img-20200929-wa0017_1601401278214.jpg

Nyaruguru: Urwego rwa DASSO rworoje amatungo magufi abatishoboye

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’umutekano rwa DASSO mu Karere ka Nyaruguru kuri uyu wa 29 Nzeri 2020 rworoje amatungo magufi bamwe mu batishoboye batuye mu mirenge ine igize Akarere.

Ni igikorwa cy’ubwitange aba bakozi bakoze mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo koroza abaturage badafite amatungo magufi, no gushimangira ubufatanye bafitanye.

Muri iki gikorwa uru rwego rukomeje, ku ikubitiro rwatanze ihene 15 zirimo 6 zahawe abatuye mu Murenge Nyabimata, 3 zahawe abo mu Murenge wa Muganza, 3 zahawe abo mu Murenge wa Kivu n’izindi 3 zahawe abo mu Murenge wa Ruheru.

img-20200929-wa0017_1601401278214.jpg Izi ni zimwe mu ihene uru rwego rworoje abaturage

Kanyandekwe Venant ni umwe mu baturage bahawe ihene. Yagaragaje ibyishimo nyuma y’aho amatungo yari afite yasahuwe n’abarwanyi b’umutwe wa FLN mu 2018. Yagize ati: “Nari mfite ihene ebyiri abacengezi baraza barazitwara, ariko ubu ndishimye kuko nongeye kubona agatungo nshyira mu rugo kandi nzagafata kanzamure.”

img-20200929-wa0015.jpg Kanyandekwe yasahuwe amatungo yari afite mu 2018

Gasana Isaie [ugaragara mu mpuzankano ya DASSO) ni umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Nyaruguru. Yavuze ati: “Twishatsemo ubushobozi nk’Urwego rwa DASSO rukorera mu Karere ka Nyaruguru kugira ngo tugire abaturage dufasha. […] Dufite gahunda yo gukomeza iki gikorwa no mu yindi mirenge y’Akarere bibura buri mwaka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ukungu, Gashema Janvier yashimiye abagize uru rwego bishatsemo ubushozi bwo gufasha, ati: “Uyu munsi Urwego rwa DASSO rwateguye igikorwa kitavuye mu ngengo y’imari rugenerwa, ahubwo ni igikorwa cy’ubwitange bwabo, baravuga ngo natwe twagira igikorwa dufasha abaturage kugira ngo bakomeze bibone muri urwo rwego. Ni ikintu nk’Akarere twashimye.”

img-20200929-wa0016.jpg Visi Meya Gashema yashimiye ubwitange bwa DASSO

Visi Meya Gashema yavuze ko Akarere kazakomeza igikorwa cyo koroza abaturage ihene, ku buryo umwaka uzarangira hamaze gutangwa izigera ku 3000.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyaruguru, SP Mayinga Alphonse wari witabiriye iki gikorwa, na we yashimiye urwego rwa DASSO ku bwitange rwagize, asaba abaturage b’aka Karere gukomeza guha agaciro umutekano, bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi.

img-20200929-wa0022.jpg SP Mayinga yasabye abaturage guharanira umutekano

Ni ingingo SP Mayinga yahuriyeho na Visi Meya Gashema, banaboneyeho gusaba abaturage ba Nyaruguru gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, bubahiriza amabwiriza yatanzwe n’inzego z’ubuzima. Yabasabye kandi gukorana n’urubyiruko rw’abakorerabushake rusanzwe rubafasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Igikorwa cya DASSO cyo koroza amatungo magufi, cyahuriranye n’umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri, wakozwe n’abaturage ba Nyaruguru ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano.

img-20200929-wa0018.jpg

img-20200929-wa0020.jpg

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Nyaruguru: Urwego rwa DASSO rworoje amatungo magufi abatishoboye
    Mwakoze cyane . Nyaruguru Murasobanutse!

  2. Nyaruguru: Urwego rwa DASSO rworoje amatungo magufi abatishoboye
    Mwakoze cyane . Nyaruguru Murasobanutse!

  3. Nyaruguru: Urwego rwa DASSO rworoje amatungo magufi abatishoboye
    Mwakoze cyane . Nyaruguru Murasobanutse!

  4. Nyaruguru: Urwego rwa DASSO rworoje amatungo magufi abatishoboye
    Mwakoze cyane . Nyaruguru Murasobanutse!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *