Debbie Nelson, umubyeyi w’umuraperi w’icyamamare Eminem, yitabye Imana ku wa Mbere tariki ya 2 Ukuboza 2024, nyuma y’igihe kingana n’amezi atatu arwaye kanseri y’ibihaha. Debbie, wavutse mu 1955, yari afite imyaka 69 y’amavuko.
Mu gitabo cye cyo mu 2008 cyitwa My Son Marshall, My Son Eminem, Debbie yavuze ko yashakanye na Marshall Bruce Mathers Sr. afite imyaka 15, hanyuma nyuma y’amezi 16 atwara inda ya Eminem. Mu 1972, bibarutse uyu muraperi, ahinduka urufatiro rw’ubuzima bwe n’ubuhanzi bwe.
Ubwo yagarukaga ku mwana we mu 2022, Debbie yavuze amagambo yuje urukundo n’ishimwe, yemeza ko aterwa ishema n’ibyo Eminem agezeho mu buzima bwe bw’umuziki.
Debbie yitabye Imana mu gihe Eminem ari mu bihe byiza mu muziki we, aho indirimbo ze zikomeje gukundwa n’abatari bake ku isi. Uyu muraperi azwi cyane mu ndirimbo nka Not Afraid, The Monster, When I’m Gone, n’izindi nyinshi.
Eminem, abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje agahinda ke, agira ati: “Birangoye, sinigeze ngira amahirwe yo kugushimira ku bwo kuba Mama na Data.”
N’ubwo yugarijwe n’agahinda ko kubura umubyeyi, Eminem akomeje guhumurizwa na bagenzi be mu ruhando rwa muzika, cyane cyane mu njyana ya Rap. Debbie Nelson, n’ubwo atakiriho, asigira umuhungu we inkuru y’ubuzima bwuzuye ubwitange n’ubutwari.


