Nyamasheke: Mu mezi 3 ashize abantu 11 bapfuye bazize impanuka no kwiyahura

Sangiza iyi nkuru

Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyamasheke yateranye mbere yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igamije gutegura gahunda zo kwibuka no kureba ibyaba byahungabanije umutekano mu mezi 3 ashize, basanze hari ibigera kuri 75 byahungabanije umutekano w’abaturage mu mirenge inyuranye,muri ibyo hakabamo cyane cyane urugomo rugera ku gukubita no gukomeretsa, hakaba n’imfu zigera kuri 11 zatewe n’impanuka no kwiyahura.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien, ngo nubwo ibyafatwa nk’ibyaha byahungabanije umutekano bigera kuri 75, hari ibyo umuntu atakwita ibyaha ahubwo yakwita impanuka, avuga ko ikibazo cy’urugomo rushingiye ku businzi cyiganje, aho abantu bamara kunywa ibiyoga by’ibikorano bagatangira kurwana bakanakomeretsanya, ariko ko byafatiwe ingamba zikaze.

abayobozi-mu-nzego-zinyuranye-basabwe-kubumbatira-umutekano-wabaturage

Ibindi avuga byahungabanije umutekano ni ibyaha by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, icyakora ngo nta muntu bwahitanye.

Yavuze ko icyahitanye abantu batari bake ari impanuka zo mu mazi no mu muhanda zahitanye abagera ku 10 n’umuntu umwe wiyahuye, hakaba hakwiye gufatwa ingamba zituma abantu badapfa kariya kageni.

Yagize ati: “Muri aya mezi 3 ashize y’intangiriro z’uyu mwaka twapfushije abantu batari bake mu mpanuka, aho abagera kuri 6 bapfuye barohamye mu kiyaga cya kivu, abandi 4 bakagwa mu mpanuka zo mu muhanda, hakaba n’undi umwe wiyahuye, aba bose bakaba baratubabaje kuko twari tukibakeneye.’’

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yakomeje agira ati’’ twabifatiye ingamba zikomeye,cyane cyane umutekano wo mu Kivu, aho abakoresha ikiyaga mu mibereho yabo basabwe kujya bambuka bambaye umwambaro wabugenewe kugira ngo batarohama,tugakomeza no gufatanya na polisi yo mu mazi kugira ngo turebe ko twazikumira kuko muri aya mezi zidutwaye abantu benshi.’’

Mu muhanda na ho abaturage basabwe kumenya gukoresha umuhanda neza kuko hari abakishimiye ko ari bwo bakibona kaburimbo mu mateka yabo bagacikwa bakagenda mu muhanda hagati ari na ho bagirira izi mpanuka, ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage bukazazihashya.

kubungabunga-umutekano-bikwiye-kuba-inshingano-za-buri-wese-muri-aba-bayobozi

Ku kibazo cy’urugomo,bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza.com bavuze ko hakigaragara n’insoresore zinywa ibiyobyabwenge, cyane cyane mu Murenge wa Kanjongo ufatwa nk’umujyi w’aka karere, bagatangira guhohotera abaturage, bakababazwa n’uko bafatwa hashira iminsi bakabona baragarutse, bagasaba ko ugaragaye akubita abaturage cyangwa abahohotera mu bundi buryo kubera ibiyobyabwenge cyangwa urundi rugomo yajya ahanwa by’intangarugero kugira ngo bibere isomo n’abandi.

Kuri iki inzego za polisi y’igihugu zikorera muri aka karere zigarura ikosa ku baturage, aho usanga bafashe igisambo cyangwa umunyarugomo wabazengereje, bamushyikiriza polisi bakumva ko birangiriye aho kandi ifunga n’ifungurwa ry’umunyabyaha rigira amategeko arigenga, hakaba haba hagomba kugira ushinja wa munyabyaha ibyaha, na ho ngo iyo hatagize abaza kubimushinja polisi nta kindi yakora uretse kumurekura.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

BAHUWIYONGERA Sylvestre

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *