Gasigwa yavuze ko imyaka afite itamubuza kwiga kuko afite ubwonko bufata neza

Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza

Sangiza iyi nkuru

Itangira ry’amashuri ritangiranye udushya mu karere ka Nyamasheke tutari tumenyerewe, aho muri GS Gitsimbwe, mu murenge wa Gihombo hagaragaye umusaza Gasigwa Ezéchias bahimba ‘Rwamatamu’ w’imyaka 80 aje gutangira uwa mbere w’abanza, mu gihe no ku ishuri ribanza rya Nyakibingo mu murenge wa Shangi hagaragaye Rusengamihigo Jean Marie Vianney bahimba ‘Vision’ w’imyaka 54 waje aje mu wa 3 w’abanza ariko nyuma yo gutsinda ibizamini yakoreshwajwe bakamwimurira mu wa 5.

Aba bombi nubwo ibyabo bikomeje gutangaza benshi muri aka karere,mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru wa BWIZA uhakorera, bavuze ko nta gitangaje cyane kirimo kuko baje kwiga babitekereje, babishaka banabikunze cyane, biyumvamo ishyaka ryo kwiga kugeza barangije kaminuza, gusa Gasingwa Ezéchias we yamutangarije ko yababajwe cyane n’uko bamukuye mu ishuri yarigezemo, bakamubwira kubanza kujya mu isomero,yamara kumenya gusoma no kwandika neza akazagaruka bamwimurira mu wa 2, akumva aho kwigira uwa mbere mu isomero yagombaga kuwigira mu ishuri nk’abandi.

Gasingwa Ezéchias wavutse mu 1942 yabwiye umunyamakuru ko afite abana 3, abuzukuru barenga 20 n’abuzukuruza 2. Ngo ntiyize mbere kuko ngo ku ngoma ya cyami yavukiyemo higaga mbarwa,n’aho Repubulika ya mbere n’iya 2 ziziye ntizita ku burezi, kuba agize amahirwe akaba akiriho muri Leta yemerera buri wese kwiga,imyaka yose yaba afite, akumva adakwiye kuzava kuri iyi si atamyenye gusoma no kwandika, ndetse n’indimi z’amahanga, nk’Igifaransa, Icyongereza n’izindi, bikaba ari byo byamuteye inyota yo gutangira amashuri abanza, aho kuri uyu wa 28 Nzeri yari yabukereye, yakubisemo ipantalo n’ishati bya kaki, yanageze mu ishuri ategereje mwarimu.

Ati: “Inyota yo kwiga yanteye gutanga amafaranga yanjye 10.000, ngura ipantalo n’ishati bya kaki njya mu ishuri natekereje ubuzima bwanjye bwose, kuko ubwo najyaga gusaba ishuri umuyobozi yari yambwiye kudodesha ipantalo nubwo abandi bambara amakabutura, ndabikora nzindukira ku ishuri mu ba mbere nanaryicaramo nanga ko nzapfa bavuga ko ntakandagiye mu ishuri.”

Yakomeje ati: “Igihe nari ndirimo n’amakayi yanjye n’ikaramo niteguye kwiga inyuguti ya mbere mu buzima bwanjye, ntegereje ko mwarimu yinjira, nabonye ahubwo umuyobozi w’ishuri aza arambwira ngo basanze inama bangira ari uko nabanza nkajya mu isomero, banambwira ko bamboneye umwarimu wiyemeje kunkurikirana, namenya gusoma no kwandika nkazaza umwaka utaha bakanshyira mu wa 2. Ariko jye numvaga natangirira mu ishuri nk’abandi aho gutangirira mu isomero kuko n’abo twiganaga ntibazi gusoma no kwandika kandi ntiboherejwe mu isomero, bagiye mu ishuri nubwo ari abana jye nshaje.’’

Avuga ko icya mbere cyari kimushimishije ari ukwicara mu ishuri akiga, icya 2 ko ari ugusanga abuzukuru be bahiga bakigana, akanavuga ko kubera ko nyuma y’aho aboneye ko hari abana bata ishuri kubera kurikerensa,yareba igihombo kinini yagize kubera kutiga n’uburyo ubuzima bwose muri iki gihe bushingiye ku cyo umuntu azi, yari yariyemeje gushaka abana bose bo mu kagari ke baritaye akaribasubizamo.

Kubera ko ngo bamusuzuguraga bavuga ngo abasubiza mu ishuri nkande we atanazi gusoma no kwandika bo babizi, yabaretse bakishakira ubuzima mu gukorera udufaranga, akavuga ko yari agiye kwiga ngo ababere urugero, abereke ko batagomba gukinisha ishuri mu gihe abakambwe batize baryifuza.

Yavuze ko kuba afite telefoni ariko ntamenye umuhamagaye cyangwa uwo agiye guhamagara akabanza kubwira abo babana bakabamurebera bimubabaza cyane, avuga ko kuba atagifite ikimubangamira mu rugo ubuzima asigaje ku isi bwose agiye kubuharira ishuri, narangiza iri somero azatangira amashuri abanza kugeza igihe azaviramo umwuka akiri mu ishuri, ngo n’imyaka 100 naba akiriho izamusanga mu ishuri kuko nta kibazo cy’ubwonko afite, ikibazo cyabaye ababyeyi be n’ibihe yavukiyemo.

Gasigwa yavuze ko imyaka afite itamubuza kwiga kuko afite ubwonko bufata neza
Gasigwa yavuze ko imyaka afite itamubuza kwiga kuko afite ubwonko bufata neza

Umuyobozi wa GS Gitsimbwe Nsengiyumva Isaac yavuze ko babanje kumwohereza mu isomero, bamuha n’umwarimu umukurikirana, namara kubimenya neza,bazamushyira mu wa 2 akomeze.

Ati: “Kuri iyi Leta yacu nta wemerewe kubuza ubishaka kwiga,ariko nyuma yo kubiganiraho n’inzego z’uburezi zidukuriye,twasanze twamufasha gutangirira mu isomero, tubona n’umwarimu wiyemeje kumwigisha kugeza amenye gusoma no kwandika neza, naba yabinogeje,umwaka utaha tuzamushyira mu wa 2 nta kibazo rwose, ni uburenganzira bwe nk’umunyarwanda ushaka kugaruza amahirwe yavukijwe kera.’’

Ubwo uyu yarimo yoherezwa mu isomero, anatangaza ko agiye kubika imyenda ye n’ibindi bikoresho by’ishuri neza,akabanza isomero akarivamo yimuka, ku rundi ruhande, mu mu kagari ka Burimba mu murenge wa Shangi, Rusengamihigo Jean Marie Vianney yari akataje n’amasomo yo mu mwaka wa 5 w’abanza.

Ubwo umunyamakuru yamusuraga ku ishuri, yasanze asangira n’abandi banyeshuri kuko ngo ayo kurira ku ishuri yayatanze mu ba mbere, amasomo ya nyuma ya saa sita atangiye haba hinjiye mwarimu w’ikinyarwanda, isomo riranzika, arikurikiye neza ngo yumva ntaho ritaniye n’uko yaryigaga kuva mu 1977 kugeza mu 1983 ava mu ishuri.

Yavuze ko yaherukaga mu ishuri mu 1983, ubwo yari ageze mu wa 6 w’abanza, arikurwamo n’uko bari bafite umwarimu wabakuye mu wa 3 abageza mu wa 6 abigisha nabi cyane, ntacyo bafata, bareba abo mu rindi shuri bakabona barabasize cyane, bamubaza, akavuga ngo abigisha neza atabigisha neza azahembwa, babona bata igihe, we ahitamo kurivamo.

Ati: “Mwarimu utari ushoboye, watwigishije nabi imyaka 3 yose ni we wanteye kurivamo kuko n’abasigayemo nta wageze mu wa 8 ngo atsinde icya Leta kubera iyo myigire. Nkirivamo nasabye kugaruka baranyangira, njya n’i Bukavu muri RDC nsanga indimi biga mu mashuri abanza ntazishobora, ndireka ntyo, ndigarutsemo hashize imyaka hafi 40.’’

Rusengamihigo w'imyaka 54 y'amavuko uzwi ku izina rya Vision
Rusengamihigo w’imyaka 54 y’amavuko uzwi ku izina rya Vision

Avuga ko yaje yariyandikishije mu wa 3 ku itangira ku wa 26 Nzeri, ariko kuri ku wa 28 Nzeri bamukoresheje ibizamini ngo basanga ubwenge afite burenze kure ubw’abana bo mu wa 3 bamushyira mu wa 5 ariko na bwo basanze ubwenge bwe burenze ubw’abo mu wa 5, bamushyira mu wa 6, ariko kuko ubuyobozi bw’akarere bwari bwamusuye bwemeza ko ajya mu wa 5 bamugaruramo, ariko we aremeza ko uwa 6 yawiga neza, n’icya Leta akakibonamo amanota menshi.

Ati: “Impungenge nari mfite ni iz’icyongereza, ariko kuko mu rugo najyaga mfata abana barangije badafite akazi bakakinyigisha, nasanze abo bana hafi ya bose nkibarusha ni yo mpamvu bahise bansimbutsa iyo myaka yose kandi n’uwa 6 banshyizemo bakankuramo nawushobora n’icya Leta nkagitsinda neza cyane.’’

Avuga ko kimwe mu byamushimishije ari ukwicarana n’umwuzukuru we, umwana w’umuhungu wa se wabo, akavuga ko nyuma yo guhomba mu bucuruzi bitewe no kutiga kandi yifuza mu minsi iri imbere gushaka amafaranga akazajya ajya kurangura hanze y’u Rwanda, atagenda atazi indimi zaho,yahisemo kuza ku ntebe y’ishuri.

Ati: “Nubwo hari abanca intege ngo ndakora ubusa, nshimishwa n’uko umuryango wanjye unshyigikiye kuko n’iyi myenda y’ishuri ari umuhungu wanjye wayinguriye, kandi kuko muri iki gihe byose bisaba kuba warize, ni yo mpamvu naje. Nta soni zo kwigana n’abana mfite kuko aba bana twigana ni ab’abayeyi twiganaga n’ubundi kera, baranzi, turigana neza nta kibazo kandi numva mfite intego yo kuzaruhukira muri kaminuza Imana nikomeza kuntiza ubuzima. Sintakaza igihe,sinzanahomba nk’uko benshi mu bashaka kunasha intege babyibwira.’’

Ku kibazo avuga ko afite cy’ikoranabuhanga,umuyobozi w’iri shuri Nyirandimubanzi Généviève, yavuze ko bazamufasha uko bashoboye ibijyanye na mudasobwa akabimenya vuba kuko zihari.

Akarere ka Nyamasheke kagaragaramo abantu benshi batarangije amashuri abanza, binajyanye n’amateka igihugu cyanyuzemo, umuyobozi wako wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, akavuga ko muri iki gihe ntawe uhejwe ku burezi, ko ushaka kwiga wese,imyaka yose yaba arimo azakirwa akanabifashwamo.

Aha mwarimu yigishaga Rusengamihigo na bagenzi be isomo ry'Ikinyarwanda
Aha mwarimu yigishaga Rusengamihigo na bagenzi be isomo ry’Ikinyarwanda

Gasigwa yavuze ko n'ubwo yaba afite imyaka 100 bitamubuza kwiga
Gasigwa yavuze ko n’ubwo yaba afite imyaka 100 bitamubuza kwiga

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Ariko se Rusengamihigo ko aticara inyuma ra?

  2. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Ariko se Rusengamihigo ko aticara inyuma ra?

  3. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Yampayinkaa Rwesamihigo???????? Nagatangaza Mbikuye Kumutima Nifurije Ba Sogokuru Amasomo Meza

  4. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Yampayinkaa Rwesamihigo???????? Nagatangaza Mbikuye Kumutima Nifurije Ba Sogokuru Amasomo Meza

  5. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Nange nishimiye kubona badata bagaruka ku ishuri .bwiza turabashimiye cyane .

  6. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Nange nishimiye kubona badata bagaruka ku ishuri .bwiza turabashimiye cyane .

  7. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Izo ni nkunguzi ubwose imyaka 80 ko uba urwana nubuzima kweli yewe ntacyo gushima kirimo rwose

  8. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Izo ni nkunguzi ubwose imyaka 80 ko uba urwana nubuzima kweli yewe ntacyo gushima kirimo rwose

  9. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Byumwihariko ndashimira ikinyamakuru cyanyu gikoraneza kitugezaho amakurumeza ababazaza bagiyekwiga bakuze no byiza gutinyuka bagafata iyambere bakagana ishuri ndashimira nibigo byabakiriye bakagana ishuri murakoze ni Emmy umuturage wi Rusizi murakoze

  10. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Byumwihariko ndashimira ikinyamakuru cyanyu gikoraneza kitugezaho amakurumeza ababazaza bagiyekwiga bakuze no byiza gutinyuka bagafata iyambere bakagana ishuri ndashimira nibigo byabakiriye bakagana ishuri murakoze ni Emmy umuturage wi Rusizi murakoze

  11. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    That’s what we call inclusive education ????????????mbifurije amasomo meza proud of being Rwandan

  12. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    That’s what we call inclusive education ????????????mbifurije amasomo meza proud of being Rwandan

  13. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Ubundi Amateka ya Nyamasheke si aya none ikipe yitwaga Abarwanashyaka y’umutware Gakoko, inyura Nyamasheke yose no kw’ishara n’imaseka imaze gutsinda Saint Eloi y’iBukavu impuruza ivuze mu cyesha.

  14. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Ubundi Amateka ya Nyamasheke si aya none ikipe yitwaga Abarwanashyaka y’umutware Gakoko, inyura Nyamasheke yose no kw’ishara n’imaseka imaze gutsinda Saint Eloi y’iBukavu impuruza ivuze mu cyesha.

  15. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Impuruza ivuze mu cyesha,no kw’ishara n’imaseka,

  16. Nyamasheke: Umusaza w’imyaka 80 n’uwa 54 bagiye kwiga mu mashuri abanza
    Impuruza ivuze mu cyesha,no kw’ishara n’imaseka,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *