img-20210404-wa0024_1.jpg

Nyamasheke: Urujijo ku nguzanyo ya banki ikomeje kubera umuzigo abahinzi b’icyayi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative COTHEGA ikorera mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko bakomeje kwikorezwa umutwaro batazi igihe bazaturira, watewe n’imicungire mibi y’abayiyoboye mbere, urimo inguzanyo ya miliyari zirenga 3 n’igice ya BRD bamaze imyaka n’imyaniko bishyura nyamara abenshi bakavuga ko bishyura ibyo batazi batanafashe, bagasaba Leta gufashwa kudakomeza kwishyura ayo mafaranga akishyurwa n’abayariye, utarayahawe ntakomeze kwishyura ibyo atahawe.

Nk’uko bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative babitangarije BWIZA, mu mwaka w’2010 habayeho gahunda yo kubyaza umusaruro ubutaka bunini bwo muri uyu murenge n’igice kimwe cyo mu wa Cyato, Akarere kavuga ko bwari ubwa Leta bwahingwaga n’abaturage butabyazwa umusaruro ukwiye bugahingwaho icyayi, mu rwego rwo kubishishikariza abaturage bamwe batanabyumvaga, banki ya BRD ibaguriza amafaranga y’u Rwanda (FRW) 1,700,000,000 aho buri muhinzi yagombaga guhabwa agera ku 400,000 FRW mu byiciro ngo agihinge anagitunganye neza, nyamara ngo mu bahinzi barenga 3000 abayabonyeho ntibarenga 300 barimo n’ababonye igice, batayabonye yose.

Bavuga ko iyi koperative yashyizweho mu 2010 yagiranaga n’abahinzi amasezerano y’uko buri wese ahabwa aya mafaranga 400,000 ku nguzanyo iyi koperative yari yemerewe na BRD yo gufasha mu kongera ubuso bw’icyayi no kucyitaho buri muhinzi akazayishyura yatangiye gusarura nyuma y’umwaka; ni ukuvuga guhera mu 2011, umuhinzi akayishyura ayakaswe ku musaruro yinjije agakurwaho amafaranga 43 ku kilo cy’icyayi kibisi, umucungamutungo w’iyo koperative yari Pasiteri Ndababonye Damien, Perezida w’inama y’ubutegetsi ari Ndikumana Philémon, umubaruramari ari Nzabahimana Wellars, umunyamabanga ari Mukamana Florida, aba ngo bakajya babwira abanyamuryango ngo bahinge vuba inguzanyo iri hafi, igahabwa umaze kugihinga no kugitera.

Umwe ati: “Twaje gutangazwa no kugera hagati tumaze kugihinga aba bayobozi bakatubwira ko inguzanyo zahagaze, icyayi ari icyacu tugomba kucyitaho ahubwo tugatangira kwishyura kandi ariya mafaranga yari amaze guhabwa bake cyane, tubwirwa ko ari uwayihawe n’utarayihawe twese turi abanyamuryango ba koperative tugomba kuyishyura ku buryo bungana.’’

Yarakomeje ati: “Uku kutayahabwa ntibyatewe n’uko yabuze cyangwa yabaye nke, ahubwo abo bayobozi bayacunze nabi bayikoreshereza mu byo atagenewe, tuhahombera dutyo none kugeza ubu imyaka ibaye 10 twishyura ibyo tutariye, yavuye kuri 1,700,000,000 igera kuri miliyari zirenga 3 n’igice kuko n’ayo twakurwagaho ngo yishyurwe BRD atagezwagayo abo bayobozi bayiriraga, biza kugeraho tubwirwa ko tugomba kwishyura n’inyungu z’ubukerererwe za miliyoni 365, icyakora mu 2019 ayo Nyakubahwa Perezida Kagame ayadukuriraho mu rwego rwo kutugabaniriza uwo mutwaro, ariko n’ubundi n’ubu turacyishyura, ntituzi ayo tumaze kwishyura n’ayo dusigaje, ntituzi igihe bizarangirira,tukabona n’ubundi ari akarengane ku batarayahawe kwishyura ibyo tutariye, abayacunze nabi barayikiriyemo tukamera nk’ababishyuriye.’’

Ibindi aba bahinzi bashinja aba bayobozi babanje kuyobora koperative ngo ni amafaranga 577,500,000 bahawe na NAEB nk’imfashanyo yo kugura ifumbire mu 2011 nyamara aba bayobozi bakaza kuyahindura na yo inguzanyo ngo abanyamuryango bagomba kwishyura n’ubu bakaba bayakurwaho, imodoka yo mu bwoko bwa Isuzu ifite plaque RAC 873 E yapfuye ijyanye icyayi aho bakigemuraga mu Gisovu batarabona uruganda rwabo rugitunganya, ikaza kujyanwa mu igaraje i Kigali aho abanyamuryango batamenye ikahamara imyaka 4 yose ikaza kugarurwa muri Werurwe uyu mwaka itanakozwe n’ubu iparitse ku biro bya koperative ntacyo imaze.

img-20210404-wa0024_1.jpg

Amafaranga yajyaga asaguka ku yo bishyuraga inguzanyo ya BRD hakurikijwe amasezerano koperative yagiranye na yo bavuga ko yakoreshejwe nabi n’abayobozi babasimbuye: Ntawangundi Fabien na Ukurikiyimfura Eliel bakayabagurira ifumbire batera mu cyayi, ubugenzuzi bw’Akarere na RCA bukabashinja kuyagura icyo atagenewe bakanabifungirwa, nyamara ngo ari abahinzi babibasabye, bagasaba ko bayarenganurwaho, kuko ibi byose ngo n’umugenzuzi wigenga ubu buyobozi bwari bwashatse ngo abikurikirane yabigaragaje ariko ntibihabwe agaciro.

Ibi byose Pasiteri Ndababonye Damien wabaye umucungamutungo w’iyi koperative kuva ishingwa muri 2010 kugera muri 2017 arabihakana, akavuga ko habaye ubugenzuzi bunyuranye, bwaba ubw’Akarere, RCA, MINALOC, n’abadepite bagize PAC bakaza kubikurikiranira ku cyicaro cy’iyi koperative, akanabifungirwa akagirwa umwere, akavuga ko iyi nguzanyo yakoreshejwe icyo yagombaga gukora, nta mutungo banyereje, iyo modoka na yo yajyanywe mu igaraje atakiri umuyobozi, ko byabazwa abamusimbuye, n’iby’abishyura inguzanyo batahawe nta kindi yabivugaho.

Ati: “Byose byakurikiranywe n’ubugenzuzi bunyuranye, n’inkiko zibingiraho umwere, nta mutungo nanyereje bakurikirane abansimbuye banabikatiweho n’inkiko, iby’abishyura inguzanyo batafashe si njye wabisubiza bafite ubuyobozi bubayobora ubu babibubaze, n’icyatumye iyo nguzanyo abahinzi batayishyura uko byari biteganijwe byatewe n’uko icyayi cyagombaga kuyishyura cyangirikiraga mu nzira kijyanywe mu ruganda mu Gisovu Karongi kubera kutagira uruganda hafi,ubu rwarabonetse n’inguzanyo irishyurwa neza.’’

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel avuga ko kwishyura inguzanyo kw’abanyamuryango bose byakozwe byumvikanyweho hakurikijwe itegeko rigenga amakoperative, imicungire mibi y’umutungo yabayeho ubugenzuzi bwayigaragaje bikaba bikurikiranwa n’inkiko, iyi nguzanyo ubu yishyurwa neza, abanyamuryango bakwiye kumenyeshwa ibi byose kuko umutungo ari uwabo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *