Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga rwemeje ko Uwamahirwe Chadia ukinira ikipe ya As Kigali yishyura Nyinawumuntu Grace wahoze amutoza amafaranga y’u Rwanda 2 825 000 nyuma yo gutangariza kuri Radio 10 ko yamaze igihe amukoresha ubutiganyi kuva akiri muto.
Ibi urukiko rukaba rwabyanzuye nyuma y’ikirego rwagejejweho na Nyinawumuntu Grace, wareze Shadia Mahirwe amushinja kumusebya kuri Radio 10 bityo ko yahabwa indishyi z’akababaro za miliyoni 10 ndetse akanatanga n’ibyatanzwe ku kirego cyose.
Shadia Mahirwe, akaba ngo yaraje guhamagarwa n’ubushinjacyaha bukamubaza niba koko ikiganiro bumvise ari we wagitanze kuri Radio 10 akabyemeza, gusa avuga ko ibijyanye no kujya kuburana yabibwiwe kuri telefoni yagerayo agasanga urubanza rwarangiye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Shadia avuga ko uretse telefoni bamuhamagayeho bamubwira ko yarezwe mu rukiko agomba kuza kwisobanura bikanarangira asanze urubanza rwarangiye, ngo nta bundi butumire yahawe bumuhamagaza.
Nyuma y’uko Nyinawumuntu Grace avuzweho gusambanya abakobwa abereye umutoza muri AS Kigali, kuri ubu ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuhambirije, buvuga ko atirukaniwe kuvugwaho iyo ngeso ahubwo ngo yazize gutonesha bamwe muri abo bakobwa yatozaga byasize umwuka utari mwiza muri iyi kipe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu Nyinawumuntu yirukanywe nyuma kugirango hakorwe iperereza harebwe niba ibyo avugwaho bifite ishingiro.
Mu mwaka wa 2008 nibwo Nyinawumuntu Grace yabaye umukobwa wa mbere wabonye ibyangombwa bimwemerera kuba umutoza wemewe ariko mbere yaho mu 2004 nibwo yabaye umusifuzi wa mbere w’igitsinagore, uretse n’ibyo yabaye umukinnyi wabicaga bigacika mu ikipe y’igihugu y’abagore nyuma aza kuyibera umutoza.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Assumpta Gema/Bwiza.com


