Nyanza/Muyira: Abahinzi b’urutoki babuze isoko ry’umusaruro

Sangiza iyi nkuru

Bamwe  mu bahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Muyira  mu karere ka Nyanza  , bavuga ko bitabiriye  guhinga  urutoki rwengwamo urwagwa bibwira ko ruzabateza imbere bitewe nuko  babonaga hari inganda zirwenga  bakibwira ko zizabagurira nibamara kurweza ariko si ko byabagendekeye.

Ubwoko bw’insina  za  Fiya ubusanzwe zera ibitoki binini cyane  nibwo  aba bahinzi  bahinze  nyuma yo kuva kwigira  kuri bagenzi  babo bazihinze  bakabona  zarabateje imbere, uyu munsi bavuga ko ibitoki byabo birimo guhira mu milima  byarabuze ababigura.

Karera Revelien umwe mu bahinzi bo muri aka gace k’amayaga avuga ko ari we wabanje kuzana insina za Fiya muri uyu murenge azihawe na RAB akanatuburira n’abaturanyi be n’abo mu yindi mirenge ituranye nabo, ngo insina zaje kwitabirwa cyane n’abahinzi kugeza ubwo zabaye  nyinshi bakabura aho bagurisha umusaruro wabo.

Yagize ati«abahinzi baritabiriye barahinga ariko ibitoki byacu biranekera mu milima tukenga ibishoboka ,ubu icupa ry’urwagwa niba ryaguraga amafaranga 200 ubu ruragura 50 , isoko twararibuze  uretse imodoka yo kwa Nyirangarama yigeze kuhaza rimwe ikatugurira ariko ntiyagarutse».

Ni ikibazo kinavugwa na  Mparirwa Jean nawe utuye muri aka gace uvuga ko babonye abandi mu yindi mirenge baratejwe imbere n’urutoki, kuko aho bageze basangaga igitoki kigura hagati y’amafaranga ibihumbi 8 na 12 bagahita baza bagahinga bibwira ko bagiye gukira none si ko bimeze.

Yagize ati« twasuye uruganda rw’inzoga rwa Rusatira dusanga bagura imitobe ariko bavuga ko ari micyeya ,niko kuza tugahinga twibwira ko bazatugurira, uyu munsi icupa ry’umutobe riragura 120 , naho igitoki cyo kigura hagati ya 1500 na 1700 iyo ubonye uko byatangiye kuneka aho kubihomba burundu uremera bakaguha ayo bishakiye bikakuvaho.»

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Muyira, Dusengimana Jacques avuga ko mu buhinzi bw’urutoki abahinzi babigizemo uruhare kuko bashakaga guca burundu ibikwangari byengerwaga muri aka gace kandi abaturage ngo bari babyishimiye, gusa akizeza ko isoko rigiye kuboneka.

Yagize ati« isoko naryo ubu rigiye kuboneka kuko twabanje guhuza abashoramari n’abahinzi kandi twarababonye, ubu twatoranyije umuhinzi uzajya ubikusanya, abahinzi nabo bakabimushyira noneho imodoka y’uruganda rwa Gisagara ruzajya ruzana inzoga ubundi rusubizeyo ibitoki, turizera ko ikibazo cy’isoko kizacyemuka n’ibiciro bikazaba ari byiza.»

Ubuyobozi bwo muri uyu murenge kandi buvuga ko ubu hariho gahunda yo gukangurira abahinzi kudahinga ibitoki byengwamo inzoga gusa ,ahubwo ko harimo no kubakangurira guhinga n’ibitoki biribwa b’inyamunyo mu rwego rwo kutabura isoko ry’ubuhinzi bwabo kuko urutoki ruri mu bihingwa byatoranijwe kuhahingwa.

ab
Abahinzi bavuga ko barahinze urutoki ruba rwinshi babura isoko ry’ibitoki

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *