Abaturage b’utugari twa Nyarusange na Karengera tw’umurenge wa Kirimbi n’abayobozi b’amashuri ya TVET Karengera, GS Karengera Gitwa na GS Umucyo Karengera mu murenge wa Kirimbi mu karere ka Nyamasheke baravuga ko bamaze amezi hafi 6 batagerwaho n’amazi meza nk’uko byahoze mbere bakayoberwa impamvu,bikabagiraho ingaruka zikomeye zirimo abana b’amwe muri aya mashuri igihe kinini cyo gusubiramo amasomo bagita bagiye kuvoma, ubuyobozi bwa Kampani ya Ayateke iyacunga muri mirenge ikikije Nyungwe bukavuga ko byatewe n’amasoko aturuka muri Nyungwe yayobye inzira bitewe n’abaturage bayangiza.
Ubwo Bwiza.com yageraga muri uyu murenge wa Kirimbi nyuma y’uko abaturage bataka kumara igihe batagira amazi meza kandi basabwa isuku ya buri kanya ngo birinde COVID-19,bakavuga ko bafite ikibazo gikomeye cy’isuku mu gihe batakibona amazi meza nka mbere n’igihe aje bikaba inshuro nke cyane mu cyumweru bakayoberwa impamvu, n’abayeshuri ba TVET Karengera buzuye mu muhanda wa kaburimbo,abandi bakwiriye imishwaro mu mihanda inyuranye y’ako gace bajya gushaka amazi mu mibande,bagaragaje ko ari ikibazo kibabangamiye cyane.
Umwe mu baturage b’umudugudu wa Nyabinaga,akagari ka Nyarusange muri uyu murenge wa Kirimbi yagize ati: “Tumaze igihetwarabuze amazi meza, twaratagangaye,tunywa ayo mu mibande ntituzi impamvu kandi baratubwira ngo dukoresheje amazi meza buri gihe n’isabune mu kwirinda COVID-19. Twayakoresha dute tumaze igihe ntayo dufite n’ubuyobozi butaratubwiye aho ikibazo kiri? Badutabare twongere tubone amazi rwose kuko ayatugeragaho batubwiye ko yaturukaga muri Nyungwe none ntacyiza twarayobewe.’’
Mu gihe abanyeshuri ba TVET Karengera bari buzuye umuhanda bajya mu mibande iri mu mudugudu wa Nyabinaga mu kagari ka Nyarusange kuvoma, Ndihokubwayo ESDRAS wigayo na we yabwiye Bwiza.com ati: “ Amashuri yo muri aka gace dufite ikibazo gikomeye cyane cy’amazi ni yo mpamvu mubona twakwiriye imishwaro tujya mu mibande kuyashaka kandi ni kure cyane.
Umunyeshuri ashobora kumara iminsi 2 ajya mu ishuri atoze kubera iki kibazo kandi kimaze igihe kuko n’ayo twari dufite mu bigega yashizemo.
Biratugiraho ingaaruka zikomeye cyane zirimo uko kujya mu ishuri tutoze, kutarira igihe kuko abateka batabona ayo batekesha, kutabona ayo kumesesha imyenda n’ayo gukora isuku mu mashuri kandi dusabwa isuku irushijeho ngo twirinde COVID-19, ayo kunywa badushakira na yo ntaduhagije, ntitunasubire mu masomo neza kuko umwanya twakayasubiyemo tuwuta twagiye mu mibande kuvoma,n’uko kuzura umuhanda kutagaragara neza mu batubona n’impanuka zishobora kubamo, n’ibindi.’’
Byumvuhore Jean Paul uvuga ko afite umwana wiga muri iri shuri,yabwiye Bwiza.com ko ababajwe cyane no kubona batanga amafaranga menshi ngo abana bige, nyamara yatambuka mu muhanda akawubonamo umukobwa we,atari ku ishuri, nta n’umuyobozi w’ishuri bari kumwe, ngo agiye kuvoma.
Ati: “ Mbonye umukobwa wanjye mu muhanda mbanza kwikanga nyobewe ibyo ari byo ni yo mpamvu mumbonye mpagaze hano, mbajije bagenzi be barambwira ngo bagiye kuvoma mu mibande, nta mazi bafite.
Nk’ababyeyi ibi bidutera impungenge cyane. Nk’ubu murabona ko nta muyobozi ubaherekeje. Ntituzi niba bose bagiye koko kuvoma, cyane cyane abakobwa. Wumvaga ko bamwe bagenda bigamba ngo bacitse ishumi barasohotse. Hagize uyobera mu basore n’abagabo b’iyi santere y’ubucuruzi bakamuha ibyo atabona ku ishuri, tukazumva ngo umwana yatwaye inda kubera uru rujya n’uruza rutagenzuwe, ni nde wakwirengera ingaruka?
Mu mafaranga menshi dutanga hariya nibakuremo ayo kuvoma cyangwa barebe aho ikibazo kiri gikemuke na ho ubundi ababyeyi dutewe impungenge n’iri sohoka ry’abana bacu ngo bagiye mu mibande mu gihe hari aho twumva hirya no hino ngo abana bagiye kuvoma barohama mu kiyaga , mu migezi, cyangwa ngo bavunikiye mu mibande, rwose turasaba ko byahagarara byatubabaje cyane nk’ababyeyi.
Ntibanyurwa Innocent ISrael,umuyobozi wa TVET Karengera, avuga ko bamaranye igihe iki kibazo, ngo yabajije ababishinzwe muri Kampani yitwa Ayateke bamubwira ko amasoko yaturukaga muri Nyungwe yataye inzira yayo mu gice cyitwa Rongero mu murenge wa Mahembe ku nkengero z’iyi pariki, bigatuma adaca mu miyoboro yakorewe,ari yo mpamvu batayabona.
Ati: “Ni ikibazo kiremereye cyane n’abaturage ba hano biriranwa amajerikani bajya mu mibande kuyashakayo kandi iriya kampani tuyishyura amafaranga menshi ngo tubone amazi meza. Ibura ryayo riratugiraho ingaruka zikomeye cyane kuko natwe ntitwishimiye kwiriza abana mu muhanda bagiye kuvoma bagombaga gusubiramo amasomo yabo. Kubura amazi bitubera ibibazo bikomeye cyane,ababishinzwe batubwiye ko ikibazo cyabereye ku nkengero za Nyungwe mu masoko ayiturukamo yayobye inzira, tukifuza ko bayakora vuba tukongera kuvoma kuko nubwo abanyeshuri bajyana kuvoma n’abayobozi,ariko koko hari abana bashobora kugana izindi nzira,nk’uko ababyeyi babivuga bakaba bajya mu zindi ngeso tutabimenye.’’
Avuga ko bafite abanyeshuri barenga 350,igihe mu bigega yashize nta n’imvura igwa, kubona amazi abahaza bose nta n’ikinyabiziga bafite ngo bayavome bigoye,ariko ko bigiye gukurikiranwa,byaba ngombwa n’Akarere bakakagezaho iki kibazo ariko kigakemuka.
Uhagarariye iyi Kampani Ayateke muri Nyamasheke, Habaninshuti Robert avuga ko ikibazo gihari koko , bari kugikemura, ko cyatewe n’ abaturage baragira inka hafi y’aya masoko ku nkengero za pariki y’igihugu ya Nyungwe, kuko ubutaka buba bworoshye kandi amatiyo ari hejuru zikayangiza n’ubutaka uko zibutsindagira bukarushaho gukomera amasoko akayoba, mu masoko 7 yakwirakwizaga amazi mu mirenge ya Mahembe,Gihombo na Kirimbi, 3 akaba yarataye inzira amazi atangira kuba make cyane mu baturage,bigakekwa ko byatewe n’izo nka n’abashumba bayangije.
Anavuga ko hari n’igihe basanga bimwe mu bikoresho byaribwe n’abo bangizi, hakaba n’inka zita amase muri ayo masoko akaba yatera indwara abaturage, akahahera asaba ubuyobozi bw’aka karere gukurikirana iki kibazo abangiza aya masoko bakabuza amazi abaturage bakabihanirwa.
Ati: “Ikibazo si aha tukigira honyine muri aka karere, tukigira mu mirenge yose ituriye pariki y’igihugu ya Nyungwe, hari inka dusanga baragiye kuri aya masoko ku nkengero za pariki aho imiyoboro ifatiye ,uko ziyangiza amasoko agata inzira, amasoko kandi ashobora no gukama k cyangwa amazi akagabanuka nko mu bihe by’izuba ryinshi cyangwa imvura nyinshi yateye isuri ibitengu bikayafunga agafata indi nzira,ariko iki twaragikurikiranye dusanga giterwa n’abashumba baharagira inka kandi bitemewe bakangiza ayo masoko.’’
Yarakomeje ati: “Mu masoko 7 twashyizeho imiyoboro iha amazi meza abatuye Mahembe,Gihombo na Kirimbi,atatu yose yari yarataye inzira kubera kwangizwa n’abo baturage ari yo mpamvu amazi yari yarabuze natwe twaragize ngo ni amasoko yaba yarakamye ariko twarakurikiranye dusanga ni uguta inzira bitewe n’ibi bikorwa bibi bya muntu,turi gusubiza ibintu mu buryo mu minsi mike amazi araba yongeye kuboneka.
Kuragira ku gasozi ntibyemewe, kongera gusubiza aya masoko mu miyoboro yayo biraduhenda cyane, abaturage babura amazi natwe bikatubera ibibazo, turasaba ubuyobozi bw’aka karere kwigisha abaturage kutangiza ariya masoko, kuko afatiye runini abaturage. N’ubu turimo kuyakora ntibyagutangaza turangije bakongera kuyangiza niba nta gikozwe n’ubuyobozi,kandi raporo twazitanze ku karere barabizi.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, avuga ko ikibazo atari akizi ariko ko agiye kugikurikirana.
Ati: “Ntidushobora kwemera abantu bangiza ibimera,inyamaswa cyangwa ariya mazi meza aturuka muri Nyungwe kuko afatiye runini abaturage bacu. Ikindi kuragira ku gasozi ntibyemewe.
Tugiyekubikurikirana abaturage bahabwe amazi vuba,ariko n’abangiza ayo masoko n’abiba ibikoresho by’iyo miyoboro babihanirwe,abaturage bagera ku 9000 tumaze igihe duhaye amazi muri kariya gace,imbaraga Leta yahashyize ntizizabe imfabusa.
Bivugwa ko 70% by’amazi meza akoreshwa mu gihugu hose aturuka muri pariki y’igihugu ya Nyungwe, umuyobozi wayo Niyigaba Protais akavuga ko ayo masoko ashobora kugira ibibazo byo gukama,kuyoba no kugabanuka bitewe n’impamvu nyinshi zirimo iz’ikirere n’ibikorwa bya muntu byangiza nubwo muri pariki byo bitakorohera abaturage kujyamo kugira ibyo bayangizamo, agasaba abaturage kumva ako kamaro bakirinda kugira ibyo bangiza kuko ingaruka ari bob a mbere zigeraho.
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko 87% by’abagatuye bamaze kugerwaho n’amazi meza harimo n’abaturiye iyi pariki,abatarayabona bayituriye bakaba barimo gukorerwa imiyoboro, bakazayahabwa vuba, bagasabwa ubufatanye bakarwanya abonona ayo masoko.





2 Responses
Nyamasheke: Kuyoba inzira kw’amasoko aturuka muri Nyungwe kwateye ibura ry’amazi mu baturage no mu bigo by’amashuri
Nishimira amakuru mutugezaho.
Nshima cyane uko BAHUWIYONGERA atanga inkuru y’ukuri, icukumbuye kandi yageze ku batangabuhamya b’ingenzi bose kuri iyo nkuru. Mukomereze aho.
Nyamasheke: Kuyoba inzira kw’amasoko aturuka muri Nyungwe kwateye ibura ry’amazi mu baturage no mu bigo by’amashuri
Nishimira amakuru mutugezaho.
Nshima cyane uko BAHUWIYONGERA atanga inkuru y’ukuri, icukumbuye kandi yageze ku batangabuhamya b’ingenzi bose kuri iyo nkuru. Mukomereze aho.