Abantu 25 baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu, bagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza, bashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi Leta iriho n’ibindi birimo gukorana n’umutwe wa FDLR na RNC.
Abaregwa 25 bagaragaye mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo bari mu mpuzankano y’iroza iranga abagororwa. Kubera ubwinshi bwabo byabanje kugora umucamanza maze asaba ko buri umwe kuva aho yari yicaye akamwegera akamubwira amazina.
Muri 25, batatu nibo bari bazanye ababunganira mu mategeko mu gihe abandi basigaye baburanaga biyunganira. Ni abantu
bakuze n’abakiri bato
baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu barimo n’abaturuka mu Mujyi.
Icumi muri 25 bahakana ibyo bashinjwa bakavuga ko icyo bemera ari uko bamenye amakuru y’umugambi wari uriho ntibayatange, abandi 10 nta cyaha na kimwe bemera mu byo baregwa. Uwabimburiye abandi kwemera ibyaha ni Mukamurenzi Rose wabwiye umucamanza ko abyemera akabisabira imbabazi.
Mugenzi we witwa Basabose we yemera icyaha kimwe cyo kwambutsa gerenade azikuye muri Congo azizana mu Rwanda. Uwitwa Bizimungu na we yemera ko yambukije imbunda ayikuye muri Congo, Nshimiyimana we akavuga ko yambukije ibiyobyabwenge ntiyatanga amakuru ya gerenade zaje kubigaragaramo,…
Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ndibwami Rugambwa na mugenzi we, babwiye urukiko ko ari uburenganzira bw’abaregwa guhabwa dosiye, mu gihe hari bamwe bagaragaza ko batarazihabwa.
Ubucamanza bwasabye ko urubanza rwasubikwa kugira ngo ababurana babanze guhabwa dosiye zabo, Umucamanza Alice Umulisa uburanisha uru rubanza yabwiye ubucamanza ko aribwo bufite inshingano zo kubashyikiriza dosiye, nabwo busubiza buvuga ko ku manza zihuriweho n’abantu benshi ubwanditsi bw’urukiko aribwo bukurikirana ko amadosiye yageze ku baregwa bubanje kuyanzuza kuri gereza bafungiyemo.
Ababuranira bamwe mu baregwa, barimo Mukamusoni Antoinette basabye urukiko kwimurira urubanza ku yindi tariki atirengagije ko abaregwa bamaze igihe kirekire bafunzwe, basaba ko urubanza rutazafata igihe kirekire rutarababuranisha.
Abacamanza bagaragaje impungenge bafite ko umucamanza ashobora gutanga igihe kirekire cyo kugira ngo urubanza ruzasubukurwe, mu gihe abaregwa bifuzaga ko baburana bitewe n’igihe kirekire ngo bamaze bafunzwe binyuranyije n’amategeko. Bamwe bakavuga ko bafunzwe igihe kirekire imiryango yabo izi ko batakiriho bakaba bababajwe n’uko rwasubitswe bataburanye.
VOA yakurikiranye iri burana, yasanze harimo na bamwe mu baregwa yigeze gukoraho inkuru, bivugwa ko baburiwe irengero, barimo Francois Bavugirije wabuze tariki ya 23 Gicurasi 2017.
Amakuru iki kinyamakuru cyahabwaga n’abababonye babatwara, bavugaga ko babatwaraga mu modoka za gisivile ariko zirimo abashinzwe umutekano ariko bambaye sivile.
Muri rusange uyu mutwe w’abantu 25 baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi Leta iriho n’ibindi, barashinjwa gukorana n’umutwe wa FDLR ubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse no gukorana n’ihuriro RNC rigizwe na bamwe bahoze bakora muri Leta y’u Rwanda iriho.
Bamwe bemera ibyo baregwa, abandi bakabihakana, iburana ritaha rizaba ku wa 18 Nyakanga 2018.


