Umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, Fille Mutoni ari mu gahinda bitewe n’umukunzi we, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats wamwanze akamuta mu nzu akiyegurira uwitwa Shadia.
Nk’uko incuti za hafi z’uyu muryango zatangarije Ugblizz dukesha iyi nkuru, Katamba na Fille baratonganye maze uyu mugore atangaza ko uyu mugabo amuca inyuma akajya ku ihabara rye rituye ahitwa Makindye mu mujyi wa Kampala.
Biravugwa ko ubwo Fille yerekezaga mu gitaramo mu Karere ka Gulu, Katamba yahise yerekeza Hoima n’uyu mugore witwa Shadia maze bakarya iraha kakahava kugeza ubwo banararanye mu cyumba kimwe.
Muri iki gihe nibwo umwe mu nshuti za Fille wabonye ibi yaramuhamagaye amumenyesha ko umugabo we ari kumuca inyuma. Fille yagerageje guhamagara Mc Kats ndetse no kumwandikira ubutumwa bugufi biba iby’ubusa.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Abinyijujije ku rukuta rwe rwa instagram, Katamba ari kumwe n’uwo Shadia yavuze ko yamaze gufata icyemezo agira ati” Bavandimwe,mwatumye nongera kwishima. Kuri uyu munsi nagombaga gufata icyemezo”

Ntibyarangiriye aho kuko uyu mugabo yahise ajya ku rukuta rwa instagram rwa Fille agasiba amafoto yose n’ibindi byose byarurangwagaho avuga ko ari we n’ubundi wari wararumukoreye.
Inshuti ya hafi y’uyu muryango ivuga ko ubu Katamba yataye urugo akaba yibanira na Shadia mu gihe Fille ari mu rugo iwe n’urubyaro rwe.
Uku gutandukana kubayeho nyuma yaho Katamba atangarije ko Fille yamuciye inyuma akaryamana n’umugabo uba mu Mujyi wa London witwa Nkuba Kyeyo.


