Nyuma y’amezi 3 gusa abyaye impanga, yabyaye undi umwana wa 3

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo mu gihugu cya Nigeriya aherutse gutungura abantu ubwo yabyaraga umwana wa 3 nyuma y’amezi 3 gusa abyaye impanga, kuri ubu abantu bakaba bacitse ururondogoro kubera ibi bintu bavuga ko bidasanzwe.

Umutangabuhamya, Chinenye Sylvia avuga ko uyu mugore utatangarijwe amazina ari nyirasenge wari ukibyara.

Mu mezi 3 ashize, ngo yibarutse umuhungu n’umukobwa, gusa inda ye igakomeza kuba nini ariko bakibwira ko ari ikibazo kiri mu gifu. Mu minsi ya vuba rero, nibwo yatunguranye arongera abyara umwana w’umuhungu aza asanga bakuru be 2 bikaba ari ibintu bidakunze kubaho ubusanzwe.

images

Chinenye Sylvia abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati “Mwibuke mu minsi yashize ubwo nabasangizaga amafoto ya babyara banjye 2 bari bavukiye rimwe, nabazaniye n’undi wari wasigaye mu nda nyuma y’amezi 3 gusa.”

Uyu mugore utatangajwe amazina ngo yyari amaze imyaka 12 ashatse, akaba ari ubwa mbere yari abyaye muri iyo myaka yose yari amaze, gusa icyatunguranye kikaba ari ukuntu abana bavutse mu buryo bahana intera y’amezi 3 yose bityo bikaba bigoye kwemeza niba ari inkurikirane cyangwa ari impanga za Batatu.

“Biratangaje kuko ndashaje ariko kuva navuka ni bwa mbere mbibonye”

Abantu benshi batangajwe n’ibi bintu byabaye, dore ko n’abaganga babyaje uyu mugore bavuga ko bidasanzwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *