Ayo ni amagambo avugwa na bamwe mu bakora akazi ko kubagara no gusorama icyayi mu nganda 4 zubatse mu karare ka Nyarugru. Impamvu babivuga ngo ni uko inganda zavuye kuri rumwe muri 1994, ubu zikaba zarabaye 4. Akazi karanboneste ku bwinshi ku muntu wese ugashaka nubwo ngo benshi mu urubyiruko batarabimenya
Madame Jeanne Mukankurikiye, ni umugore w’imyaka 35. Amaze imyaka 15 mu murimo wo gusoroma icyayi cy’uruganda rwa Mata. Ngo akazi akora gatuma yigira, kakamurinda ingeso mbi nko kwishora mu busambanyi cyangwa ubusinzi. Arahamagarira abagore bagenzi be kukitabira kuko karimo amafaranga menshi kandi benshi bakaba batarabimenya.
Aragira ati “iyo usoroma icyayi urigira. Bikakurinda ingeso mbi. Natangiye aka kazi nkiri inkumi. Ubu ndi umubyeyi w’abana 3 ndera jyenyine. Mpera mu kwezi kwa 1 nkora, nkageza mu kundi kwa mbere. Iyo nakoze neza nshobora kubona 60’000 Frw buri kwezi. Mutuelle nyitangira igihe. Muri uku kwezi ndatangira n’ubwizigame bwo muri Ejo Heza. Muri Nyaruguru amafaranga yatembye nk’amazi. Kereka abanebwe badashaka gukora.”
Marcel Murangwa, umusore w’imyaka 24 nawe akora ako kazi mu ruganda rwa Nshili. Arashima umusaruro akura mu kazi ko gusoroma no gusarura, aho akangurira urubyiruko kuyoboka aka kazi aho kurira ngo nta kazi kandi karabuze abagakora. Ariko na none agasaba inganda gutanga amasezerano y’akazi ku bakozi bamazemo igihe kandi bigaragara ko ari indashyikirwa.
Yagize ati “ni akazi katagira stress. Buri munsi ndazinduka ngasoroma icyayi gihwanye n’amafaranga 2000. Nyuma ya saa sita nkajya mu zindi gahunda z’iterambere. “
Abasoromyi b’icyayi beza bagiye kubona amasezerano y’akazi
Umuyobozi w’urugganda rw’icyayi rwa Mata, Bwana Emmanuel Kanyesigye, yavuze ko batangiye gutekereza ku masezerano y’akazi ku basoromyi. Yagize ati “turimo kubyigaho cyane cyane ku bakozi batajya bata akazi umwaka ukarinda urangira. Kuko mu gihe cy’izuba, hari bamwe bagata kubera umusaruro uba wagabanutse. Tubifite kuri gahunda.”
Kugeza ubu, mu karere ka Nyaruguru habarizwa inganda 4 z’icyayi. Imirima gihinzeho ifite ubuso busaga hegitari 3’500. Uruganda rwa Mata rwonyine rukoresha abakozi basoroma icyayi basaga 1000. Ubwo yasuraga akarere ka Nyaruguru mu bihe bishize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko hari igihe amafaranga azatemba nk’imvura muri ako karere ubundi kabarizwagamo inzara n’ukukene mu bihe byo hambere. Icyo gihe abantu bumvaga ari inzozi.
Domice Gasarabwe


