ngo_nubwo_hari_abifuzaga_ko_bazima_burundu_bishimira_ko_bakomeje_gushibuka.jpg

Nyamasheke/Mataba: Barasaba ibungabungwa ry’icyobo cyaroshywemo Abatutsi 28

Sangiza iyi nkuru

Abarokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu yari segiteri Gabiro mu murenge wa Shangi w’ubu, mu karere ka Nyamasheke, barasaba akarere kabo ubufasha icyobo ndangamateka kiri mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Mataba muri uyu murenge wa Shangi, cyaroshywemo abatutsi 28 biganjemo abagore n’abana, kikazitirwa ku buryo burambye, kikarushaho kubungabungwa kugira ngo kitazangirika n’amateka kibumbatiye agasibangana.

Babisabye ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe mu cyahoze ari segiteri Gabiro mu yari komi Gafunzo, barimo bariya 28, uri abo harimo 18 biciwe mu rugo rw’umusaza witwaga Nyirinkwaya Concorde, biganjemo abagore n’abana interahamwe zagiye zikura hirya no hino muri iyi segiteri zibazana muri urwo rugo zivuga ngo bo zizabica nyuma zibasasira uwari Perezida, Habyarimana Juvénal.

Hakiyongerao abandi 10 bari bahishwe n’umupasiteri witwaga Ntampuhwe Emmanuel, umwe mu baturanyi be wahoraga ahacungacunga akaza kumenya ko bahihishe, akabahamagariza interahamwe zikabasangisha bariya 18 zikabicira mu rugo rw’uwitwaga Munyeshema Kayitani, na we zikamwica, bose zikabaroha muri icyo cyobo cyari ubwiherero bwanakoreshwaga.

Nsengiyumva JMV waharokokeye akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kwibuka,aganira na Bwiza.com, yavuze ko kiriya cyobo kibumbatiye amateka akomeye ajyanye na jenoside yakorewe abatutsi, bifuza ko yahora yibukwa, ariko uburyo kiri ubu, kitazitiwe neza ngo kirusheho kubungabungwa hari impungenge ko amateka y’ibyahabereye yakwibagirana.

Ati: “Kiriya cyobo tuvuyeho ni ndangamateka ya jenoside yakorewe Abatutsi kubera ibyahabereye,urupfu rw’agashinyaguro n’icunaguzwa abahiciwe bakakijugunywamo biganjemo abagore n’abana bakorewe.’’

Yarakomeje ati: “Ababicaga bavugaga ko bagomba kubica nabi ku buryo n’umwana w’umuhutu uzavuka azajya abaririza uko uw’umututsi yasaga n’urwo yishwe, cyane cyane ko banigambaga ko abishe abatutsi mu myaka yabanje ntacyo babaye, ko ahubwo bamwe bagiye bagororerwa imyanya ikomeye mu butegetsi,abaturage bagahabwa amasambu y’Abatutsi bakayahinga n’ibyabo bakabyigarurira.

Bakumva ko na bo ibyo bakora hari icyo bazabikuramo nk’uko byagiye bigenda mbere, ariko ko babanza abagabo n’abana b’abahungu,abagore n’abakobwa bakazabica nyuma,hagasigara ngerere zizajya zibara inkuru muri abo bagore n’abakobwa bari bahishe muri iyo nzu.’’

Avuga ko muri icyo gihe bari babitse abagore n’abana iyo nzu ngo bazabasasira Habyarimana, bamwe muri abo bicanyi bakwirakwije muri bagenzi babo ko ngo abo bagore n’abana bandika inzandiko zivuga ko nibihinduka bazihorera,abicanyi bayibakuramo,batwara n’abo 10 bahishuye kwa pasiteri Ntampuhwe Emmanuel, bose barabica babajungunya muri icyo cyobo.

Ati: “Imibiri yabo twayikuyemo mu gihe cyo kubasubiza agaciro tujya kuyishyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Shangi, tugasaba akarere kudufasha kuhatunganya neza, hakazitirwa mu buryo buramba n’inzira ijyayo igatunganywa, kuko twifuza ko ayo mateka atazibagirana, tukajya tuza kuhunamira abacu bahasize amaraso n’imibiri yabo nyirizina.’’

Nyuma yo gushyira indabo kuri icyo cyobo no guha icyubahiro Abatutsi bakijugunywemo, no gushyira izindi ku cyajungunywemo abarenga 280 cyo kiri kubakwaho ikimenyetso cy’amateka ya jenoside yakorewe abatutsimu mudugudu wa Gabiro, mu kiganiro cyatanzwe na Nsabimana Callixte, yavuze ko nubwo igihugu cyagize politiki mbi y’ivangura yagishegeshe, bikageza ku iyicwa ry’abatutsi barenga 1.000.000 muri jenoside, nyuma y’aho ihagarikiwe Leta yashyizeho uburyo bwo kuyibuka buruhura cyane imitima y’abayirokotse.

Avuga ariko ko urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside,abayihakana n’abayipfobya rukomeje, rutazigera ruhagarara, kimwe n’uko jenoside itazongera ukundi muri iki gihugu,asaba abibukaga bose gukomeza gushyigikira umurongo wa Leta wo kubaka ubumwe bw’abanyarwanda butajegajega n’iterambere kuri bose kuko ari wo Leta yahisemo ngo abantu barusheho kwiyubaka.

Mu buhamya bwatanzwe na Kamatari Marie wabuze umugabo we n’abandi benshi bo mu uryango we muri jenoside, akarokoka ku bw’ibitangaza, yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside, zigashyiraho uburyo bwo kwibuka,yongera gusaba ko ibyabereye mu i Gabiro bitazibagirana na rimwe, ari yo mpamvu na we asanga gutunganya kiriya cyobo no kwihutisha ikimenyetso cy’ayo mateka kiri kubakwa mu mudugudu wa Gabiro, hazashyirwa amazina y’abaguye muri aka gace kose, byakorwa vuba, bakajya baza kunamira ababo bajugunywe muri ibyo byobo byombi basanga hatunganye.

Mu ijambo ry’uhagarariye Ibuka muri uyu murenge,Ndinzumukiza Eric, yagarutse kuri mugenzi wabo Kamatari François, akaba na musaza wa Kamatari Marie watanze ubuhamya, wabaye imbarutso y’igitekerezo cy’uko abanyegabiro bajya bagira igihe bakibuka ibyababayeho, akaba yarahitanywe n’impanuka mu minsi ishize, ko bazahora bazirikana inama yabagiraga yo kudaheranwa n’agahinda, bagaharanira kubaho kandi neza, ko ikivi yasize, kimwe n’icyasizwe n’izi ntwari bibuka zazize gusa uko zavutse, bazacyusa bita ku barokotse batishoboye,aho banaboneyeho kuremera amabati Mukakarege Marie wari umaze igihe anyagirwa, igikorwa nk’iki kinakorwa n’imidugudu igize aka kagari ka Mataba,aho buri udugudu waremeye, uwo muri wo.

Shangi ni hamwe muhakozwe ubwicanyi bukomeye cyane muri jenoside yakorewe Abatutsi kuko abenshi bari bahungiye kuri Kiliziya gatolika yaho bahizeye ubuhungiro barahagwa,abari bahungiye mu ngo no ku misozi hirya no hino na bo abenshi baricwa, Iradukunda Dani wavuze mu izina ry’abavuka aha mu i Gabiro, kimwe na Kayiranga Théodore wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’akarere, bakaba bagaragaje ko nubwo aya mateka asharira ariko ari ayabo, kuyibuka ari ngombwa,bakayakuramo amasomo atuma bigisha ababakomokaho ububi bw’iriya jenoside, banaharanira ko itazasubira ukundi muri iki gihugu.
ngo_nubwo_hari_abifuzaga_ko_bazima_burundu_bishimira_ko_bakomeje_gushibuka.jpg
mukakarege_marie_imbere_wari_umaze_igihe_avirwa_yaremewe_amabati.jpg
mu_rumuri_rw_icyizere_ngo_icyizere_cyo_kubaho_bafite_bazahora_bagiha_agaciro.jpg
mu_buhamya_bwakoze_bose_ku_mitima_kamatari_marie_yongeye_gusaba_ibungabungwa_ry_amateka_ya_jenoside_kuri_biriya_byobo_byombi.jpg
barsaba_ko_iki_cyobo_cyaroshywemo_abatutsi_28_biganjemo_abagore_n_abana_muri_jenoside_yakorewe_abatutsi_amateka_yacyo_yarushaho_kubungabungwa.jpg
bavuga_ko_kwibukira_kuri_iki_cyobo_birushaho_kubaruhura_imitima.jpg
abayobozi_batandukanye_bifatanya_n_abanyegabiro_kwibuka_ku_nshuro_ya_28_jenoside_yakorewe_abatutsi.jpg
abayobozi_bashyira_indabo_kuri_iki_cyobo.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *