Nyanza/Muyira: Abahinzi b’urutoki babuze isoko ry’umusaruro
Bamwe mu bahinzi b’urutoki bo mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza , bavuga ko bitabiriye guhinga urutoki rwengwamo urwagwa bibwira ko ruzabateza imbere bitewe nuko babonaga hari inganda zirwenga bakibwira ko zizabagurira nibamara kurweza ariko si ko byabagendekeye. Ubwoko bw’insina za Fiya ubusanzwe zera ibitoki binini cyane nibwo aba bahinzi bahinze nyuma yo […]
Uganda: Umunyarwandakazi Fille yatawe n'umugabo mu nzu
Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari mu gahinda bitewe n’umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats wamwanze akamuta mu nzu akiyegurira uwitwa Shadia. Nk’uko incuti za hafi z’uyu muryango zatangarije Ugblizz dukesha iyi nkuru, Katamba na Fille baratonganye maze uyu mugore atangaza ko uyu mugabo amuca inyuma akajya ku ihabara […]
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Amajyepfo asobanura icyo igihugu cye kivuga kuri SADR
Sudani y’Amajyepfo ntabwo yigeze igira imikoranire y’inzego kandi nta mubano irengera hagati yayo n’ibyitwa “Sadr” (Sahrawi Arab Democratic Republic) cyangwa ikindi gishamikiye kuri “Sahrawi”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Amajyepfo Nhial Deng Nhial niko yatangaje Ibi yabivuze mu rugendo rw’akazi yagiririye mu Gihugu cya Moroco ku butumire bwa mugenzi we Nyakubahwa Nasser Bourita w’Ubwami bwa […]
Rusizi: Abahoze ari inzererezi n’abafite ubumuga barashima Leta yabagaruriye icyizere
Bamwe mu bana bahoze ari inzererezi mu mujyi wa Rusizi ndetse n’abafite ubumuga, bahamya ko iyo igihugu gifite Leta nziza yita ku baturage, ntacyo batageraho. Babigaragaje ubwo umuryango ‘Rwanda aid’ wita ku bana bafite ibibazo binyuranye by’imibereho, cyane cyane inzererezi, abafite ubumuga, abana baturuka mu miryango ikennye cyane n’abandi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke […]
Igitekerezo : Hakenewe inama y' Umushyikirano ku burezi mu Rwanda
Uburezi ni umutima w’imibereho myiza y’abaturage mu bihugu byo ku isi yose, bufatwa nka kimwe mu biranga uko igihugu gihagaze mu buzima bwacyo bwose kuko nta rwego rw’igihugu rudakorwamo cyangwa rudakenerwa gukoreramo n’ abahawe uburere bwiza. Mu byukuri hakenewe ibiganiro bikomeye byihariye byatuma abanyarwanda bagira icyo bavuga no gufata ingamba zihamye zigamije kuvugurura uburezi, si […]
Hamuritswe Igitabo Nyobozi ku Ndangagaciro z'Umuco w'u Rwanda
Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ukwakira 2018, hamuritswe igitabo ku ndangagaciro remezo z”umuco w’u Rwanda ari zo: Gukunda Igihugu, Ubumwe, Ubupfura n’Umurimo. Ni umuhango watangijwe ku Mugaragaro na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Nyirasafari Esperence ukaba witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, amadini n’abikorera. Minisitiri wa siporo n’umuco yavuze ko iki gitabo nikimara kwemezwa […]
Uwarongoye nyina wa Diamond arashinjwa kumuca inyuma atwite
Rally Jones warongoye nyina wa Diamond Platnumz arashinjwa kumuca inyuma kandi atwite, amakuru akaba akomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru ryo muri Tanzania n’ubwo uyu mugabo abihakana yivuye inyuma. Umwaka ushize nibwo Jones yashakanye na Sanura Sandra Kassim, ubyara icyamamare Diamond Platnumz, amakuru aravuga ko uyu mubyeyi atwite inda y’uyu mugabo nubwo ashinjwa kumuca inyuma agasambana […]
Musanze: Bamwe mu bafite ababo bashyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza ntibakozwa kubimura
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Muhoza ho mu Karere ka Musanze ntibakozwa icyifuzo cyo kwerekeza imibiri y’ababo iharuhukiye mu Rwibutso rwa Busogo. Ni urwibutso rwubatse muri umwe mu mirenge y’umujyi w’Akarere ka Musanze. Ntirwubakiye, nta mva zirimo ndetse ngo n’amazi atemberamo avuye mu muhanda iyo imvura iguye. Uwitwa […]
Kinshasa: Haravugwa agatsiko k’abagizi ba nabi gashaka kwibasira abayobozi
Minisitiri w’itangazamakuru wa Congo akaba n’umuvugizi wa guverinoma, Lambert Mende, kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukwakira yagabweho igitero n’abantu bitwaje ibirwanisho bateye iwe mu gace ka Ngaliema, mu gihe kuri uyu munsi n’ubundi I Kinshasa akandi gatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho kateye mu rugo rw’umuvugizi w’amashyaka ashyigikiye ubutegetsi, André-Alain Atundu, aho mu gihe hibazwa niba […]
Rihanna yashyizwe ku rutonde rw’abo abajura baziba
Ifoto y’umuhanzi Rihanna igaragara ku rutonde rw’abo itsinda ry’abajura ryateganya kwiba muri uyu mwaka. Ibi byamenyekanye nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza nyuma yaho umwe mu bagize iri tsinda ry’abajura afatiwe n’inzego z’umutekano. Inzego z’umutekano zivuga ko zataye muri yombi Jshawne Daniels wagize uruhare mu kwiba uwitwa Chief Keef kuwa 23 Nzeri 2018 mu kabande ka […]
Bwa mbere mu mateka intare y’ingore yishe ingabo bari babyaranye gatatu – Menya impamvu
Intare y’ingore yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – iba nzu yororerwamo inyamaswa mu buryo bwo kuzereka ba mukerarugendo – yiciye mu nzu iy’ingabo yabanaga nayo ndetse yabyaranye nayo abana batatu – impuguke zikavuga ko bitari byarigeze bibaho mbere. Izi ntare zari zimaze imyaka 8 zibana muri iyo nzu y’ahitwa Indianapolis muri Amerika. Nkuko byatangajwe […]
Ubuhamya/Gitwaza: Umugabo urangarira amabuno y’abandi bagore kandi yicaranye n’uwe
Ubwo yigishanga imbaga y’Abakiristo mu itorero rya Zion Temple, umuyobozi waryo, Ap. Dr Paul Gitwaza, yabagejejeho ubuhamya bw’umugabo watwawe n’irari ry’abagore, kugera aho abarangarira ari kumwe n’uwe. Ap. Gitwaza avuga ko bibabaje kandi biteye agahinda kubona umugabo atwarwa n’irari ry’abagore kandi afite uwe, agatanga urugero rw’umwe wabonaga abakobwa cyangwa abagore atwaye imodoka, kubera kubarangarira akisanga […]
Karongi: Hafashwe imodoka yari ipakiye imifuka ine y’urumogi
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 21 Ukwakira Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe imodoka Toyota Corolla RAA 603Y yari ipakiye imifuka ine y’urumogi. Iyi modoka yafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu Kagari ka Mucyimba Umurenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi uwari uyitwaye arayita ariruka. Umuvugizi wa […]
FARDC iravuga ko iby’inyeshyamba zinjiye muri Rutshuru ari ibihuha
Region ya 34 y’igisirikare cya FARDC iravuga ko amakuru yakwirakwijwe kuwa 19 Ukwakira na sosiyete sivile, ko hari abantu bitwaje ibikoresho bya gisirikare byinshi binjiye muri Teritwari ya Rutshuru ari ibihuha. Umuvugizi w’iyi region ya 34 ya FARDC, Major Ndjike Kaiko, yatangaje ko nta na kimwe kigaragaza ko abo barwanyi bari ku butaka bwa Congo. […]
Umugore wa mbere warangije kaminuza muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati yapfuye
Umugore wa mbere warangije kaminuza muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, Sarah Nyendwoha Ntiro kuri uyu wa Mbere 22 Ukwakira 2018 yitabye Imana afite imyaka 92. Nyakwigendera Ntiro impamyabumenyi yayivanye muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza mu ishami ry’amateka mu 1954. Yavukiye mu karere ka Hoima ku babyeyi b’abarimu ari naho yize amashuri ye abanza n’ayisumbuye […]
Moscow: Ambasaderi Mujawamariya yahamagariye abikorera gushora imari muri Afurika
Afurika irahamagarira Guverinoma y’u Burusiya gushishikariza ishoramari ryigenga muri iki gihugu gushora imari ku mugabane nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d’Arc Mujawamariya kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukwakira. “ Turasaba guverinoma y’u Burusiya, yatwakiriye, gutera indi ntambwe igashishikariza urwego rw’abikorera mu Burusiya kujya muri Afurika nk’umugabane w’ishoramari, nk’umugabane w’ahazaza hacu, […]
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi
Uwitwa Habiyambere Andree, umuyoboke w’ishyaka Amizero y’Abarundi rya Agathon Rwasa yatawe muri yombi, ashinjwa kuba inyuma igitero cyagabwe ku nkambi ya gisirikare ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Habiyambere asanzwe atuye ku musozi wa Nyamitanga, Zone Ndava, Komini Buganda mu Ntara ya Cibitoke, akaba yafashwe n’igipolisi kirimo gukora iperereza ku gitero cyagabwe ku wa Gatanu tariki […]
Maj. Gen. Murasira yijeje gukomeza kugera ikirenge mu cy’uwamubanjirije
Major General Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo mushya; kuri uyu wa mbere yakiriye inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Ingabo. Ni mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri ucyuye igihe; General James Kabarebe wanamwijeje kuzamuha ubufasha igihe cyose bukenewe. Uyu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, wanitabiriwe n’abayobozi bakuru muri […]
Perezida Kagame yujuje imyaka 61 y’amavuko
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Ukwakira 2018, umukuru w’igihugu, Paul Kagame arizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 61 amaze abonye izuba. Ku wa 23 Ukwakira 1957, nibwo Paul Kagame yabonye izuba, uyu munsi abantu benshi barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, bakaba bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, y’imyaka 61, babicishije ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi […]
Reka nsabe abo tugiye gukorana kuzagirana imikorere itarimo agatotsi- Prof. Shyaka
Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase arasaba abo bagiye gukorana kuzarangwa n’imikorere myiza itarangwamo agatotsi. Ibi yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 22 Ukwakira 2018, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri Kaboneka Francis ucyuye igihe. Arashimira abo bakoranaga muri iyi Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, uburyo bakoranye neza, mu gihe Shyaka na we asaba abo […]