Moscow: Ambasaderi Mujawamariya yahamagariye abikorera gushora imari muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Afurika irahamagarira Guverinoma y’u Burusiya gushishikariza ishoramari ryigenga muri iki gihugu gushora imari ku mugabane nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Jeanne d’Arc Mujawamariya kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukwakira.

Turasaba guverinoma y’u Burusiya, yatwakiriye, gutera indi ntambwe igashishikariza urwego rw’abikorera mu Burusiya kujya muri Afurika nk’umugabane w’ishoramari, nk’umugabane w’ahazaza hacu, kubera ko ahazaza ari aha Afurika, ariko ahazaza ni aha Afurika n’u Burusiya ,” ibi akaba ari ibyatangajwe na Ambasaderi Mujawamariya mu nama ku mibereho hagati ya Afurika n’u Burusiya I Moscow.

Ambasaderi Mujawamariya yongeyeho ko Afurika yafashe ingamba zo kwerekana ko ari umwimerere mu gushaka abafatanyabikorwa no gutegura urubuga rw’ishoramari.

Ati: “ Turigufungurira Afurika ishoramari kandi ndashaka kumenyesha inshuti zacu ko iyo wubaka ubucuti na Afurika uba wizeye ko nta mugambi uhishe mu bucuti bwanyu na Afurika. Kubw’ibyo rero reka tugirane ubucuti hagati ya Afurika n’u Burusiya nta mpungenge ,”

Nk’uko iyi nkuru dukesha urdupoint.com ikomeza ivuga, Ambasaderi Mujawamariya yakomeje avuga ko U Burusiya bushobora gufasha Afurika binyuze mu kwigisha abanyeshuri bo kuri uyu mugabane mu mashuri yabwo y’ubumenyingiro.

Ati: “ Turashaka ko kaminuza z’u Burusiya zikomeza kudufasha zakira abanyeshuri bacu. Turashaka kaminuza z’u Burusiya kwigisha abaturage ba Afurika ubumenyi bwo gukoresha amaboko. Turashaka kubona indi ntambwe mu mibanire yacu ku kirebana n’uburezi. Turashaka ko u Burusiya bufungurira amashuri yabwo y’umumenyingiro abanyeshuri b’Abanyafurika ,”

Yongeyeho ko  kaminuza zo muri Afurika zitegura ba engineers ariko hakenewe n’abatekinisiye, ashimangira ko ubufatanye hagati ya Afurika n’u Burusiya ari ubufatanye impande zombie zakungukiramo kandi hazakomeza kubakwa ubu bufatanye hashingiwe ku musingi ukomeye kandi hakazubakwa ahazaza hahuriweho h’uburumbuke n’amahoro ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama ku mibereho hagati ya Afurika n’u Burusiya (Russian-African Social Forum) ari nayo ya mbere, yabereye I Moscow mu Burusiya kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukwakira, igamije guteza imbere imikoranire hagati y’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika mu bijyanye n’ishoramari, ubuzima, uburezi no mu bijyanye no kurinda ibidukikije.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *