Mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke haravugwa imirambo y’abasore 2 umwe w’imyaka 30 y’amavuko watoraguwe mu gishanga cy’umuceri cya Cyunyu mu gace k’umudugudu wa Gasheke mu kagari ka Gasheke ku wa 6 Ukuboza, undi w’imyaka 18 warohowe mu kivu ku wa 3 Ukwakira 2020 mu gice cy’akagari ka Karusimbi gahana imbibe n’aka ka Gasheke, ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge bukavuga ko aba bombi bari bafite ibibazo byo mu mutwe.
Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe na bamwe mu baturiye iki gishanga cy’umuceri cya Cyunyu mu gace umurambo w’umusore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Bakunzibake Samuel wabonetsemo, ngo uyu musore ubana n’ababyeyi be yagiye ku mugoroba wo ku wa 5 Ukuboza kwahira ubwatsi bw’inka ntiyagaruka,bakavuga ariko ko yari asanganywe uburwayi bwo kwitura hasi kubera igicuri, ijoro riguye batamubonye batangira kumushakisha bafatanyije n’abaturage, irondo n’ubuyobozi barara batamubonye.
Umwe ati: “Twazindutse dukomeza gushakisha mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo tugwa ku murambo we uri mu mugende w’amazi mu murima w’umuceri kugeza ubu ntituzi icyamwishe,niba ari icyo gicuri akaba yaguyemo wenyine akabura umwegura agapfiramo, niba hari n’ikindi yazize,umurambo wajyanywe ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma ngo harebwe icyamwishe,nta kindi twabivugaho.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge Uwimana Damas yemeje urupfu rw’uyu musore na we agakeka ko ari icyo gicuri yazize n’ubwo isuzuma rya muganga ryari rigitegerejwe.
Ati: “Urupfu rw’uyu musore ruje rukurikira urw’undi w’imyaka 17 warohamye mu kivu mu kagari ka Karusimbi ku wa kane tariki 3 Ukwakira yagiye koga ariko bisanzwe bivugwa ko afite ibibazo byo mu mutwe, uyu na we abo mu muryango we bakavuga ko yari asanganywe uburwayi bwo kwitura hasi buturuka ku gicuri asanganywe, kugeza ubu nta kindi dukeka cyishe bariya basore bombi.’’
Yakomeje ati: “Icyo dusaba abaturage ni uko igihe bafite umuntu ufite ibibazo byo mu mutwe cyangwa uburwayi nk’ubwo, n’ubwo hari imirimo yo mu rugo yakora, ntibakwiye kumureka ngo agire aho ajya wenyine, cyane cyane nk’aho ashobora kugirira ibibazo byo kubura ubuzima, kugira ngo abe yatabarwa cyangwa n’icyo azize ntigishidikanyweho.’’
Muri aka karere haranavugwa urundi rupfu rw’umusaza Muhinyuza Gaspard w’imyaka 72, wo mu murenge wa Karambi na rwo kugeza ubwo twandika iyi nkuru rwari rukiri amayobera,aho ngo umugore we yamusize mu buriri mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Ukuboza akajya koga ngo ajye gusenga, yagaruka mu cyumba baryamamo avuye koga agasanga yapfuye kandi nta kizwi yari arwaye,urupfu rwe rutangira kuvugwaho byinshi binyuranye,abaturanyi bashinja uwo mugore we kuba ari we wamwishe akigira nyoni nyinshi,abo babana mu rugo bo bakavuga ko nta nduru bumvise batera,ko nta buryo yaba ari we wamwishe,cyane cyane ko nta n’amakimbirane bazi bagiranaga.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi Uwizeyimana Emmanuel yabwiye Bwiza.com ati’’ Nyuma y’uko kutavuga rumwe ku rupfu rwe umurambo we wajyanywe mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane icyamwishe, kuko bavuga ko ntacyo yari arwaye,abaturanyi bagashinja uwo mukecuru kwiyicira umugabo,abo babana mu rugo bakavuga ko ari ukubeshya kandi natwe ntitwashyingura umuntu urupfu rwe rutavugwaho rumwe, tutazi neza icyo yazize.’’
Yunzemo ati’’ icyo twabwira abaturage ni uko niba koko yishwe hategerezwa icyemezo cya muganga, niba hari n’indwara yari afite agendana batabizi abaturage bakwiye kujya bagira igihe bakisuzumisha indwara zitandura baba bafite nk’imitima,umuvuduko w’amaraso,Diyabete n’izindi kuko nk’ubu mu minsi ishize hari abantu 50 muri uyu murenge basanzwemo indwara ya Hepatite C batabizi, kandi uhitanywe n’indwara nk’izo bakunda kuvuga ngo ni amarozi cyangwa bikazana urundi rwikekwe mu bantu kandi babeshyerana.’’
Abaturage bakunze kuvuga ko hari abantu bapfa nka gutya bakabwirwa ko bajyanywe ku bitaro gukorerwa isuzuma nyamara ntibamenyeshwe icyarivuyemo, kagasaba ko kuri aba bose babimenyeshwa imiryango yabo ntisigarane urwikekwe cyangwa urujijo ku cyo bazize.


