Nyamasheke: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu mugezi, birakekwa ko yishwe

Sangiza iyi nkuru

Mu masaa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, ni bwo umuturage wari wazindukiye mu mirimo ye yasanze umurambo w’umugabo witwaga Karemera Fabien w’imyaka 54 y’amavuko mu mugezi witwa Nyirakannyogorero mu mudugudu wa Nyabihanga, akagari ka Mutongo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, abamwishe bakaba bagishakishwa.

Amakuru Bwiza.com yahawe n’umwe mu baturanyi ba nyakwigendera wari utuye mu mudugudu wa Kamina muri aka kagari ka Mutongo, avuga ko nyakwigendera yavuye mu rugo iwe kuri uyu wa 9 Ukuboza ajyana ingurube yari agiye kugurisha muri Santere y’ubucuruzi ya Mbuga muri uyu murenge, amaze kuyigurisha aho guhita ataha ahitira mu kabari yavuyemo saa mbiri n’igice z’ijoro akaba atarageze iwe, ahubwo umurambo we wabonywe muri uwo mugezi mugitondo,yubitse inda afite n’ibikomere mu mugongo.

Ati: “Birakekwa ko abamwishe bashakaga kumwambura ayo yari asigaranye ku yo yagurishije iyo ngurube nyuma yo kuyanywamo agacupa, turanumva ko hari abo RIB yataye muri yombi ariko ntiturabimenya neza, gusa twumva abamwishe nta kindi bamujijije atari ayo mafaranga.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Mutongo, Ugabanumva Désiré,yemereye Bwiza.com iby’urupfu rw’uyu mugabo, ko na we yabonye umurambo wubitse inda mu mazi ufite ibikomere mu mugongo, bigaragara ko ari nk’ikintu cy’icyuma yakubiswe mu ruti rw’umugongo kikarwahuranya,bakamwambura ayo yari asigaranye bakamuta muri uwo mugezi kuko ntayo abatabaye bamusanganye.

Ati: “Ni ukuri, umurambo we twawusanze muri uwo mugezi ufite ibikomere mu mugongo ni byo nanjye nabashije kubona mbere y’uko RIB ihagera, kugeza ubu abakekwa ni 6, bane barimo na nyiri akabari yanywereyemo bamaze gutabwa muri yombi, abandi 2 barimo n’uwo batahanye saa mbiri n’igice z’ijoro bava muri ako kabari baracyashakishwa,iperereza ryahise ritangira,umurambo na wo ujyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma dutegereje ikirivamo, ariko kuba yishwe byo ntawabishidikanya,gusa amafaranga yari yagurishije iyo ngurube yo ntitwabashije kuyamenya.’’

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubwo utubari byitwa ko dufunze ariko hari abareba ku jisho ubuyobozi bakadufungura kuko nk’uyu yari yarashyizemo n’akabenzi,bacibwa amande ariko ntibabicikeho,hakaba hagiye kongera gukaza ingamba ngo abafungura utubari kandi hari amabwiriza aduhagarika kubera icyorezo cya COVID-19 bahanwe na two dufungwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Macuba, Bigirabagabo Moise, na we yavuze ko nubwo hategerejwe icyemezo cya muganga ariko ikigaragara ari uko uyu mugabo yishwe n’abo bashakaga kumwambura,asaba abaturage kwirinda urugomo kuko kuvutsa undi ubuzima ari ubugome ndengakamere.

Ati: “Turasaba abaturage kwirinda urugomo bakanatangira amakuru ku gihe igihe babonye hari ikidasanzwe gishobora kubahungabaniriza umutekano kuko nk’uriya biragaragara ko atari urupfu rusanzwe, bakajya banataha kare,abacuruza utubari muri ibi bihe bakabihagarika, abaturage kandi bakirinda kubika amafaranga mu ngo igihe bayabonye nubwo uyu yari atarayageza yo, bakayabitsa mu bigo by’imari bibaha umutekano n’uw’ayo mafaranga yabo.’’

Uru rupfu bibaye hatarashira icyumweru mu murenge wa Bushenge muri aka karere umurambo w’umusore w’imyaka 30 bivuga ko yarwaraga igicuri utoraguwe mu mugende mu gishanga cy’umuceri, hari hashize iminsi 2 gusa uw’undi musore w’imyaka 17 urohowe mu kivu na bwo bikavugwa ko yari afite ibibazo byo mu mutwe, mu murenge wa Karambi na bwo umusaza w’imyaka 72 yapfuye iby’urupfu rwe ntibivugweho rumwe, nyakwigendera akaba asize umugore n’abana 5.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *