Nyuma y'uruzinduko rwa Perezida wa Benin mu Rwanda, umufasha we Claudine Talon nawe yahasesekaye

Sangiza iyi nkuru

Umufasha wa Perezida wa Benin Claudine Talon ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa 7 ugushyingo 2016, mu ruzinduko rw’iminsi 4.
Ni nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu cya benin nawe yari mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka mu ruzinduko rw’iminsi 3, aho yasuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda bijyanye n’iterambere.
[ad id=”44145″]
Aba bakuru b’igihugu cya Benin bakomeje kuza mu Rwanda mu rwego rwo kwagura umubano u Rwanda rwasinyanye n’iki gihugu, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016, ubwo byasinyanaga amasezerano ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere hagati y’ibihugu byombi.
Uyu mufasha wa Perezida Patrice Talon, Claudine Talon yakiriwe n’umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Madame Jeanette Kagame, hakaba hataramenyekana neza ibizaganirwaho muri iyi minsi agiye kumara mu Rwanda.
Amafoto:
s2
s talon
pt
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *