imagefra.jpg

Nyirarureshwa ku mubano wa Frank Lampard na Todd Boehly kubera umusaruro muke

Sangiza iyi nkuru

Frank Lampard n’umwe mu bakoresha be ariwe Todd Boehly baravugwaho kutavuga rumwe ku mubano wabo nyuma y’umusaruro muke ugaragara muri iyi kipe ariko uyu mutoza we akavuga ko ari amahoro .

imagefra.jpg

Uyu mubano utari mwiza uri kugaragazwa n’imyitwarire Todd aho aherutse kwinjira mu rwambariro rw’abakinnyi ba Chelsea abuka inabi nyuma y’umukino iyi kipe iherutse gutsindwamo na Brighton 2-1 mu mpera z’icyumweru gishize.

Sky sports itangaza ko uyu mukino wakije umuriro hagati y’uyu muherwa na Lampard aho yamushinjaga gutanga umusaruro muke bikaba ngo bigiye no kuyigeza aharindimuka.

Kuri uyu mukino wahuje chealse na Brighton , Todd nabwo yagaragaye asa n’uwuka inabi abafana , ariko Lampard abibajijweho avuga ko nta kibazo gihari, ibintu byafashwe nk’umubano wa nyirarureshwa no kwanga kwiteranya.
hhh.jpg
Yagize ati”Twese dufite ubushake bwo gukorera hamwe, sintekereza ko hari ikibazo na kimwe gihari.Turimo turagana aho twifuza nta cyadukoma mu nkokora.”

Yakomeje agira ati” Yego ndabizi ntabwo turi ahantu heza ariko twigeze kugira ibihe byiza ariko ibyiza biri imbere, niyo byaba atari muri shampiyona y’u Bwongereza ariko wenda muri Champions League dushobora kugera kure.”

Flank Lampard si ubwa mbere akomeje kuvugwaho gutanga umusaruro mu cye no kudahuza n’abatyobozi be kuko no mwaka wa 2021, yari agiye kwirukanwa ahabwa umurongo utukura ku bw’amahirwe ntiyawurenga birangira atirukanwe.

soccer.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *