Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahinduriye inshingano abanyamabanga babiri muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC.
Aba ni Nyirarukundo Ignatienne wari umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ashinzwe imibereho y’abaturage. Yagizwe umujyanama mukuru ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Undi ni Ingabire Assumpta wari umunyamabanga uhoraho muri MINALOC. Yasimbuye Nyirarukundo.


