img-20210521-wa0006.jpg

Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe

Sangiza iyi nkuru

Saa mbili n’iminota 15 z’igitondo zo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2021, abagenzi bari muri bisi ntoya ya ‘coaster’ itwara abagenzi yari ivuye Kamembe mu Karere ka Rusizi yerekeza i Kigali batunguwe no kugera ahitwa ku Rwesero mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, imodoka ihagarikwa n’abantu 8 barimo umugeni wari wambaye agatimba n’abamuherekeje 7 barimo: nyina, nyirasenge, abamwambariye n’abandi, bashaka kugenda mu bagenzi basanzwe.

Uyu mugeni w’imyaka 26 y’amavuko witwa Nyirahabimana Edith yari aturutse mu Mudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Kagano, yagombaga gushyingirirwa kuri Paruwasi Gatolika ya Tyazo mu Murenge wa Kanjongo n’umusore w’imyaka 27 witwa Habiyaremye Emmanuel wagombaga guturuka mu Mudugudu wa Rushondi, Akagari ka Gako muri uyu murenge, bombi bakaba bagombaga gukora urugendo rurerure ngo bagere aho bashyingirirwa kuri kiliziya ya Tyazo.

Abagenzi n’umushoferi wari utwaye iyi modoka batunguwe no kubona mu bagiye kwinjira harimo umugeni uri mu gatimba batangira kujujura, umwe mu bagenzi ati: “N’umugeni se araza muri iyi modoka?” Mu gihe bakibijujura bamwe bibaza niba bishoboka, umushoferi aba abwiye abategaga imodoka ati: “Abandi ndabatwara ariko umugeni simutwara, kuko ibi ni ubwa mbere mbibonye, sinzi niba binabaho kuko biratangaje, ni bwo nabibona.”

Umugeni ubwe yaje gutungurana ubwo barimo binginga umushoferi ngo abababarire nashaka abace menshi ariko abatware, abagenzi na bo barimo bibaza ibibaye, ahita yinjira mu modoka n’indabo yari afite mu ntoki, agatimba gakora hasi umugaragiye akagira neza ngo n’abandi bagenzi babone aho bicara, ahita yicara mu modoka n’abo bari kumwe bose, bamwe mu bagenzi batangira kumuririmbira iz’abageni no kubiganiraho batanga ibitekerezo binyuranye, bamwe bavuga ko bikwiye kubera n’abandi barushinga muri iki gihe isomo ryo kudasesagura, bagakoresha uburyo bwose bushoboka butwara make n’ubwo bwaba bwari busanzwe butamenyerewe.

img-20210521-wa0006.jpg

Umunyamakuru wa BWIZA na we wari uri muri iyi modoka, yiyemeje guherekeza uyu mugeni kugera kuri kiliziya ya Tyazo, aho yahuriye n’umukwe Habiyaremye wari waje n’amaguru n’abamuherekeje, nta modoka n’imwe igaragara ku kiliziya, bemera kuganira n’uyu munyamakuru.

Umugeni ati: “Nabanje gutekereza ko nasaba ababyeyi bakankodeshereza imodoka nzagendanamo n’abo n’abandi bake bangaragiye, abandi bake bamperekeje bashaka bagatega, nsanga kwaba ari ugusesagura kandi ngiye gushinga urugo rushya, niyemeza gukora ibitamenyerewe ngo ntinyure n’abandi bageni baba bumva ko kugira ngo ubukwe bugende neza ari uko basesagura kandi ari ukwibeshya, njye n’abamperekeje dutanga amafaranga 4000 gusa, asigaye nyashyiriye umugabo ngo adufashe gutangira ubuzima bushya.”

Yasobanuye ko bose uko ari 8 bishyuye amafaranga y’u Rwanda (Frw) 4000, mu gihe iyo bakodesha imodoka yabo bwite, bashoboraga kwishyura agera ku 60,000 Frw.

Uyu mugeni yavuze ko ubwo yashakaga kwinjira muri iyi modoka, abagenzi bose bamurangariye bitewe n’uko bitari bisanzwe, ariko nyuma baza kumwishimira. Ati: “Abagenzi bose bandebeye rimwe, mbanza kugira akoba nibwira ko nishe umuco ariko nihagararaho ndinjira, ngezemo wabonye ko ahubwo bose bishimiye kugendana nanjye banandirimbira bishimye, benshi numva bishimiye amahitamo yanjye adasanzwe.”

img-20210521-wa0007.jpg

Nyirahabimana yasabye abitegura kuba abageni kutagora abasore bakunze, kuko kubana akaramata biva mu rukundo, bitava mu guhenda k’ubukwe bwabo. Ati: “Kubana akaramata biva mu rukundo, ntibiva mu guhenda k’ubukwe. Abantu bakora ibibarenze bibagiraho ingaruka z’igihe kirekire. Ndasaba n’abandi bakobwa bagenzi banjye kutagora abasore bakunze kuko ubukwe bw’umunsi umwe ugatanga ibyari kuzatunga urugo umwaka ni ukubara nabi cyane. COVID 19 yatwigishije byinshi birimo no kudasesagura kuko ubukene mu cyaro bumeze nabi kandi tugomba kubaka izacu ngo imiryango yaguke, kuko buratashye kandi icyo nitayeho cyane ni umusore nakunze n’uburyo tuzarwubaka rugakomera, ibindi biterwa n’uko buri wese abyumva.”

img-20210521-wa0016.jpg

Avuga ko amafaranga 60,000 Frw yagombaga gukodesha imodoka bwite, akuyemo 4000 Frw yateze n’abamuherekeje, ubu agiye kuyakoresha ateza imbere urugo rwe rushya.

Habiyaremye na we yabwiye BWIZA ati: “Yateze Coaster nanjye mugeraho naje n’amaguru kuko umuhanda wacu Tyazo-Cyato warangiritse cyane, nta modoka nari kubona ,moto zirahenze cyane kandi iyo ukererewe utanga 10,000 kwa Padiri. Abasore n’inkumi bashyire imbere urukundo, ibihenze cyane babireke kuko hari abo mbona batangira kugurisha n’ibiyiko byo mu nzu hatarashira n’ukwezi bashyingiwe, barakoze ubukwe buhenze ngo batwemeze. Ariko twe intego yacu ni ukubaka si ukwemeza, ni yo mpamvu twakoze ibibatangaza ariko binabigishe.”
img-20210521-wa0015.jpg

Umwe mu bakobwa bari baherekeje uyu mugeni na we yagize ati: “Nanjye n’ubwo byantunguye, nabishimye cyane. Muri iki gihe ugize Imana ukabona umugabo, nta kumurushya ushaka amafoto y’umunsi umwe ngo ejo murusenye, ubukene bwarutashye cyangwa mujye mu madeni mutazishyura, nta n’inzu mufite ngo mwakoze ibihenze. Nanjye sinzagora uwo tuzarushingana rwose, ningira amahirwe nkamubona.”

Ababyeyi barimo na nyina w’uyu mugeni, babwiye iki gitangazamakuru ko bishimiye ibirori by’abana babo bitabahenze, cyane cyane ko uyu musore yavutse ari ikinege akagira n’ibyago agapfusha ababyeyi bombi, na nyirakuru wamureze akaba ashaje cyane ku buryo atashoboye no kubutaha, hakaba hari benshi batinda gushaka kubera ingorane nk’izi no gutinya ibihenze badafite n’inkwano z’umurengera batazabona, bagasanga hakwiye kubaho koroshya, hagashyirwa imbere urukundo aho gutekereza ibya mirenge.

Akarere ka Nyamasheke gasanganywe udushya twinshi ku byerekeranye n’inkumi n’abasore bashinga ingo, nyuma y’aho havugiwe isake y’umukwe ya Nyabitekeri yatumaga bamwe mu bakobwa biga banorora ngo babone amazimano adashira y’abafiyanse, hakavugwa n’abakobwa bemera kwikwa ngo babone abagabo bakabapfunyikira n’andi mafaranga ngo babashimishije barebe ko bazubaka zikaramba.

Muri Nyamashake havugwa kandi abakobwa bagura abagabo bafite abandi bagore bakababambura, aka na ko ngo kaba ari akandi gashya kahadutse kajyanye n’igitekerezo cyo kudahanika ubukwe, bifasha abagitinya kuzishinga kubera ubukene n’ihenda ry’ubukwe.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

40 Responses

  1. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    ndashaka inkumi

    1. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
      Muraho neza nange nshyigikiye ibyo uyu mukobwa numuhungu bakoze kuko ntagusesagura muriyiminsi turimo ahubwo uwagashatse umugore yakamushakiye inyamasheke nuko umenya nabakobwa baho batajya birata ngo bishyire hejuru nkabahandi.

    2. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe

  3. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Mwiriwe neza,uyu mukwe nuyu mugeni b’Inyamasheke Nazi gukemura ibizazo pe njye nashimye uburyo birwanyeho bagakora ibintu biciye mumucyo kndi bagahagarara bemye

    Murakoze!!!

    1. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
      Mbega byiza !!! Erega ikibazo abantu tugira,nuko dushaka “kwigana abandi”.Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa 6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

    2. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
      Mbega byiza !!! Erega ikibazo abantu tugira,nuko dushaka “kwigana abandi”.Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa 6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

  4. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Mwiriwe neza,uyu mukwe nuyu mugeni b’Inyamasheke Nazi gukemura ibizazo pe njye nashimye uburyo birwanyeho bagakora ibintu biciye mumucyo kndi bagahagarara bemye

    Murakoze!!!

  5. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Uyu mugeni arashimishije cyane pe, Imana imuhe umugisha no guhirwa murugo yashinze kd ruzabe ijuru rito.

    Nshimishijwe cyane n’ imyumvire afite ari mbere yuko arushinga no kumunsi w’ ubukwe, yewe kd arateganyiriza n’ ejo hazaza h’ urugo rwe.Urugo rushya ruhire!!

  6. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Uyu mugeni arashimishije cyane pe, Imana imuhe umugisha no guhirwa murugo yashinze kd ruzabe ijuru rito.

    Nshimishijwe cyane n’ imyumvire afite ari mbere yuko arushinga no kumunsi w’ ubukwe, yewe kd arateganyiriza n’ ejo hazaza h’ urugo rwe.Urugo rushya ruhire!!

  7. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Ubundi se ko ariyo yayo imyumvire siyo yica ibintu,igikwiriye ni intego, imirongo migari yawe ukoresha ugera kuri yantego, Kandi ukirinda kureba kubyabandi ahubwo ukemera uko uri.umeze utyo nimana yagushyigikira rwise.aya namateka banditse ubu ni rukomera bazaba bafite icyo babwira ababari inyuma

  8. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Ubundi se ko ariyo yayo imyumvire siyo yica ibintu,igikwiriye ni intego, imirongo migari yawe ukoresha ugera kuri yantego, Kandi ukirinda kureba kubyabandi ahubwo ukemera uko uri.umeze utyo nimana yagushyigikira rwise.aya namateka banditse ubu ni rukomera bazaba bafite icyo babwira ababari inyuma

  9. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Ninzabirinda winyamasheke nanjyerwos ndabishimye kuko batemeye gusesagura ngobashaka kwemeza Abantu ahubwonabandibarebereho murakoze

  10. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Ninzabirinda winyamasheke nanjyerwos ndabishimye kuko batemeye gusesagura ngobashaka kwemeza Abantu ahubwonabandibarebereho murakoze

  11. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Nukuri igikenewe si ukwiyemera ngo wemeze abakureba gusa ndabemeye cyane babandi bagushima ngo wakoze ubukwe buhenze iyo uhuye nubukene nibo baba ba mbere kukuvuga nimwunge ubukwe mu ruge rwanyu imodoka yanyu mwayigeraho !!

  12. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Nukuri igikenewe si ukwiyemera ngo wemeze abakureba gusa ndabemeye cyane babandi bagushima ngo wakoze ubukwe buhenze iyo uhuye nubukene nibo baba ba mbere kukuvuga nimwunge ubukwe mu ruge rwanyu imodoka yanyu mwayigeraho !!

  13. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Nukuri igikenewe si ukwiyemera ngo wemeze abakureba gusa ndabemeye cyane babandi bagushima ngo wakoze ubukwe buhenze iyo uhuye nubukene nibo baba ba mbere kukuvuga nimwunge ubukwe mu ruge rwanyu imodoka yanyu mwayigeraho !!

  14. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Nukuri igikenewe si ukwiyemera ngo wemeze abakureba gusa ndabemeye cyane babandi bagushima ngo wakoze ubukwe buhenze iyo uhuye nubukene nibo baba ba mbere kukuvuga nimwunge ubukwe mu ruge rwanyu imodoka yanyu mwayigeraho !!

  15. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  16. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  17. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  18. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  19. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  20. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  21. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  22. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  23. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  24. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Aba ndabemeye ,gukora ibitari mubushobozi bwawe ngo uri kwemeza abakureba sibyo kdi kunyurwa ni ingenzi,Kuko abagushima ngo wakoze ubukwe buhenze ni nabi bakuyogera iyo nyuma uhuye na crise

  25. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Byiza rwose najye ibi bakoze ndabishimye cyane

  26. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Byiza rwose najye ibi bakoze ndabishimye cyane

  27. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Byiza rwose najye ibi bakoze ndabishimye cyane

  28. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Byiza rwose najye ibi bakoze ndabishimye cyane

  29. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Uyu mwari turamushimiye, ubukwe n’ingenzi ariko kandi butadusenye. Hakenewe rero kunyurwa no Gufata ibyemezo bikwiye nkibi bishingiye kugihari ariko higanjemo kwiyakira no kunyurwa n’ubuzima tubayeho.

  30. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Uyu mwari turamushimiye, ubukwe n’ingenzi ariko kandi butadusenye. Hakenewe rero kunyurwa no Gufata ibyemezo bikwiye nkibi bishingiye kugihari ariko higanjemo kwiyakira no kunyurwa n’ubuzima tubayeho.

  31. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Rwose aba bageni bakoze byiza Aho kwishyingira ngo nibyo byoroshye ,twajya dukora ibiciye mucyo Kandi bihendutse.Ndabakunze cyane.Imana ibarenane impuhwe ibiteho.

  32. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Rwose aba bageni bakoze byiza Aho kwishyingira ngo nibyo byoroshye ,twajya dukora ibiciye mucyo Kandi bihendutse.Ndabakunze cyane.Imana ibarenane impuhwe ibiteho.

  33. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    ATHANASE INYANZA NANJYENDABISHIMYE RWOSE IMANAIBAHE UMUGISHA .

  34. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    ATHANASE INYANZA NANJYENDABISHIMYE RWOSE IMANAIBAHE UMUGISHA .

  35. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Nyamara harimo imibare isobanutse kuwari we wese!~!! iraha ry’umunsi umwe ryarangiranye na periode zabanzirizaga Covid19 ubu twamenye ubundi buryo bwo kwitwararika mubibazo

  36. Nyamasheke: Umugeni ‘mu gatimba’ yatunguranye atega imodoka irimo abagenzi basanzwe
    Nyamara harimo imibare isobanutse kuwari we wese!~!! iraha ry’umunsi umwe ryarangiranye na periode zabanzirizaga Covid19 ubu twamenye ubundi buryo bwo kwitwararika mubibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *