unnamed-16.jpg

Nyuma ya Blinken izindi ntumwa z’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika zitegerejwe mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uruzinduko rwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anthony Blinken, mu Rwanda, itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya Amerika kuri ubu riri mu gihugu cya Kenya naryo ritegerejwe mu Rwanda.

Iri tsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko ya Amerika ryageze muri Kenya mu minsi ishize rigiye kubonana na Perezida watowe, Willam Ruto n’wo bari bahanganye mu matora, Raila Odinga.

Abinyujije kuri twitter, William Ruto yatangaje ko iri tsinda ry’abadepite riyobowe na Senateri Chis Coons ryabonanye nawe kuri uyu wa Kane.

Iri tsinda kandi ryanabonanye na Perezida ucyuye igihe, Uhuru Kenyatta, kuri ubu utaragira ikintu avuga ku matora aheruka, wijeje izi ntumwa ko ubutegetsi bugomba gutangwa mu mahoro.

unnamed-16.jpg

Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikaba ivuga ko biteganyijwe ko izi ntumwa zizagera no mu Rwanda, aho zizaganira n’abayobozi ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Uru ruzinduko rkazaba ruje rukurikira urwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika, Anthony Blinken, uheruka mu Rwanda ku itariki ya 12 Kanama, aho mu byari byamuzanye hari harimo ikibazo cy’ifungwa rya Paul Rusesabagina, aho yavuye asabwe kubaha ubutabera bw’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *