Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguwe mu Rwibutso rwa Muhoza ho mu Karere ka Musanze ntibakozwa icyifuzo cyo kwerekeza imibiri y’ababo iharuhukiye mu Rwibutso rwa Busogo.
Ni urwibutso rwubatse muri umwe mu mirenge y’umujyi w’Akarere ka Musanze.
Ntirwubakiye, nta mva zirimo ndetse ngo n’amazi atemberamo avuye mu muhanda iyo imvura iguye.
Uwitwa Germaine na Agnes bavuga rwangiritse ariko kandi ngo ntibifuza ko imibiri y’ababo iguma muri urwo rwibutso rwa Muhoza.
Umwe ati” Imibiri irangirika biteye ubwoba, kuba rutubakiye ni agashinyaguro. Ikomeje kwangirika ni ukudupfobereza amateka.”
Benshi mu baruruhukiyemo ni abiciwe hafi y’urukiko.

Undi nawe utuye muri uyu Murenge wa Muhoza yasabye ko barwubaka ku rwego rw’umurenge, ariko bakareba iyo mibiri ikabungabungwa.
Yagize ati”  Twasabye ko baba badutije urukiko tukaba tubashyizemo hanyuma tukarukorera ariko ntabwo babyemeye. Turabizi urw’akarere ruri Busogo, ariko nibareke uru rwibutso rukomeze rube aha, ntitwifuza ko bajyanwa Busogo”
Bavuga ko imibiri y’abaruhukiye muri uru rwibutso yangirika kuko rutubatse neza nk’uko iyi nkuru ya Flash Fm ikomeza ivuga.
Iki kibazo cy’urwibutso rwa Musanze rutubakiye giherutse kugarukwaho na bamwe mu badepite, ubwo imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko mu ntangiriro z’iki cyumweru yakiraga CNLG.
ubwo Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yamurikiraga inteko ishinga amategeko imitwe yombi ibikorwa byayo, Depite Iphigenie Mukandera yaragize ati”  Ni ikibazo kije ku nshuro ya gatatu mu nteko ishinga amategeko. Kugira ngo inteko ijye gufata uyu mwanzuro w’amezi atandatu ni uko cyahoraga kiza kandi habayeho ubushake aba bantu bashyingurwa. Aba bantu bakwiye kwimuka. Batubwiye ko iyi mibiri igishyinguye mu mashitingi, ahantu bareka amazi mu gihe twitegura kwibuka ku nshuro ya 25”.

Dr Havugimana Emmanuel, Perezida w’inama y’abakomiseri muri komisiyo y’igihugu yo kurwanya genoside CNLG, avuga ko iki kibazo kitoroshye bitewe n’uko bagerageje kwimirurira iyi mibiri mu rwibutso rwa busogo banyirayo bakabyanga.
Yagize ati”  iby’imva ya Muhoza, harimo ikibazo, bene abantu bahashyinguye ntibashaka ko abantu bahava ngo bajye I Busogo kubera ko I Busogo ari kure. Akarere karaganira na bo… kugira ngo bemere ko imibiri y’abo bantu yimurirwa mu murenge wa Busogo. Ntabwo birarangira ariko nta kundi byagenda”.
CNLG ivuga ko igiye gufatanya n’abafite ababo bahashyinguye, hagakorwa ibarura hanyuma iyo mibiri ikimurirwa mu rwibutso rwa Busogo ruri muri ako karere ka Musanze
Uru rwibutso rwa Muhoza rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakowe abatutsi isaga 800.
Â
Â


