Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Amajyepfo asobanura icyo igihugu cye kivuga kuri SADR

Sangiza iyi nkuru

Sudani y’Amajyepfo ntabwo yigeze igira imikoranire y’inzego kandi nta mubano irengera hagati yayo n’ibyitwa “Sadr” (Sahrawi Arab Democratic Republic) cyangwa ikindi gishamikiye kuri “Sahrawi”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani y’Amajyepfo Nhial Deng Nhial niko yatangaje

Ibi yabivuze mu rugendo rw’akazi yagiririye mu Gihugu cya Moroco ku butumire bwa mugenzi we Nyakubahwa Nasser Bourita w’Ubwami bwa Morocco.

Ikiganiro hagati y’abaminisitiri bombi cyabereye i Rwabati aho cyari kigamije gukomeza imikoranire hagati y’ibihugu byombi. Mu itangazo rusange nyuma y’ikiganiro, Nyakubahwa Deng yagaragaje ko “Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo itigeze igira imikoranire y’inzego kandi ko nta mubano irengera hagati yayo n’ibyitwa “Sadr” cyangwa ikindi gishamikiye kuri “Sahrawi”

Nyakubahwa Deng yashyikirije ishimwe rya Repubulika ya Sudani y’Amajyepfo n’abaturage baho ku ngabo za Morocco zoherejwe n’Umwami Mohammed VI muri Gashyantare 2017 i Juba zikaba zikorera mu ivuriro ribaga.

Deng yagaragaje ko igihugu cye gishyigikiye ubusugire bw’imbibi za Morocco anashima umushinga wa Gahunda yo Gusigasira ubwigenge (Initiative of Autonomy Plan) watekerejwe n’Ubwami bwa Morocco bugamije kubona igisubizo cyo mu rwego rwa politike ku mishyamirane ishingiye ku kibazo cy’ubutayu bwa Morocco muri ako karere.

Yanashimangiye ko Repubulika ya Sudan y’Amajyepfo ishyigikiye byimazeyo inkunga y’umuryango w’Abibumbye nk’umwihariko wa gahunda yumvikanyweho yo kubona igisubizo kirambye ku mishyamirane yo muri aka karere.

Mu kiganiro bagiranye, abaminisitiri bombi basuzumye intambwe imibanire y’ibihugu byombi bimaze gutera.

Bongeye guhamya ishyaka bafite ryo kwagura uburyo bw’imikoranire kugira ngo ibihugu byombi byunguke cyane cyane bateza imbere ibyo bahuriyeho hakurikijwe icyerekezo abakuru b’ibihugu byombi bafite, Nyiricyubahiro Umwami Mohammed VI wa Morocco n’umuvandimwe we Nyakubahwa Salva Kiir Mayardit Umukuru w’Igihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Muri ibi biganiro, hanasuzumwe ibikorwa byagezweho kugira ngo haterwe intambwe ikenewe mu bufatanye bwa kivandimwe bw’ibi bihugu. Hashimangiwe imikoranire mu nzego z’ibikorwaremezo, imiturire, ubuhinzi n’ubworozi, inganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubumenyingiro, iterambere mu mibereho no mu buzima.

Impande zombi zasuzumye imbogamizi zo mu rwego rw’akarere no mu rwego mpuzamahanga zireba ibihugu byombi bumvikana ku guhuriza hamwe kw’ibihugu byombi mu guhangana n’izo mbogamizi.

Nyakubahwa Bourita, yashimiye intambwe Sudani y’Amajyepfo yagezeho mu kubyutsa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono ku wa 12 Nzeli 2018, ayo yise intambwe yo guhanga Sudan itekanye kandi itera imbere.

Ni muri uru rwego Nyakubahwa Bourita yashimangiye ko Morocco yiteguye gutanga umusanzu wo gusigasira ingamba zo kubaka umutekano n’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo.

Ubwo yashimiraga ibikorwa bya Morocco mu gushyigikira umutekano n’iterambere ry’Afurika muri rusange, Nyakubahwa Deng yashimiye by’umwihariko umuhati wa Morocco mu gushyigikira Sudan y’Amajyepfo na umuryango w’Ubufatanye bwa Africa (Inter-African Cooperation).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *