img-20210910-wa0022.jpg

Nyaruguru: Umukecuru w’imyaka 71 yasabye Minisitiri Gatabazi ikibuga cy’umupira w’amaguru

Sangiza iyi nkuru

Umukecuru w’imyaka 71 y’amavuko witwa Bwahuhe Judith utuye mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, yasabye Minisitiri w’Ubutegetsi w’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ikibuga cy’umupira w’amaguru.

Ubwo Minisitiri Gatabazi yasuraga Akarere ka Nyaruguru, yagiranye ibiganiro n’abatuye mu murenge wa Ruheru, bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo. Ubwo Bwahuye yahawe ijambo, asaba iki kibuga, dore ko aho cyari gisanzwe hubatswe ibyumba by’amashuri.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza, Bwahuhe usanzwe ari umufana wa APR FC yavuze ko icyatumye asaba ikibuga ari uko akunda imikino. Yagize ati: “Nkunda ibintu by’imikino cyane kuko mbere batarubaka amashuri hakiri ikibuga cy’umupira najyaga kureba uburyo bakina. Ubusanzwe nkurikira urubuga rwimikino, ndi umufana wa APR FC.”

Yakomeje asobanura uburyo azi iyi kipe y’umupira w’amaguru, anasaba ko yazafashwa akareba umukino wayo ari ku kibuga. Ati: ” Iyo numva bavuga ngo Manishimwe Mangwende numva nishimye, nubwo ntaba mbareba ariko ndasaba ko mwansabira abayobozi b’ikipe ya APR FC kuzamfasha nkazareba umupira amaso ku maso ntawuvumbye kuri televisiyo. Ndumva bizashimisha cyane.”

Ku kuba u Rwanda rufite amakipe arwamamaza binyuze mu bukangurambaga nka Arsenal na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa ifite ibitangirire nka Lionel Messi, uyu mukecuru yagize ati: “Iyi leta yacu y’ubumwe ntacyo iba itakoze . Ndashaje ariko n’ubwo nshaje nkunda imikino.”

Buhuhe ngo ntababazwa no kuba ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru itsindwa kuko ngo hari isomo iba igomba kuhakura, ubutaha ikazatsinda. Ati: “Ikipe y’Amavubi iyo yatsinzwe nk’umufana simbabara. Ahubwo gutsindwa ni isomo riba rigomba kudufasha kureba ese byapfitiye hehe, ese ni uriya wo mubakabiri, ese ni uriya wo muba gatanu? Ese ni uwahawe ikarita? Noneho ayo makosa bakagenda bakayakosora buracya nabo bagatsinda.”

Mu kwemeza umunyamakuru ko akurikirana cyane APR FC, yamubwiye ko azi ko yaserukiye hanze, yitegura irushanwa rya CAF Champions League. Ati: “Ndabizi ko ikipe ya APR FC iri hanze, ifite umukino mu mpera z’icyumweru. Ubutumwa nabaha, bagende neza nk’uko bari basanzwe ari Intore z’URwanda. Ndabasengera kandi ndababwiye ngo bazatahana intsinzi.”

Si ubwa mbere mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye abakecuru bafite amakipe bihebeye, dore ko na Mukura VS ifite umufana w’imyaka 98 y’amavuko witwa Mukanemeye Adeline.

img-20210910-wa0022.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *