Mu masaa kumi n’igice ashyira saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa 9 Kanama, ni bwo Nzanywayimana Eliezer w’imyaka 34, uherutse kwica se Ndindayino Samuel w’imyaka 74 na nyina Mukaburanga Rachel abakase amajosi, mu mudugudu wa Gakomeye,akagari ka Kigarama,mu murenge wa Kanjongo, mu karere ka Nyamasheke, yajyanwaga aho yakoreye icyaha muri uyu mudugudu, agejejwe mu mudugudu wa Kajumiro ava mu modoka ya RIB ashaka kwiruka akubitwa amasasu 2, rimwe mu kugice cy’amaguru irindi mu mutwe ahita apfa.
Iki gikorwa cyabereye mu maso y’imbaga y’abaturage bari bahuruye, nk’uko BWIZA yabitangarijwe n’umwe mu baturage bari bahari wabyiboneye n’amaso, ngo imodoka ya RIB yamucishije muri santere y’ubucuruzi ya Kirambo arinzwe n’abapolisi ngo agiye kubereka aho avuga ko yashize inkota yicishije abo babyeyi be, abaturage bayibonye arimo batangira guhamagarana,abari mu gasantere k’ubucuruzi ka Kamina yanyuzemo agura bodaboda ahunga amaze gukora iryo bara bahurura bajya kumureba.
Ati: “Bamutugejejeho yambaye za bodaboda z’umuhondo yaguze muri aka gasantere k’ubucuruzi ka Kamina,mu mudugudu wa Kajumiro muri aka kagari ka Kigarama ubwo yahanyuraga acika, yari anambaye ipantalo y’umukara n’agapira k’umukara, arimo n’amapingu mu maboko,tumutegereje turi benshi,abaturage benshi bafite amatsiko menshi yo kumureba.
Bakigera munsi y’agasantere ku muhanda nyine Kirambo-Cyato, nko muri metero 40 uvuye kuri ako gasantere, bamukuramo hari abaturage benshi babireba, avuyemo turamubona neza twahuruye turi benshi, ashaka kwiruka baba bamukubise urusasu rwa mbere mu gice cyo mu maguru yikubita hasi,bahita bamukubita urundi rwo mu mutwe biba birarangiye, Filimi iba irizinze.’’
BWIZA imubajije uko yabonye abaturage bakira iryo raswa rye, ati’’ Akimara kuraswa abaturage bamwe bakomye amashyi menshi,abandi bavuza induru,abandi batangira gushima Imana, buri wese akora ikimubangukiye,ariko polisi ibanza kudukumira kugera ku murambo we,hashize akanya itwemerera kuwureba neza tuwegereye.
Yunzemo ati: “Tumaze kuwegera,tuwurebye neza amatsiko ashize,uwari mukuru muri abo bapolisi bamuzanye yadukoresheje inama aratubwira ngo’ Yashatse kwiruka turamurasa.’ Uko yabivugaga ni ko abaturage bakomaga amashyi bishimiye cyane kuko batekereje ibyo yakoze wabonaga nta n’umwe rwose umucira akari urutega.’’
Nyuma polisi n’abaturage bafashe umurambo we bawuzingazingira muri shitingi,bawurambika iruhande rw’umuhanda,iruhande rw’aho yarasiwe, aho bita mu Rusambu, mu mudugudu wa Kajumiro, uhana imbibe n’uwa Gakomeye yakoreyemo icyaha, apfa ataberetse aho yashyize iyo nkota yasogotesheje ababyeyi be, kandi ari yo ngo yavugaga ko aje kubereka.’’
Inkuru yabanje https://bwiza.com/?Nyamasheke-Umugabo-w-imyaka-34-arakekwaho-kwica-se-na-nyina-abakase-amajosi
Avuga ko polisi yahise ibwira bamwe mu baturage baragenda, hasigara bake, hamwe na RIB, ariko ngo nta n’umwe mu bo mu muryango we wari uhari. Ati: “Nta wo mu muryango we n’umwe wari uhari. Twabahamagaye,tubatumaho ngo baze barebe uko bigendekeye umuvandimwe wabo wabiciye ababyeyi,batubwira ko badashobora kuhagera.’’
Undi muturage wari uri aho BWIZA yavuganye na we yagize ati: “Ntakubeshye rwose byatunejeje cyane,kuko nk’uko Bibiliya ibivuga,agenjwe uko yagenje, ibyo yakoze bimusubiye ku mutwe. Nasange ababyeyi be,ariko bo bigiriye mu ijuru, we nawe urumva nyine aho agiye.’’
Yakomeje ati: “Byatanze isomo rikomeye cyane ku rubyiruko rwari ruhari, rwaba urwishora mu biyobyabwenge, n’urwari rutangiye kwigira ibihazi muri aka kagari, rubonye ko nta mikino mu gukora ibibi,uwishe na we agomba kwicwa. Yiciwe mu kilometero kimwe gusa uvuye aho yiciye ababyeyi be.’’
Ku kigiye gukurikiraho, ati: “Ntituzi ikigiye gukurikiraho, dutegereje kumenya icyo RIB ikora. Niba ari umuryango we uza kumushyingura, niba ari RIB imujyana,ntitubizi kuko jye mbonye bwije ngahita mpava ntamenye umwanzuro ufashwe.’’
BWIZA yagerageje kuvugisha umuvugizi wa polisi w’umusigire mu ntara y’uburengerazuba,ngo imubaze uko byagenze ntiyitaba telefoni ye igendanwa, n’uwa RIB Dr Murangira Thierry na we imuhamagara kenshi ntiyitaba,ariko umwe mu bayobozi muri aka karere utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Ni byo yapfuye,nta kindi nakongeraho kuko iyo bigenze kuriya biba biri mu maboko ya polisi na RIB,ariko yarasiwe mu nzira ijya aho yakoreye icyaha,agiye kubereka aho yashyize inkota yakoresheje abica,bagiye kugerayo.
Nzanywayimana Eliezer utakiri kuri iyi si ya Rurema, yishe ababyeyi be ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama abakase amajosi, abaziza ko ngo bamwangiye kugurisha umunani bamuhaye, ahita atoroka,afatirwa muri santere y’ubucuruzi ya Karambi,mu murenge wa Kirimbi muri aka karere bukeye bwaho ku wa 7 Kanama ari na bwo ababyeyi be yavukije ubuzima bashyinguwe,ajyanwa kuri sitasiyo ya RIB ya Ntendezi.
Icyo gihe umwe mu bavandimwe be yabwiye BWIZA ko bifuza ko na we yakwicwa, akicirwa aho yiciye ababyeyi babo, akagenzwa uko yabagenje,ku mugaragaro abaturage bose babireba, ko ari cyo bumva cyabashimisha kurusha ibindi. Yishwe na polisi ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Kanama agiye kwerekana aho yashyize inkota yabicishije mbere y’uko ahunga kuko anafatwa yari agifite amaraso ya ba nyakwigendera mu birenge.

38 Responses
Nyamasheke: Nzanywayimana wishe ababyeyi be bombi abakase amajosi yishwe arashwe
Thank you very much police for the work well done I real salute you for your professionalism big up

Ntacyo twabona duha police y’u RWANDA gusa tubikuye kumutima turabashimishe uburyo bakomeje kubungabunga umuteka wabaturarwanda ndetse nisiyo muri rusange murakoze

Kuraswa kwe gufite ishingiro ntabwo ubuyobozi bukwuye kurebera ikorwa ry’ubugome bukabije nkubu ubwicanye bucike tugire URwanda rwuje Amahoro n’ubwumvikane naho gutora inkota ntibikwiye kongera kuvugwa iwacu iRwanda nuwabitekerezaga wese ahine akaboko yitoze gukora neza no kubana n’abandi mu mahoro no gushaka uburyo bwo gucyemura ibibazo cg amakimbirane binyuze munzira z’ibiganiro aho bigoranye biyambaze ubuyobozi nicyo bubereyeho big up to ours National Police

Wa wundi ubaburanira ko ntaramwumva se ra? Ngo ubasabira amasasu y’ibipapuro!!!

Harigihe abayabishe kubera kowenda arwaye ibisazi mugemubanzakubapima mbere yokuburana.

Bibilia iti uwicisha inkota nawe azicishwa indi.ubundi umuntu wese wishe undi nawe abagomba kwicwa kugira nutekereza kwica ahorane ubwoba ko nawe agomba gupfa

Ntacyo twabona twaha police y’u RWANDA mbikuye kumutima ndabashimiye lmana ibongere imbaraga nubushobozi bwokugomeza kubungabunga umutekano wabaturarwanda murakoze

Ubwo umunwa wa bicahaga , Ntwari , Agnes n’ibigarasha byo mumahanga kuri Youtobe na zoom umunwa wabyo abantu barawukira noneho ? Ariko ahari biracyahugiye mu kwishimira rwa ruzinduko rwa wa munyamerika ngo ruje gusubizaho ingoma yatsinzwe !! Ibi bashobora kuba bataza kubibonera umwanya. Gusa simpamya ko urwanda rubatinya ahubwo rurabasuzugura . Naho Victoire na Musana ubu banigirije amakoti .

Ubundi yakabaye nawe yaratewe iyonkota yicishije ababyeyi biwe.nibwo ubwicanyi bwagabanuka nahubundi kwica ababyeyi cg uwundi warangiza ngonafungwe!!!???ntabwo biba biryoshye ndabarahiye

Gusa birababaje aruwishye ababyeyi be mw ibanga nuwiciye muruhame ninde twaha amashyi koko?? Kubura aba nyarwanda batatu icyarimwe tugashima?????? Igihano cy urupfu cyaraciwe i Rda.kumurasa mukuguru byari bihagije bidasabye kumwongera mumutwe.

Ariko niba hari ikintu gisigaye kiryoshye mu Rwanda, nuguhana inkozi z’ibibi mubwenge buhanitse,

Mn bamurashe babipaze kbs

Kumurasa ntacyo bitwaye ariko aho bibera ikibazo kurasa umuntu urimo ipingu kandi ngo bamurashe mukuguru agwa hasi bongeye kumurasa mumutwe kubera izihe mpamvu gusa ntabwo mushyigikiye kubyo yakoze

Murakoze police Aho kunyjirango agaburirwe ibyubuntu ahubwo yavaho kuko afite ubugome bwindenga kamere ndabashimiye mwarakoze

IKOSA NTIRIKOSOZW’IRINDI TWASHIMA POLISI DUHEREYE HE? NTITUKAYOBORWE NAMARANGAMUTIMA ABAHEKUYE URWANDA NTIBABARIWE NTIDUSANGIRA NTIDUSHYINGIRANA?

Kumurasa nibyiza bituma nundi ubitekereza abireka

Ngo yaragiye kwerekana inkota da! Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

Abishimiye ko polis yamurashe bagombye kuba ali abantu badafite umubili. Ibintu yakoze ni ibintu bikorwa n’uluntu urwaye nta muntu muzima wabikora. Kandi indwara ilizana ntawe uyihamagalira. Biratangaje kubona abantu hafi ya Bose batanze comments bishimye ko yishwe. Iki nacyo ni ikimenyetso ko nabo ubwabo barwaye.