Ntagozera Stanislas w’imyaka 46 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu,akagari k’Impala,mu murenge wa Bushenge,mu karere ka Nyamasheke, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi mu karere ka Nyamasheke nyuma yo kwica umugore we Mukangango Sophie amuziza kuba yari amubajije impamvu avuye kwiba ibisheke mu rugo rw’umuturanyi we.
Mu kiganiro na Bwiza.com,umunyambanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge wa Bushenge Nabagize Justine yavuze ko uyu mugabo yacocaguje umugore we umupanga yari avuye kwibisha ibyo bisheke na byo birambitse aho,akaba ari umuhoro ari n’ibisheke,byose yabifatanywe akabijyananwa kuri sitasiyo ya polisi ya Shangi.
Yagize ati’’hari mu ma saa saba n’igice z’ijoro zo kuri uyu wa gatatu,ubwo uyu mugabo Ntagozera Stanislas yari avuye kwiba ibisheke mu rugo rwo muri uyu mudugudu wa Gasharu atuyemo, ageze mu rugo umugore amubaza impamvu avuye kwiba ibisheke by’abandi,anamugaragariza ko adashobora gukomeza kwihanganira iyi ngeso y’ubujura,ko abirambiwe igisigaye ari ukubishyira ahagaragara,umugabo nta kindi avuze ahita amucocaguza uwo mupanga yari avuye kwibisha.’’
Yakomeje agira ati’’ yamujanjaguye umutwe,abaturanyi bumva abana bavuza induru muri iryo joro natwe baraduhuruza turatabara dusanga yamumenaguye umutwe wose ari hafi yo gupfa duhita tumwihutana mu bitaro bya Bushenge ari ho yashiriyemo umwuka saa kumi n’ebyiri za mugitondo umurambo we ukaba uri bushyingurwe uyu munsi.’’
Avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afite ingeso y’ubujura n’imyitwarire mibi mu mudugudu aho umugore we ngo yahoraga avuga ko arambiwe izi ngeso zidaha umutekano umuryango n’abo uyu mugabo acucura utwabo,bikaba ngo byari bimaze gukurura amakimbirane akomeye muri uyu muryango,bagakeka ko ari yo mpamvu uyu mugabo yahisemo kumujanjagura umutwe gutya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nubwo bamwe mu baturanyi baganiriye na Bwiza.com bagaragaje akababaro gakomeye batewe n’urupfu rwa nyakwigendera wazize kutihanganira ingeso mbi y’ubujura y’umugabo we,banashimye ubutwari bw’uyu mugore,basaba bagenzi babo kudahishira ukuri nubwo umuntu yakuzira.
Umwe muri bo yagize ati’’ jye ndabona apfuye nk’intwari izize ukuri. Bitwgishije ko tutagomba guhishira ukuri nubwo twakuzira,kuko uyu mugore wari umaze kugaragaza ko atihanganira ingeso mbi y’ubujura y’umugabo we arabizize ariko natwe bidusigiye isomo rikomeye ryo kutihanganira abanyangeso mbi nk’aba nubwo babituziza.
Ikindi ni uko uyu mugome akwiye gukanirwa urumukwiye kandi tukifuza ko yazaburanishirizwa mu ruhame kugira ngo bibere isomo n’abandi bagikinisha kwica abo bashakanye mu gihe igihugu cyacu cyigisha amahoro.Ahemukiye umuryango we n’umuryango nyarwanda atiretse kuko nawe bitazamugwa amahoro.’’
Mu nama y’umutekano idasanzwe yahise ikoreshwa abaturage b’aka kagari, basabwe kwirinda ingeso mbi z’ubujura n’izindi zose ziganisha ku bugizi bwa nabi,no kwirinda amakimbirane mu ngo nk’aya ageza no ku rupfu,bizezwa ko uyu mugizi wa nabi azakanirwa urumukwiye n’ahamwa n’iki cyaha,banasabwa kujya batangira amakuru ku gihe ku cyo babona gishobora guhungabanya umutekano cyose.Nyakwigendera asize abana 5.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre/bwiza.com


