Ifoto y’umuhanzi Rihanna igaragara ku rutonde rw’abo itsinda ry’abajura ryateganya kwiba muri uyu mwaka.
Ibi byamenyekanye nk’uko TMZ dukesha iyi nkuru ibitangaza nyuma yaho umwe mu bagize iri tsinda ry’abajura afatiwe n’inzego z’umutekano.
Inzego z’umutekano zivuga ko zataye muri yombi Jshawne Daniels wagize uruhare mu kwiba uwitwa Chief Keef kuwa 23 Nzeri 2018 mu kabande ka San Fernando.

Biravugwa ko uyu watawe muri yombi ari umwe mu bibye Yassiel Puig kuwa 18 Nzeri kandi ko bamwe mu bagize iri tsinda ari nabo bagerageje kwiba Rihanna na Robert Woods.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Aba bajura kandi bafite urutonde rw’abandi bateganyaga kwiba barimo Lebron James, Viola Davis na Matt Damon
Kuri ubu abakekwaho ubufatanyacyaha na Daniels barafunzwe.


