Indege yahanutse mu gace ka Philadelphia mu majyaruguru y’uburasirazuba ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, igwa ku nyubako zitandukanye aho yateje inkongi y’umuriro.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi n’inkongi byari byatangiye kwibasira ahabereye impanuka, mu gihe abantu bari mu bwoba bwinshi.
Abashinzwe kuzimya inkongi bahageze vuba, ariko umuriro wari ukaze cyane ku buryo wagaragariraga kure cyane.
Polisi yatangaje ko abantu babiri bari mu ndege ndetse n’abandi bari aho ku butaka bakomeretse. Nk’uko byatangajwe na CBS News, iyi mpanuka yabereye hafi y’aho Cottman Avenue ihurira na Roosevelt Boulevard, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ibinyamakuru byo muri ako gace bivuga ko iyo ndege yagonze inzu nyinshi n’imodoka, igasiga igihombo gikomeye.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’iminsi ibiri gusa habaye indi mpanuka ikomeye y’indege yahitanye abantu benshi. Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatatu nijoro ubwo indege ya American Airlines yagonganaga na kajugujugu y’igisirikare cy’Amerika ku kibuga cy’indege Ronald Reagan Washington National Airport, ihitana abantu 67.



