Nyanza: Hashyizweho ingamba zikumira ibihombo aborozi bajya baterwa n’amakusanyirizo

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muyira mu karere Nyanza burahamya ko bwafashe ingamba zihamye zo gukumira ibihombo aborozi bajya bahura nabyo bitewe no kugemura umukamo ku makusanyirizo nyuma bakayagarurirwa kubera ko atujuje ubuziranenge.

Izo ngamba zifashwe nyuma y’igihe gitoya aborozi bo muri uwo murenge bagaragaje akababaro k’ingaruka z’igihombo batewe n’ikusanyirizo ry’umurenge wa Muyira ryakiriye umukamo wabo ngo woherezwe ku ikaragiro rya Nyanza nyuma bakawubagarurira ashinjwa ko atujuje ubuziranenge.

Umukozi ushinzwe ubworozi mu murenge wa Mudahemuka Evode, avuga ko iryo kusanyirizo rifitiye akamaro abaturage kubera ko rifite ubushobozi n’ibikoresho bituma ryakira umukamo wose uturuka muri uwo murenge wa Muyira. Agira ati: “tuba twirinda ko hari umworozi wacisha amata ku ruhande nyamara inka ye ifite nk’ibibazo by’uburwayi bw’ifumbi bityo akaba yayatanga mu maresitora agaha abayanywa ibinti bitujuje ubuziranenge”.

Veterineri Mudahemuka avuga ko hari imodoka yavaga ku ruganda i Inyanza igiye gufata umukamo ku ikusanyirizo ariko ihagera yatinze isanga amata yangiritse ariko biba inshuro imwe ntibyasubira.

Ati: “Ibyo byaje kubaho inshuro imwe gusa imodoka iza kuyatwara bucyeye ku munsi ukurikira uwo yari yakamiweho. Mudahemuka avuga ko icyo gihe iyo modoka yazaga bapimye ibipimo amata agomba kuba yujuje bagasanga bituzuye kubera kuyatindana aborozi basubizwa amata yabo”.

Mudahemuka avuga ko nta mworozi ugomba kumara amasaha arenze abiri ataragera ku ikusanyirizo kuva igihe arangirije gukama ndetse akigera ku ikusanyirizo imodoka nayo iba igomba kuyajyana ku ruganda ngo atangirika.

Mudahemuka atangaza ko mu gukemura icyo kibazo ikusanyirizo ryashyizeho imodoka yaryo igomba guhita itwara uwo mukamo ugahita woherezwa ku ruganda ku buryo nta mworozi n’umwe ukigarurirwa umukamo we ngo wangiritse cyangwa ntiwujije ibipimo kuko watinze.

Mukamusoni Jeanne utuye muri uwo murenge avuga ko iryo kusanyirizo rifitiye abaturage akamaro mu gutuma babona amafaranga yo gukemura ibindi bibazo no kwiteza imbere ariko hari igihe byabayeho barigemuraho umukamo riwakira rivuga ko ari muzima ariko nyuma batungurwa no kugarurirwa amata ngo ntiyujuje ibipimo yapfuye.

Ibyo binagarukwaho nta Kamana Francois nawe ushimangira ko kuba iryo kusanyirizo ari ingirakamaro rituma babona isoko, bakabona amafaranga agura ibyo badakeneye kuko ryatume babona aho bagemura amata yabo, ariko rikwiye kwisubiraho ntihazongere kugira ugarurirwa amata yitwa ko yangiritse.

Agira ati: “turifuza ko ikusanyirizo ritazongera kugarurira umukamo abaturage rivuga ko utujuje ubuziranenge ukadupfira ubusa ndetse tukagwa no mu bihombo, nyamara twayatanze batubwira ko ari mazima nyuma yo kuyapima. Byabayeho inshuro imwe ariko byahombeje abaturage icyo gihe”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme nawe amara impungenge aborozi abamenyesha ko mu gihe cyose ikusanyirizo ryamaze kwakira amata yabo rikabagaragariza ko ari mazima yujuje ubuziranenge nta kindi kintu bongera kubazwa.

Avuga ko igihe ayo mata yaba agize ikibazo uyatwaye cyangwa uruganda aribo baba bayafashe nabi umuturage umworozi atagomba guhura n’ibihombo bagomba kumwishyura.

Agira ati: “ibyo ngibyo twarabikemuye umuturage byaba byarabayeho byaterwa n’uko tutabimenye. Kuko iyo umuturage yagejeje amata ku ikusanyirizo bakamupimira bakamubwira ko amata ye bayakiriye igisigaye n’uko azaza gufata amafaranga ye bitarenze iminsi 15 nk’uko byumvikanyweho”.

Ntazinda ashimangira ko amata aramutse apfiriye aho ngaho koperative yayakiriye cyangwa uruganda nib baba bafite inshingano zo kwishyura ayo mata kuko umuturage aba yayabahaye ari mazima.

Ikusanyirizo ry’amata ry’umurenge wa Muyira ryavutse hashingiwe ku kwishyira hamwe kw’aborozi bo muri uwo murenge, baza guterwa inkunga y’inyubako n’ubuyobozi. Muri rusange muri uwo murenge habarizwamo andi makusanyirizo matoya 3 ari nayo akusanyirizwamo amata buri mworozi ajyanayo, nyuma hakaba abandi baba bagomba kuyagemura ku ikusanyirizo rikuru ry’uwo murenge.

Byibura mu kwezi kumwe gusa ikusanyirizo ry’umurenge wa Muyira ryakira amata agera kuri litoro 43 000 kandi bikaba byaragizwe umuhigo mu murenge.

Sezibera Anselme

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *