Abigaga mu ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya EAV Ntendezi riri mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke, bakomeje kwibaza ukuri ku iyicwa ry’abari abarimu babo 6 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki kibazo gihora kigaruka buri mwaka uko iri shuri ryibutse aba bari abarimu baryo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Safari Théogène wahigaga mu wa mbere, akanaharokokera, avuga ko mukuru we wari umwe muri aba barezi witwaga Nkaka Léonard yahiciwe mu buryo n’ubu ngo batarasobanukirwa.
Abandi barezi babo 5 bo ngo bishwe bagarutse ku ishuri bava aho bari barahungiye mu karere ka Rusizi y’ubu, baje kureba imishahara yabo ngo barebe ko bahungira i Burundi, ngo bahageze aho kuyibaha , bakingiranwa mu nzu n’ubuyobozi bw’ishuri bujya kubahururiza abapolisi b’icyari komini Karengera baraza,ubuyobozi burabakingurira barabatwara bajya kubica.
Ati “kugeza ubu ntituzi amakuru nyayo ku iyicwa ry’abari abarezi bacu kandi uwari umuyobozi w’ishuri Ngoga Télésphore arahari duhora duhurira mu mujyi wa Kigali ariko ntaranansuhuza ngo ambwire amakuru y’iyicwa rya mukuru wanjye kuko ni we wamujyanye kuri Sitade, amutwara inyuma kandi azi ko yahigwaga, amugejeje yo numva ko ngo nta minsi 2 yamaze aba arishwe, undi najya mubaza akambwira ko ariho ameze neza”.
Yakomeje agira ati “natwe ubwo badupakiraga Bisi batujyana i Nyarushishi twahasanze Lisiti y’amazina yacu ifitwe n’abajandarume,dukeka ko twagombaga kwicwa ariko Imana igakinga ukuboko. Turifuza ko yatumizwa nko mu gihe cyo kwibuka akatubwira ayo makuru yose tukava mu rujijo.’’
Ubwo iri shuri ryibukaga aba barezi baryo, iki kibazo cyongeye kugaruka kizanywe n’uhagarariye ibuka mu murenge wa Ruharambuga riherereyemo,Uwitonze Simon asaba ikurikiranwa ry’uyu muyobozi akabasobanurira amashirakinyoma ku iyicwa ry’aba barezi.
Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien yavuze ko bagiye kugikurikirana bagakura abaturage mu rujijo.
Yagize ati “Bivuzwe igihe ariko inzego z’ubutabera zabigiye mo bivugwa ko hari ababuranye n’abataraburana mu bakekwa kuri iri yicwa,tukaba tugiye kubikurikirana byimbitse tugakura abaturage mu rujijo,uyu ushyirwa mu mawji tukamushaka tukamubaza, kwibuka k’ umwaka utaha tukazabaha igisubizo gifatika’’
Bane muri aba barezi bashyinguye kuri iri shuri bigishagamo abandi 2 barimo uwo Nkaka Léonard bashyinguye mu zindi nzibutso.


Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


