Umugore wa mbere warangije kaminuza muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati, Sarah Nyendwoha Ntiro kuri uyu wa Mbere 22 Ukwakira 2018 yitabye Imana afite imyaka 92.
Nyakwigendera Ntiro impamyabumenyi yayivanye muri kaminuza ya Oxford mu Bwongereza mu ishami ry’amateka mu 1954. Yavukiye mu karere ka Hoima ku babyeyi b’abarimu ari naho yize amashuri ye abanza n’ayisumbuye .
Nyuma yaje kwiga muri Kaminuza ya Makerere ibijyanye n’Ubwarimu kuko umwarimu w’imibare yanze kumwigisha amuryoza ko ari umukobwa nyuma ajya kwiga muri Kaminuza ya Oxford.
Ntiro yabaye umwarimu mu ishuri rya Budo mu 1967 ndetse anakora imirimo inyuranye muri Kaminuza ya Makerere kuva 1971 kugeza 1978.
Abenshi nk’uko Chimpreports ibitangaza bavuga ko yari umuhanga cyane, usabana kandi akanga akarengane.
Ubwo yigishaga ku ishuri ryisumbuye rya Gayaza, Ntiro yamenye ko ahembwa amafaranga make ugereranyije n’abarimu b’igitsina gabo maze arigaragambya kugeza ubwo nawe ahembwe angana n’ayabo.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ntiro yashakanye na Sam Joseph Ntiro mu 1958. Babyaranye abana babiri aribo Joseph Kakindo Ntiro Amooti (1960) na Simbo Nyakwera Ntiro Atenyi witabye Imana.


