Abarimu b'indashyikirwa mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi banyuranye

Nyamasheke/Mahembe: Batewe impungenge no kwigisha amasomo ya mudasobwa mu magambo gusa

Sangiza iyi nkuru

Abarimu bigisha muri bimwe mu bigo by’amashuri yo mu murenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke barasaba akarere n’izindi nzego zirebwa n’uburezi, ubuvugizi bakabasha kwigisha ikoranabuhanga, kuko ibigo byabo bitagira mudasobwa, bikadindiza cyane ireme ry’uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga.

Imyigishirize y’ikoranabuhanga ngo ni ingorabahizi muri uyu murenge umaze imyaka 2 gusa ugezemo amashanyarazi mu bice byawo hafi ya byose birimo n’amashuri, ariko ngo mu bigo by’amashuri 10 biwubarizwamo ibifite mudasobwa zatanzwe na Leta ni 3 gusa, hakaba kimwe yahawe umuyobozi w’ishuri wenyine, ahandi bamwe mu bayobozi b’amashuri bafite izabo bwite.

Ubwo, kimwe n’ahandi hose mu gihugu, muri uyu murenge hizihirizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimuku wa 2 Ugushyingo, iki kibazo cyagarutsweho basaba ubuvugizi ngo gikemuke n’abana baho babashe kwiga ikoranabuhanga atari ukuryiga mu magambo gusa, bamwe mu barezi, mu kiganiro na BWIZA bagaragaza ko ari ikibazo gihangayikishije cyane.

Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Bigari, Pasiteri Sikubwabo Vénant, yavuze ko bashimira cyane Umukuru w’Igihugu kuba yarabagejejeho umuriro w’amashanyarazi bari bamaze imyaka myinshi mu icuraburindi, ibigo byose by’amashuri bikaba biyafite, ariko ko aya mashanyarazi yari imbogamizi zibabuza guhabwa mudasobwa, yabonetse n’ubundi ntibazihabwe.

Ati: “Turamushimira ko amashanyarazi yageze mu bigo byose by’amashuri muri uyu murenge ariko mudasobwa zageze hake cyane. Ibigo by’amashuri nk’ishuri ribanza rya Bigari, irya Mahembe, GS Giko, GS Saint Laurent Nyagatare na GS Fumba nta na kimwe kirangwamo mudasobwa n’imwe y’abanyeshuri. Ari abo mu mashuri abanza n’abo mu yisumbuye,bose biga mudasobwa mu magambo.’’

Avuga ko aho zatanzwe ari muri GS Mugonero,ishuri ribanza rya Gabiro n’iribanza rya Nyarusiza, iribanza rya Giti ryo ihabwa umuyobozi w’ishuri gusa, we na bagenzi be bagasanga bidakwiye ko muri iyi si y’ikoranabuhanga, umwana arangiza ayisumbuye atarakoza urutoki kuri mudasobwa kandi muri uyu murenge ngo birahari.

Avuga ko kuba hari aho abayobozi b’amashuri bakoresha izabo bwite,zimwe zinashaje, amakuru atakara, ugiye akayajyana kuko aba ari muri mudasobwa ye, nta na ‘imprimante’ bagira kandi baba bagomba gutanga ibizamini buri gihe ugasanga ari ikibazo.

Ati: “Nk’ubu binsaba kujya gukoreshereza ibizamini by’abanyeshuri ku murenge. Kuva ku ishuri kugerayo no kugaruka ntanga amafaranga 8.000 kuri moto kandi hari igihe dusabwa gutanga ibizamini byateguwe uwo munsi, nkagenda buri munsi iminsi myinshi ari ko ntanga ayo mafaranga yose. Iyo tugiye tugahurirayo turi benshi dusangiye ikibazo, dutindayo abana bagatangira ibizamini cyangwa amabazwa batinze. Imvura iguye nkugama bashobora no kutagikora kandi binashobora kunyagirwa.’’

Avuga ko n’abarimu bibagora cyane kuko bategura ibizamini n’intoki bikaza kwandikwa kuri mudasobwa imwe y’umuyobozi w’ishuri,bakabijyanaku murenge kubitunganya, kuzakora indangamanota bikaba ingorabahizi,no kuba abarimu batabasha gukora ubushakashatsi kuri internet, byose birabagora cyane.

Ndahayo Elezer wigisha muri GS Fumba, umaze imyaka 30 muri uyu mwuga avuga ko hari n’abarezi batazi mudasobwa, na we ubwe akaba aziho gake cyane kuko yize mu gihe zitigishwaga,akora mu ishuri ritazigira, akanavuga ko hari abarangiza ayisumbuye muri amwe mu mashuri yo muri uyu murenge barahatangiriye, batarigeze bazikozaho intoki.

Ati: “Birababaje kubona umwana agera mu wa 6 wisumbuye atarakoza urutoki kuri mudasobwa. Aha nta n’imwe tugira kandi ni uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Iyo dushaka ko bazireba nibura mu maso tubajyana muri GS Mugonero ahagendwa amasaha 4 kugenda no kugaruka, tukanyonga andi masomo n’icyo gihe cyose gitakara.’’

Yunzemo ati: “Dufite abana 1500 mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko nta mudasobwa n’imwe ihari, n’abarimu bamwe ntituzizi neza, ni ikibazo kiremereye cyane akarere gakwiye gukorera ubuvugizi kigakemuka vuba.’’

Basanga nyuma y’uko ayo mashanyarazi ahageze, bakubakirwa ibyumba by’amashuri byagabanije ubucucike, bakongererwa umushahara bikabarinda gukora babunza imitima, n’ibindi byinshi bashimira Perezida Kagame, baranasaba izahuka ry’ireme ry’uburezi mu ikoranabuhanga, uyu murenge ukava mu bwigunge muri uru rwego.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wawo Mukamusabyimana Marie Jeanne yabijeje ko ikibazo cyamenyekanye mu nzego zimukuriye, gikorwaho,mu gihe kitarambiranye igisubizo kizaba cyabonetse.

Ati: “Birumvikana ko ari ikibazo gikomeye kuba hari abiga mudasobwa mu magambo gusa, n’abarezi batabasha gukoresha ikoranabuhanga kandi ari ryo igihugu gishyize imbere,ariko nabizeza ko kiri gukorwaho, icyo twasaba akarere ni ukubyihutisha gusa kuko birazwi, twizeye ko mu myaka mike iri imbere kizakemuka n’abana bacu bakiga ikoranabuhanga nk’ab’ahandi.’’

Yashimiye abarezi imbaraga bakoresha muri izo nzitane zose bagatanga uburezi buboneye, ashima ko uyu mwaka bakoze neza kurusha ushize, ashimira indashyikirwa zabishimiwe,asaba n’abandi kuzireberaho, n’ababyeyi n’abanyeshuri ubwabo bakagira uruhare rufatika mu izamuka ry’ireme ry’uburezi.

Umurenge wa Mahembe ubarizwamo abarimu hafi 140, ubwo bishimiraga ibyo bagezeho mu burezi ku munsi mpuzamahanga wabo, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’inama njyanama muri aka karere, Mugiraneza William yabasabye gukomeza kunoza imikorere barangwa n’ubupfura n’ubunyangamugayo babera intangarugero abo bigisha.

 Abarimu b'indashyikirwa mu ifoto y'urwibutso n'abayobozi banyuranye
Abarimu b’indashyikirwa mu ifoto y’urwibutso n’abayobozi banyuranye

Mugiraneza William ashyikiriza telefoni indashyikirwa ku rwego rw'umurenge
Mugiraneza William ashyikiriza telefoni indashyikirwa ku rwego rw’umurenge

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyamasheke/Mahembe: Batewe impungenge no kwigisha amasomo ya mudasobwa mu magambo gusa
    Nibyo rwose ibikoresho by’ikoranabuhanga birakenewe mumashuri

  2. Nyamasheke/Mahembe: Batewe impungenge no kwigisha amasomo ya mudasobwa mu magambo gusa
    Nibyo rwose ibikoresho by’ikoranabuhanga birakenewe mumashuri

  3. Nyamasheke/Mahembe: Batewe impungenge no kwigisha amasomo ya mudasobwa mu magambo gusa
    Ibivugwa muri Mahembe ni ukuri.kuko nanjye ndangije amashuri yisumbuye muri G S S kizito Fumba,ntarakora kuri mudasobwa.mukorere ubuvugizi barumuna bacu.

  4. Nyamasheke/Mahembe: Batewe impungenge no kwigisha amasomo ya mudasobwa mu magambo gusa
    Ibivugwa muri Mahembe ni ukuri.kuko nanjye ndangije amashuri yisumbuye muri G S S kizito Fumba,ntarakora kuri mudasobwa.mukorere ubuvugizi barumuna bacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *