Nyina wa Diamond Platnumz, Sanura Sandra yanenze abahoze ari abagore b’umuhungu we, Zari Hassan na Hamisa Mobetto ubwo yabagereranyaga na Tanasha Donna Oketch uteganya kuba umukazana we.
Uyu mubyeyi yatangaje ko hari itandukaniro hagati ya Tanasha n’abandi bigeze kubana na Diamond ku bijyanye n’ikinyabupfura.
Avuga ko uretse kuba Tanasha ahiga Zari na Mobetto ikinyabupfura, ngo afite umwihariko ku bijyanye no gukunda umuryango wa Diamond.
Atanga urugero ko Tanasha buri nshuro aje muri Tanzania abahuriza hamwe kugira ngo bishime nk’umuryango.
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Sanura mu kunenga Zari na Mobetto, yemeje ashimitse ko Tanasha adafite ahahise nk’ahabo kuko we akiri umukobwa.


