Nyarutarama-Bannyahe: Hatangiye iperereza ku byaha bishinjwa abasirikare b’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, kuri uyu wa Gatanu bwatangiye ikusanyamakuru ku birego bamwe mu basirikare bashinjwa birimo gufata abagore ku ngufu, ubwambuzi, gukubita no gukomeretsa abantu mu mudugudu wa Kangondo ya 2, i Nyarutarama mu kagari ka Kangondo ya 2 hazwi nka “Bannyahe”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku kigo cy’ishuri kiri mu mudugudu wa Kangondo ya 2,haramukiye inzego za gisirikare ziri gukora ikusanyamakuru kuri ibi bivugwa. Abaturage bemerewe kwinjira bari kubazwa amakuru umwe kuri umwe akandikwa.

Abaturage bo muri aka gace babwiye umunyamakuru wa Bbc ko abasirikare bazaga bakababyutsa abakinguye bakabakubita ndetse bakanafata abagore ku ngufu.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda Lt. Col. Innocent Munyengango yavuze ko ubu abasirikare batatu bafashwe bakaba bari mu maboko y’ubushinjacyaha bwa gisirikare. Yakomeje avuga ko ibyaha baregwa bikomeye ndetse bibahamye bahabwa igihano giha isomo abandi. Yagize ati”urubanza rw’ibi byaha rukorerwa mu ruhame, aho icyaha cyakorewe kugira ngo bibere abandi urugero kandi bahumurizwe.”

Muri uyu mwaka tariki ya 29 Mutarama Maj. Mudaheranwa Godfrey yarasiye umusore mu karere ka Gatsibo, mu gihe mbere y’aho muri 2017, abasirikare babiri bari mu kazi ko gucunga umutekano nijoro, barasiye umuturage mu kabari i Gikondo, mu kwezi kwa cumi uwo mwaka bakaza gukatirwa gufungwa burundu.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Nyarutarama-Bannyahe: Hatangiye iperereza ku byaha bishinjwa abasirikare b’u Rwanda
    Ni ukubyitondera kuko abo bantu ba Bannyahe bafitanye ubumwe n’interahamwe zirwanya ubuyobozi bwiza dufite.Bavuga ibintu bashaka igisebya igihugu cyacu kuko sinumva uko wasambanya umuntu Kandi uri kumwe n’abandi,uramutse ubikoze nawe waba uri mu murongo wo gusebya igihugu cyawe.
    So be careful

  2. Nyarutarama-Bannyahe: Hatangiye iperereza ku byaha bishinjwa abasirikare b’u Rwanda
    Ni ukubyitondera kuko abo bantu ba Bannyahe bafitanye ubumwe n’interahamwe zirwanya ubuyobozi bwiza dufite.Bavuga ibintu bashaka igisebya igihugu cyacu kuko sinumva uko wasambanya umuntu Kandi uri kumwe n’abandi,uramutse ubikoze nawe waba uri mu murongo wo gusebya igihugu cyawe.
    So be careful

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *