Nyarugenge: Abasore 5 bakubise inyundo uwitwa Manishimwe agapfa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku wa Mbere tariki ya 14 Werurwe rwategetse ko itsinda ry’abasore batanu bakekwaho gukubita umuntu inyundo mu mutwe ku buryo byamuviriyemo urupfu bafungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, bakazaburanishwa mu mizi bafunzwe.

Umucamanza mu isoma ry’umwanzuro w’urubanza yavuze ko ko aba basore bagomba gufungwa, kuko na bo ubwabo biyemerera icyaha bakoze; gusa bagahakana ko atari bo bamwishe kuko bakimara kumuteragura ibyuma n’inyundo mu mutwe ubushinjacyaha bwavuze ko imbangukiragutabara yamwihutanye kwa muganga, bamugeza mu bitaro bya Kigali (CHUK agahita apfa.

Aba bavuga ko na bo bumvishe ko yapfuye nyuma bakabyumvira aho bafungiye muri Kasho. Cyakora cyo bemera ko bamukubise kuko botike yakoragamo kuva kare hari habereye imirwano ikomeye.

Icyaha aba basore bakurikiranweho bagikoreye mu murenge wa Rwezamenyo w’akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Baburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kuwa 09 werurwe 2022 baburanishwa n’urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Barimo uwitwa Musonera wiyita Gasongo cyangwa Mpangara, Ngendahimana Justin wiyita Epimaque cyangwa Pazzo, Sindayigaya Ferdinand wiyita Black, Niyotwizera Emmanuel wiyita Rasta na Habinshuti Etienne wiyita Nshuti.

Aba bose ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviriyemo umuntu urupfu, gusa bose bahakana icyo cyaha cyo kumwica bakemera gusa ko bamukubise.

img-20220315-wa0003.jpg

img-20220315-wa0002.jpg

AMAFOTO & INKURU: J. PAUL NKUNDINEZA

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyarugenge: Abasore 5 bakubise inyundo uwitwa Manishimwe agapfa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30
    Kuba bemera ko bamukubise nyuma agapfa ntaho bitaniye no kumwica . Twizeye ubutabera

  2. Nyarugenge: Abasore 5 bakubise inyundo uwitwa Manishimwe agapfa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30
    Kuba bemera ko bamukubise nyuma agapfa ntaho bitaniye no kumwica . Twizeye ubutabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *