailey Baldwin babanye ni umunyamideli wāimyaka 22.

Ā


