Kuri uyu wa 17 Mutarama 2019 Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi yifatanije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru mu gukemura ibibazo by’abaturage mu Murenge wa Rusenge, aho ibibazo byinshi yabajijwe byibanze ku mikorere itari myiza y’inzego z’ibanze akavuga ko abayobozi badakora inshingano zabo zo kwita ku baturage bagomba guhanwa.
Gukemura ibibazo by’abaturage ni kimwe mu bikorwa by’Akarere ariko ku bibazo biba bitabonewe ibisubizo ku rwego rw’Akarere, urwego rw’Umuvunyi rufatanya n’inzego zitandukanye gufasha abaturage kurenganurwa igihe byabayeho.
Ku rwego rw’Akarere ka Nyaruguru iki gikorwa kikaba cyaratangiye kuwa 15 Mutarama 2019 kikaza gusozwa kuri uyu wa Kane,itariki 18 Mutarama 2019.

Abaturage babajije ibibazo bakunze gutunga urutoki inzego z’ibanze cyane cyane abayobozi ku rwego rw’akagali. Bagaragazaga ko serivisi batanga zirimo kubogama no gutonesha. Kuri bamwe ngo bituma ibibazo byabo bibura gikemura, abandi bakungukira muri iyo serivisi mbi y’abayobozi, mu gihe abandi bica imibyizi yabo, nk’uko byanagarutsweho n’umuvunyi mukuru.
Ibibazo bishingiye ku masambu, imanza zitarangizwa neza, amahugu y’amasambu, ibyemezo by’umutungo bitinda kuboneka, itonesha mu bafashwa n’imiryango nteranguka, amakimbirane mu miryango nibyo byagarutsweho cyane n’abaturage babazaga ibibazo.

Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, yahishuye ko abayobozi badakora inshingano zabo zo guha abaturage serivisi nziza nk’umukiliya bazajya bahanwa.
Ati: “ Urareba ku rwego rw’akagari ugasangamo abayobozi badafasha abaturage gukemura ibibazo vuba. Ariko ukaburamo uruhare rw’umurenge mu gukosora ibyo ku kagari bishe, yewe no ku rwego rw’akarere ukabura uruhare rwabo mu kujya inama no guhana amakosa yakozwe muri izo nzego zindi ”.
Iki gikorwa cyo gukemura ibibazo cyatangiye mu mirenge yose y’Akarere aho abakozi b’urwego rw’Umuvunyi basangaga abaturage aho batuye bakabagezaho ibibazo bafite bitabonewe ibisubizo.
Biteganyijwe ko abakozi b’urwego rw’umuvunyi nibarangiza kwakira ibibazo by’abaturage no kubasobanurira inshingano z’uru rwego bazahura n’ubuyobozi bw’Akarere haganirwa ku bibazo byagaragaye.


