Umuraperi w’ikirangirire muri Uganda, Fik Fameica, ari mu bihe bikomeye by’akababaro nyuma y’uko nyina yitabye Imana. Nyakwigendera yari amaze igihe arwaye indwara zitandukanye, aho mu mezi ashize yakunze kujya kwivuriza mu bitaro kenshi.
Hashize iminsi mike, yararembye cyane ajyanwa byihuse mu bitaro bya Kibuli Muslim Hospital, aho yari ari kwitabwaho n’abaganga. Mu gihe ubuzima bwe bwagendaga burushaho kumera nabi, Fik Fameica yasabye abafana be n’inshuti kumusengera, avuga ko uko nyina yari ameze byari biteye impungenge.
Ku wa 27 Ukuboza 2025, mu gitondo, nyina wa Fik Fameica yaje kwitaba Imana, bituma umuryango n’inshuti binjira mu gahinda gakomeye. Abahanzi batandukanye, barimo umuririmbyi wa dancehall Karole Kasita, bihutiye kujya ku bitaro bya Kibuli gutera inkunga no kwihanganisha Fik Fameica muri ibi bihe bigoye.
Urupfu rwe rwateye intimba mu ruganda rw’umuziki muri Uganda, aho abahanzi benshi n’abafana bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha no guhumuriza Fik Fameica n’umuryango we.


