Nyamasheke: Mu myaka 4 gusa abangavu barenga 700 batwaye inda

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buravuga ko imibare y’abangavu batewe inda z’imburagihe kuva muri 2017 kugera muri 2020 uteye inkeke ,aho abagera kuri 719 bazitwaye barimo n’umwana wari ufite imyaka 12 gusa yiga mu mashuri abanza wayitewe n’umusore wo mu muryango we wahise anahunga igihugu n’ubu bitazwi aho aherereye, bukavuga ko ari ikibazo gikomeye cyane gisaba ko buri wese bireba, cyane cyane abafatanyabikorwa b’Akarere muri uru rwego ahaguruka kugira ngo iyi mibare igabanuke,kuko ngo ikomeje Akarere kaba kagana habi kuri ejo hazaza h’urubyiruko rwako.

Aganira na Bwiza.com kuri iki kibazo nyuma y’ibiganiro by’iminsi 3 byahuje abangavu batiga ariko batarahura n’ibyo bibazo byo gutwara inda z’imbura gihe, ba bandebereho barangije ayisumbuye na bo batarahura n’ibyo bibazo, n’umuryango Strive foundation Rwanda uvuga ko ugiye gufata iya mbere ku bufatanye n’Akarere mu kurwanya izi nda uhereye mu murenge wa Kagano wagaragayemo umubare munini cyane w’aba zitwaye,ahabarurwa abarenga 150 bazitwaye muri iyi myaka 4 nk’uko bymezwa n’ushinzwe porogaramu y’ibikorwa muri uyu muryango Ruzibiza Léopold, umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette akavuga ko mu bitera izamuka rikabije ry’iyi mibare, harimo n’uruhare rw’ababyeyi badohotse ku nshingano zabo zo kurera.

Ati’’ Ni ikibazo gikomeye cyane gisaba buri wese ushishikajwe n’’ejo hazaza heza h’abana bacu guhaguruka izi nda zigakumirwa, tugasanga ziterwa ahanini n’uburere bwagabanutse mu miryango,aho bamwe mu babyeyi bigaragara ho kudohoka ku nshingano zabo zo gukurikirana imirererere y’abana babo, bamwe mu bana bagasa n’abirera kandi bafite ababyeyi bagombye kubitaho umnsi kuwundi.

Amakimbirane y’urudaca yo mu miryango na yo ntabura kuba nyirabayazana w’izi nda, hakaba na bamwe mu bana bigira indakoreka, bakishimira kwiruka mu maraha y’ibibarenze aho kumva impanuro z’ababyeyi, bigatuma bashukwa byoroshye n’abashaka kubashora mu ngeso mbi babizeza kubaha ibyo badahabwa n’ababyeyi babo, kimwe n’ibyo benshi bareba mu mashusho y’urukozasoni kenshi bohererezwa n’abagambiriye kubagusha muri uwo mutego mubi.’’

Ku kibazo cy’uko usanga n’abo mu miryango yishoboye cyangwa iy’abanyamadini ubundi mu nyigisho zabo haba harimo n’izikangurira urubyiruko kwirinda ibyarugusha byose mu mutego w’ ubusambanyi bazitwara , ati’’ Aba navuga ko babiterwa n’irari,gukunda amaraha no kugendera mu kigare cya bagenzi babo b’abanyangeso mbi, cyangwa ababyeyi bumva ko ubwo abana babonye ibyo kurya bihangije n’ibindi umubiri ukenera , byarangiye bakirengagiza ko umwana aba anakeneye kuganirizwa n’umubyeyi ngo n’ibyo adasobanukiwe mu byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere abimusobanurire, ari yo mpamvu n’ibi biganiro bibaho, ngo ibyo batabwirwa n’ababyeyi aba bafatanyabikorwa bacu babibasobanurire n’ibyo bagira isoni zo kubaza ababyeyi babibarize aha.’’

Avuga ko uku gutwara inda bigira ingaruka zikomeye cyane zirimo n’uko umwana wayitwaye aba atagishobora kwiga benshi bakayata imburagihe, ubwumvikane buke mu muryango buterwa n’umwana uba uvutse muri ubwo buryo, cyane ko hari n’abakobwa batagaragaza abazibateye bigatera ibindi bibazo, uwo mwana uvutse ushobora kuzaba inzererezi kubera kubura aho aba bikabera ibibazo igihugu muri rusange,n’izindi nyinshi asaba abangavu ubwabo kumenya ngo batazajya bagwa mu ruzi barwita ikiziba,aho buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we ngo ibi byose byirindwe.

Uwampimana Alice w’imyaka 15,wo mu kagari ka Gako mu murenge wa Kagano, avuga ko na we ahura n’abamushuka bamufatiye ku bukene bw’iwabo kuko yavuye mu ishuri atarangije amashuri abanza kugira ngi yite kuri se w’imyaka 85 watawe na nyina w’imyaka 40 gusa y’amavuko,akajya kwishakira undi mugabo, Alice agasigarana na musaza we n’uyu se ushaje cyane, bikaba ngombwa ko ava mu ishuri imburagihe ngo abiteho bombi,iyi mibereho isharira arimo hakaba abashaka kuyimutegeraho ngo bamugushe mu mibonano mpuzabitsina y’imburagihe.

Ati’’ Twe abana bacikirije amashuri tukiri bato kubera ubukene bw’ababyeyi cyangwa ibindi bibazo duhura n’ibishuko byinshi, birimo abagabo bubatse badushukisha amatelefoni meza n’ibindi bagezeho batwizeza kutugira abagore ba kabiri cyangwa kwirukana abo bafite ngo tubasimbure, abasore batwizeza kudutwara,bamwe mu badashishoza bakahagwa bagatwara izo nda binatewe no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, ari yo mpamvu muri ibi biganiro twaganirijwe cyane ku buzima bw’imyororokere n’icyo wakora igihe wahuye n’ibyo bishuko, tuba dukeneye kubabwa hafi by’umwihariko kuko ibitugerageza biba byuzuye.’’

Yongeyeho ati’’ Turasaba Strive foundation n’Akarere kutwitaho by’umwihariko,abashaka gusubira mu ishuri bakarisubizwamo, abakeneye kwiga imyuga bakayigishwa,abagize icyo barangiza bagafashwa kubona nicyo bakora, abashuka abana bakabangiriza ubuzima bakajya babihanirwa bikomeye n’abacikiira hanze y’igihugu bakabagarura, urubyruko rukigishwa imikoreshereze iboneye y’imbuga nkoranyambaga,ibibangiza bakigishwa uburyo babyirinda, mbona izi nda zagabanuka.’’

Mugenzi we Irasubiza Chance urangije ayisumbye wo mu kagari ka Mubumbano muri uyu murenge wa Kagano, wafashwa nka bandebereho, avuga ko muri uyu murenge icyorezo cya COVID-19 cyatumye umubare w’abangavu batwara inda wiyongera cyane kuko abenshi ari bwo bazitwaye bitewe n’uko bagumye mu rugo igihe kirekire batiga n’ababashuka bakababonera aho, agasanga ariko hagize igikorwa ababigiriyemo ingaruka z’imibereho mibi bahabwa ibibagarurira icyizere cy’ejo hazaza heza,abataratwara izi nda na bo bakazirinda.

Ati’’ Ubwo ikibazo cyahagurukiwe n’ababifitiye ubushake n’ubushobozi turizera ko mu murenge wacu izi nda zigiye kugabanuka kuko byari bikabije cyane. Nyuma yo gusobanukirwa neza ibjyanye n’ubuzima bw’imyororokere tugahabwa n’imfashanyigisho, tugiye kwegera bagenzi bacu mu midugudu ku bafatanye n’inzego z’ibanze,abajayana b’ubuzima na Strive foundation Rwanda tubasobanurire ingaruka zo gutwara izi nda mu bangavu n’uburyo bakwirinda, n’ugize ikibazo agafatwa ku ngufu uko yabyitwaramo kuko byose twabibwiwe, twizera ko hazahinduka byinshi .’’

Unshinzwe porogaramu y’ibikorwa mu muryango Strive foundation Rwanda Ruzibiza Léopald avuga ko nyuma yo kubona uburemere bw’iki kibazo muri aka karere,ku bufatanye n’ubuyobozi bwako,batangije urugamba rudasanzwe rwo guhangana na cyo hifashishijwe abakangurambaga b’urungano bakangurira bagenzi babo kwifata,ikoreshwa ry’agakingirizo ku wo byananiye, ufashwe ku ngufu akegera abajyanama b’ubuzima cyangwa ikigo nderabuzima kimwegereye agahabwa imiti imufasha kudatwra iyo nda no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ati’’ Dushyizeho ba bandebereho 5 duhereye mu murenge wa Kagano ugaragaramo ikibazo mu buryo bukabije,hakazifashishwa n’abajyanama b’ubuzima,inshuti z’umuryango,inzego z’ibanze n’abandi bashishikajwe n’imibereho myiza y’urubyiruko izira gutwara inda z’imburagihe icyo bizaba byatanze mu gihe cy’umwaka kikazaduha ishusho y’ibizakorwa mu yindi mirenge, kandi twizeye ko uyu muvuduko uzahagarikwa kuko birakabije kandi ingaruka zabyo ziratuma hangirika byinshi mu mibreho y’abana bacu y’ejo hazaza.’’

Ku bangavu bacikirije amashuri basaba kuyasubizwamo,abasaba kwiga imyuga n’abayirangije basbaka gufashwa ngo babone icyo bakora,umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Claudette arabizeza ko ibyo basabye bazabihabwa,cyane ko n’Akarere ari byo kifuza kandi ku bufatanye n’aba bafatanyabikorwa bako,ubushake n’ubushobozi bihari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *