Itsinda ry’Abapolisi 240 bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudan y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 25 Ugushyingo babanje guhabwa impanuro n’Umukuru w’igipolisi wungirije, DIGP, Felix Namuhoranye wabasabye kuzarangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura.
DIGP Felix Namuhoranye yibukije abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ko bagomba gukora kinyamwuga, bakarangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe bityo bagahesha ishema igihugu cyababyaye.
DIGP Namuhoranye kandi yabasabye kuzaba intangarugero mu butumwa boherejwemo, bakitanga kandi bakagumana indangagaciro z’Abanyarwanda.
Kuwa 10 Ukwakira abandi bapolisi b’u Rwanda 140 barimo ab’igitsina gore 23 buriye indege ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali berekeza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Centrafrique.


