Urubyiruko rwo mu mirenge yose uko ari 15 y’akarere ka Nyamasheke rwarangije ayisumbuye rukorozwa inkoko na MINAGRI ku bufatanye n’akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo kururinda ubushomeri no kurufasha kwiteza imbere, rurataka igohombo ruterwa n’uko umushoramari waruguriraga amagi yifashe rukaba rwarabuze ahandi ruyagurisha.
Nk’uko rubivuga, ngo nyuma yo korozwa inkoko rwakoze ibishoboka byose ruzibyaza umusaruro w’amagi rwizezwa isoko rigari cyane cyane i Bukavu muri Kongo runabona umushoramari wayaguraga ku mafaranga 85 ku igi rimwe bigitangira, uko amagi yagiye aba menshi ngo igiciro kiramanuka kigera kuri 73 igi rimwe.
Rukomeza ruvuga ko guhera mu Kwakira uyu mwaka uwo mushoramari umwe rukumbi rufite yaje kurubwira ko isoko yari afite amagi yaribaye ho menshi kubera ko n’iRusizi hari menshi,hakaba n’aturuka mu ntara y’uburasirazuba kandi hari n’abandi borozi bashoye muri uyu mushinga ku giti cyabo, abayaguraga aho bayajyanaga mu bindi bice bya Kongo imvura nyinshi yishe imihanda kuyahageza bikagorana, ko atagishoboye kuyafata kuri cya giciro ngo kereka bemeye kuyamuha mu mafaranga 60 gusa ku igi.
Aba basore n’inkumi bavuga ko babanje kwanga kuyatanga kubera ko basangaga bahomba cyane, biyemeza kugura ibikenewe byose mu mafaranga bari barabitse amagi yo bakareka kuyagurisha ariko baza kubwirwa ko barebye nabi yabapfira ho yose bakabura intama n’ibyuma, ubu bari mu gihirahiro baribaza icyo bakora n’icyo bareka.
Mukandayisenga Anésie wo muri koperative yororera mu murenge wa Karambi avuga ko inkoko 902 bafite zitera amagi agera kuri 760 ku munsi,igihe babahaga amafaranga 73 bashoboraga kubona hafi amafaranga 60.000 ku munsi aho bakuraga mo hafi amafaranga 43.000 baguraga mo ibiryo byazo buri munsi, bagomba kwishyura umuriro w’aho ziba amazi zinywa,imiti zihabwa no guhemba abakozi n’abazamu bazita ho,ariko ko kuyagurisha ku mafaranga 60 ku igi bahabwa agera kuri 45.000 akaba yagura ibiryo byazo gusa andi ntagire icyo abamarira.
Yagize ati’’ ni ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko dufite amagi agera ku 13.000 twabitse kandi ashobora gupfa tukaba twari twaguze ibiryo byazo ku yo twari twarazigamye,ubu twabuze epfo na ruguru.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru zindi wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri aka karere Rugira Amandin Jean Paul avuga ko ikibazo kiri mu karere kose kuko kugeza ubu izi nkoko zose zishobora gutera nibura amagi 8000 ku munsi,aho umushoramari afatiye icyemezo cyo kwisubiraho no gushaka kuyagusha igiciro byababereye ihurizo rikomeye cyane,icyakora ko yabagiriye inama ko baba bayatanze kuri iki giciro aho kugira ngo abapfire ubusa.
Ati’’ ni ikibazo kiduhangayikishije cyane kuko amagi ni yo bakura ho byose bakenera,byaba guhemba abakozi,kugura ibiryo byazo,imiti, amazi, no kugira icyo basagura kuko Leta yari yabigiye uyu mushinga ngo ubakure mu bukene no mu bushomeri kandi twumvaga,dukurikije amagi akenerwa n’abaturanyi bacu bo muri Kongo isoko ritabura,ariko tugiye gufatanya n’akarere turebe ikindi cyakorwa kuko n’inkoko zigenda zisaza kandi ayo magi ari yo acungirwa ho kuzagura izizisimbura.’’
Avuga ko mu bitekerezo bafite ari uko mu minsi iri imbere hashingwa indi koperative ishinzwe gushaka isoko no gucuruza aya magi ibyo kwiringira abashoramari bikavaho,babona hari icyo byabafasha.
Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien avuga ko bagiye kurufasha guhangana n’iki kibazo bashaka ahandi babona isoko hari mo n’umujyi wa Kigali, bagashaka abajya bayagurira rimwe ku giciro cyiza,cyane cyane ko isoko rikomeje kubura byatera ibibazo byinshi birimo n’uko uru rubyiruko rwata izi nkoko rukajya kwishakira ibindi byarubesha ho umushinga ntugere ku ntego zawo.


