Ubuyobozi bwa Ibuka mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bushimira abaturage b’akagari ka Kibogora kuba bamaze kuba indashyikirwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gufata mu mugongo bagenzi babo barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi uhagarariye Ibuka muri uyu murenge, Nzasabayesu Enock yabivuze ubwo abaturage b’aka kagari bibukaga by’umwihariko abari bagatuyemo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati ’’turabashima cyane rwose kuko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bibaranga ari umwihariko wanyu. Kibogora yakoze ibikorwa byinshi byo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, mwabahaye amatungo magufi arenga 80. Mwabahaye inka zirenga 50, kandi munakomeje gukora n’ibindi birimo no kubasanira amazu, tukaba tubishima cyane, ni ibikorwa byiza by’ubumwe n’ubwiyunge kandi by’ingirakamaro.’’
Uzayisenga Patricie warokokeye muri aka kagari, na we yishimira uburyo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babanye neza n’abandi baturage, bakaba bafataniriza hamwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ikindi cyashaka kubagaruramo amacakubiri cyose.
Ati “muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu basenyewe amazu, inka zabo ziraribwa n’andi matungo, bicwa urw’agashinyaguro n’abo bitaga abaturanyi, inshuti n’abavandimwe, ariko ubu Leta y’ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame itubanishije neza, aho abaturage baremera bagenzi babo barokotse Jenoside batishoboye, tukaba twaratangiye kongera gutunga tubikesha Leta nziza itubanisha neza”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo Twagirayezu Zacharie, yabashimiye ko kuri ibyo hiyongeraho ko uyu murenge ari wo wabaye uwa mbere mu kurangiza imanza gacaca muri aka karere, aho abarokotse Jenoside bagize umutima ubabarira ababahemukiye, abasaba gukomeza kuba intangarugero mu mibanire myiza.
Uyu murenge ugaragaramo ibikorwa byinshi by’ubumwe n’ubwiyunge wanaherewe igikombe ku rwego rw’akarere, abaturage bagasabwa gukomeza kubibumbatira.
Bahuwiyongera Syllvestre/ Bwiza.com



