Nyamasheke: Umugabo yapfuye yiyahuye kuko umugore yamwimye 500 RWF yo kujyana mu kabari

Sangiza iyi nkuru

Nsanzimana Pascal wo mu Mudugudu wa Bururi, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke bamusanze mu cyumba araramo yiyahuje ikiziriko cy’ihene nyuma y’amakimbirane yari amaze kugirana n’umugore we, aho yamwatse amafaranga y’u Rwanda 500 yo kujyana mu kabari, ntayamuhe.

Ngo Nsanzimana w’imyaka 35 y’amavuko yasabye umugore we aya mafaranga, amubwira ko ari yo yonyine afite yahembwe mu kiraka yari avuyemo, agiye kuyahahisha ibyo bararira, umujinya mwinshi ngo utuma amwirukankana n’abana bose ajya mu cyumba yararanagamo n’uyu mugore we arimanika.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Nabagize Justine, ngo byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ushize tariki ya 16 Kamena, aho uyu mugabo yatashye mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice, asanga umugore we avuye guhingira umuturanyi wari wamuhembye amafaranga 500 RWF, amubwira ngo nayamuhe ajye kuyanywera mu kabari arumva inyota imwishe.

Umugore ngo yamubwiye ko atayamuha ahubwo agiye kuyahahisha kuri santere y’ubucuruzi ya Gahira, umugabo ntiyabyumva ahubwo induru ayigira ndende, atangira kumwirukankaho n’abana bose 3 bari bafitanye. Umugore yahunze yerekeza aho yari agiye guhahira, abana batorongerera mu baturanyi, umugore avuye guhaha akinguye icyumba asanga umugabo amanitse yashizemo umwuka.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’ubusanzwe uyu muryango usanzwe ukennye cyane kuko bombi bari batunzwe no guhingira abandi cyangwa imirimo yo muri VUP. Yavuze ko wabanaga mu makimbirane y’urudaca aturuka ku ngeso y’ubusambanyi bombi bavugwagaho, umugabo akanashinja umugore kumuroga bombi ari n’abasinzi. Icyakora ngo aya makimbirane yabo yakemurirwaga mu baturanyi, ataragera ku rwego rw’umurenge.

Yagize ati: ’’Byuma yo gusanga yiyahuye, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ashyingurwa, tukaza gufatanya n’abaturanyi be ngo turebe uburyo yashyingurwamo n’uburyo abasigaye bakomeza kwitabwaho.’’

Kwiyahura biragenda bifata intera ndende mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, kuko uyu yiyahuye hari hatarashira amezi 2 mu Kagari ka Gakenke gahana imbibi n’aka ka Banda muri uyu murenge wa Rangiro, umugabo w’imyaka 37 yiyahuye nyuma yo kwica umugore we amuteye icyuma, bombi bagasiga abana 3 barimo n’uw’imyaka 3,5.

Mu kagari ka Kiziguro mu murenge wa Nkungu muri Rusizi na ho hari hashize ukwezi kumwe gusa umusaza w’imyaka 68 yiyahuye akurikira bakuru be 2 na bo bapfuye biyahuye, hakaba hatarashira ukwezi na bwo mu Murenge wa Muganza muri Rusizi umwana w’imyaka 13 yiyahuje ikiziriko cy’ihene ngo yigana ibyo abona mu mafilimi.

Uretse uyu mwana w’imyaka 13, abandi kwiyahura kwabo usanga ahanini gushingiye ku makimbirane mu ngo, Gitifu Nabagize Justine akavuga ko bagifite n’indi miryango ibanye nabi cyane ikwiye gukurikiranirwa hafi.

Ati: “Mu murenge wacu wonyine turabarura ingo 46 zibanye mu makimbirane y’urudaca, zirimo 3 bageze kure baka gatanya, hakabamo n’izungwa bimeze nko guhomahoma zivuga ko zigiye kwisubiraho ejo zikongera zigashwana, akenshi bigaturuka ku mitungo, ubuharike n’ubushoreke, ubusambanyi ndetse n’ubusinzi bukabije, byose bikaba bikomeje gushegesha imiryango kuko bigira ingaruka zikomeye no kubana.’’

Akarere ka Nyamasheke kosekarabarurwamo ingo zirenga 400 zibanye nabi cyane nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, hakaba hakorwa byinshi ngo bihoshwe hifashishijwe abafatanyabikorwa barimo amadini n’abandi ariko ngo hari abo byanga, ibyiza bikaba gutana aho kwiyambura cyangwa kwamburana ubuzima.

Nsanzimana asize umugore w’imyaka 33 bari bamaranye imyaka 12, abana3 barimo uw’imyaka 11 n’impanga 2 zombi z’imyaka 8.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *