Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza abaturage batandukanye bavuga ko bakora urugendo rw’amasaha abiri bagiye gushyingura ababo bitabye Imana, bagasaba ko bahabwa irimbi hafi yabo, Ubuyobozi buvuga ko iki kibazo inama njyanama iri kucyigaho kugira ngo irebe ko bishoboka.
Ni abatuye mu kagali ka Rwesero, muri uyu Murenge wa Busasamana, bemeza ko bashengurwa no gukora urugendo rw’amasaha abiri bagiye hafi ya Sitade ya Nyanza gushyingura ababo.
Uwitwa Sorina Mukankomeje yagize ati “Icy’irimbi kirakabije, tuva hano tukajya gushyingura kuri sitade, ni urugendo rw’amasaha abiri, ubufasha mwagira, mwadushakira aho twashyingura hafi.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri aka Karere, Kajyambere Patrick, avuga ko iki kibazo cyagejejwe ku nama njyanama ikaba iri kugikurikirana, gusa nta gisubizo cyari kizerwa nk’uko iyi nkuru dukesha RadioTv10 ikomeza ivuga.
Ati “ Hari aho bagaragaje ko bifuza irimbi, uyu munsi irimbi rikoreshwa nubwo riri kure ariko ni rimwe rirahari kandi ritunganyije. Njyanama y’Umurenge yaranditse, njyanama y’Akarere yashyizeho itimu igagaragaza ko iryo rimbi rizajyaho rishingiye ku gishushanyo mbonera. Ishobora no kubyanga bitewe naho bifuza kurishyira .”
Si mu Murenge wa Busasamana gusa bafite iki kibazo kuko no mu Murenge wa Mukingo bakora urwo rugendo, bigatuma bamwe bashyingura mu ngo, kandi ubutaka ngo ari butoya.


