Nyarugenge : Umudugudu w’Ubumanzi wateretse intango ku munsi w’umuganura

Sangiza iyi nkuru

Umunsi w’umuganura ni umunsi udasanzwe mu cyaro, kuko baba baganura ibyo bejeje, cyane ko ari ku mwero w’amasaka bakenga ibigage bagasangira. Muri iki gihe rero, ntibaganura ibyejejwe gusa, ahubwo baganura umusaruro kuko nta we udakora.
447e43f9 7d2a 418f afda 5b1b3b391a49
Umudugudu w’Ubumanzi ni umwe mu igize akagari ka Rugenge mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali. Uherereye ahitwaga mu Kiyovu cy’abakene.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abahatuye batunzwe n’imirimo inyuranye y’ubucuruzi, ubukorikori, akazi k’umushahara n’ibindi. Kuba badahinga rero, ntibyababujije kuganura nk’abandi banyarwanda, kuko nabo bafite umusaruro bishimira ko bagezeho.

8d4e5036 f7be 445c 8b06 82747da753f5
Abana bahawe amata ndetse banasangizwa ibiryo bya kinyarwanda birimo n’umutsima w’amasaka

Ni busitani muri munsi y’umuhanda mushya wa kaburimbo, uturuka ahakorera akagari ka Rugenge na Polisi ya Muhima, ugahinguranya ikiyovu cyose ugahinguka ku Kinamba. Abana barakeye, bicaye ku mikeka barambije. Ababyeyi bateze urugori barasangiza abana amata, umutsima w’amasaka, imboga z’ubwoko bwose harimo n’isogi. Abakuru nabo barasoma ku ntango, bakwicara bagahekenya ibigori by’ubusabane.
f6e4d193 f73d 4a4c a179 9d3447054b87
Abaturage baganirijwe ku nkomoko y’umunsi w’umuganura

e37764e7 afbf 438c 8b9b e3b13b5a56ac
Ibirori by’Umuganura mu gihe cya kera byizihizwaga ku mwero w’amasaka, Abanyarwanda bagashimira Imana n’Abakurambere uburumbuke bw’umuryango, imyaka n’amatungo babahaye.
636b3953 e773 4a1d ae7c 45ce396aad48
Baganuzaga Umwami amata, amasaka n’izindi mbuto nkuru ari zo uburo, inzuzi n’isogi ariko bakongeraho n’ibindi byose byabaga byeze muri icyo gihe. Umwami yafataga umwuko agatangiza umuhango wo kuvugira umutsima rubanda baje kuganuza, akawuvuga apfukamye yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu.
Umuganura rero ni kimwe mu byatumye u Rwanda ruba Igihugu gikomeye kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe.
e37764e7 afbf 438c 8b9b e3b13b5a56ac
Mu mwaka 1925 abakoloni bahagaritse imihango y’umuganura mu Rwanda, wongera guhabwa agaciro kawukwiye mu 1980, maze itariki ya 01/08 irawuharirwa, ikaba ikiruhuko mu Rwanda hose.
Kuva mu 2015 Minisiteri y’Umuco na Siporo yemeje ko uzajya uba ku wa gatanu wa mbere w’ukwezi kwa munani.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
2272e9bc 2e9b 49d5 bf5c f79dedc61077
Abaturage bari bitabiriye uyu muhango ari benshi

Umuganura ni umunsi mukuru uhuza Abanyarwanda, abayobozi n’abayoborwa, abana n’abakuru, maze bakarebera hamwe ibyo bagezeho bagafata n’ingamba zo kuzakora neza kurushaho umwaka utaha.
Uw’uyu mwaka wahuriranye n’itora rya Perezida wa Repubulika, maze wimurirwa none ku cyumweru tariki ya 27 Kanama 2017. Nta gushidikanya ko mu byagezweho uyu mwaka harimo n’amatora yagenze neza, ubwo abanyarwanda bongeye gusubiza icyizere Intore izirusha intambwe, umutware w’intabera Imana yahaye u Rwanda. Uwo ni Nyakubahwa Kagame Paul warahiriye kongera kuyobora u Rwanda tariki ya 18 Kanama, mu yindi myaka irindwi iri imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *