Nyuma y’igihe gito umuhanzi Jose Chameleone ahawe impano n’ishyaka NRM y’imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover yashyikirijwe na murumuna wa Perezida Museveni bakunda kwita Toyota, na nyuma y’umwaka yari ahawe indi mpano ya Range Rover n’Umunyasudani y’epfo Achai Wiir, kuri ubu uyu muhanzi aritegura kwakira impano ya Kajugujugu.
Ubwo yari yakiriwe kuri Bukede TV muri weekend ishize nibwo Chameleone yahishuye ko umwe mu nshuti ze z’Abanyakenya yamusezeranyije kumuha impano ya kajugujugu.
Ati “ Abantu bararakaye ko nahawe imodoka, ariko mfite ubwoba ko bazajya gusura abakurambere babo ninongera kubona ibintu byiza. Inshuti yanjye muri Kenya yansezeranyije kumpa kajugujugu.”
Yakomeje agira ati “ Ibaze ibizaba ku mbuga nkoranyambaga. Ndi mu biganiro n’abayobozi ku kibuga cy’indege cya Kajjansi kandi nitwemeranya, nzayibona (kajugujugu),”
Uyu muhanzi mu minsi ishize yibasiwe n’abamunenga nyuma yo gupfukamira murumuna wa Museveni ubwo yamuhaga Range Rover nshya. Bamwe bavuze ko umuhanzi uri ku rwego rwe atari akwiriye gupfukamira uwo ari we wese kubera imodoka.


