Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu mirenge ya Macuba na Karambi mu karere ka Nyamasheke byaranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 9 y’abazize Jenoside, muri iyo imibiri 4 ikaba yaragiye iboneka mu mirima abaturage bahinga,indi 5 ikaba yari ishyinguye ahatari mu rwibutso rwa Jenoside.
Bamwe mu barokokeye kuri paruwasi gatulika ya Hanika muri uyu murenge wa Macuba, babwiye Bwiza.com ko ubugome bwahakorewe bwari ndengakamere, ahari hahungiye Abatutsi barenga 12.000 bibwira ko nta mwicanyi watinyuka kubicira mu nzu y’Imana,ariko interahamwe za Yusufu Munyakazi n’izindi zo mu cyari komini Gatare yari irimo iyi paruwasi n’abasirikare b’icyo gihe babirayemo babasukamo amagerenade,abandi bicishwa intwaro gakondo.
Bavuze ko nubwo hari imibiri yabonetse ikaba yashyinguwe mu cyubahiro,hari indi myinshi ikomeje kubura kandi ababishe n’abatarahigwaga bari aho ariko badashaka kwerekana aho iri kandi bahazi, bagasanga hakwiye izindi mbaraga ngo batinyuke berekane aho iyi mibiri iri ishyingurwe mu cyubahiro.
Nsengimana Innocent,umwe mu bashyinguye ababo yavuze ko yumva aruhutse umutima nibura kuba abashije gushyingura abe mu cyubahiro, gusa agakomeza gushengurwa no kubura umubiri wa mukuru we n’ubu abamwishe batagaragaza aho bamushyize kandi yaramaze no kubamenya banahari.
Yagize ati’’ turacyashengurwa n’intimba yo kubura imibiri y’abacu ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro. Nabashije gushyingura umubyeyi wanjye mu cyubahiro ariko ndacyashengurwa no kubura umubiri wa mukuru wanjye ngo na wo ushyingurwe mu cyubahiro kandi hari n’abandi batarabona imibiri y’ababo kandi ababishe n’ababirebaga batahigwaga bagihari,tukibaza impamvu bacecetse,tukumva ubuyobozi bwakomeza kudufasha abatwiciye abacu bakatwereka nibura imibiri yabo aho bayishyize na yo igashyingurwa mu cyubahiro.’’
Uhagarariye Ibuka mu rwego rw’aka karere, Bagirishya JMV na we yabigarutseho agaragaza agahinda gakomeye utarashyingura uwe mu cyubahiro ahorana.
Ati “’ababishe barahari kandi bazi aho babashyize,ariko birababaza cyane bikanatera agahinda kenshi kubona imibiri igaragara ari uko hakorwa imihanda,ahashyirwa ibiti by’amapoto cyangwa ahahingwa, ibi bikaba bikwiye guhinduka, abazi aho iyi mibiri iri bakaherekana ntidukomeze kugenda dushyingura umubiri umwe cyangwa ibiri buri mwaka kandi na bwo ibonetse mu buryo nk’ubu.’’
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Ntaganira Josué Michel yavuze ko hatangijwe gahunda yo kurushaho kwegera abaturage mu biganiro byose bagirana bakabakangurira kwerekana iyi mibiri yose itaraboneka, cyane cyane ko hari n’abagenda bafungurwa barangiza ibihano byabo,na bo bakazegerwa bagafasha muri iyi gahunda,bikazafasha ko imibiri ikinyanyagiye hirya bno hino iboneka na yo igashyingurwa mu cyubahiro.
Imibiri 9 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika,ije isanga indi 8234 yari isanzwe irushyinguyemo,yose hamwe ikaba ibaye 8243.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


