Nyina wa Diamond yasuye umugore bivugwa ko yatewe inda n’umuhungu we

Sangiza iyi nkuru

Ibyo Diamond yahakanye, byakemanzwemo ukuri, nyuma y’aho Nyina wa Diamond asuuriye umugore wagaragaye mu mashusho y’indirimbo ‘Salome’ wavuzweho gukundana no guterwa inda na Diamond.
Hamissa aherutse gutangaza ko yibarutse umwana w’umuhungu, kugeza magingo aya ntarahakana cyangwa ngo yemeze niba umwana yabyaye ari uwa Diamond nk’uko byakunze guhwihwiswa.
Byabaye urujijo ndetse bamwe mu b’inkwakuzi batangira kwemeza ko uyu mwana wavutse ari uwa Diamond, ahanini bitewe n’uruzinduko Nyina wa Diamond aherutse kugirira mu bitaro Hamissa yabyariyemo, agiye kumusura.
Gusurwa na nyina wa Diamond abenshi babibonyemo nk’aho uyu mubyeyi yaragiye kwirebera umwuzukuru we, nkuko ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania bibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mubyeyi yafotowe n’abapaparazi, ubwo yaravuye gusura Hamissa ari mu modoka ya Prado y’icyatsi kibizi.
Nyina wa Diamond kandi aherutse gusura Hawa wakoranye indirimbo na Diamond bise “Nitarejea” nawe wavuzweho kuba yarabyaranye na Diamond.
HH
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *